Mars 2018

Green Party ikomeje kugaragaza kutishimira ibikubiye mu itegeko rishya rigenga amashyaka

mardi 27 mars 2018

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, ntiyanyuzwe no kuba nta cyakozwe ku mavugurura basabye mu itegeko rishya rigenga amashyaka ku kijyanye n’inkunga igenerwa amashyaka ari kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cyangwa mu badepite , aho avuga ko inkunga ya leta igenerwa umutwe wagize amajwi 5% mu matora ifasha uwatsinze aho gufasha abari guhangana mu matora. Dr Frank Habineza aragira ati: “Iyi nkunga ifasha gusa abatsinze, kandi yakagombye gufasha amashyaka ahatanye gutegura kwiyamamaza kwiza aho guha agaciro amashyaka nyuma y’amatora.” Ni mu gihe itegeko riherutse gushyirwaho rigenga imitwe ya politiki riyibuza kwakira inkunga zivuye mu banyamahanga, leta z’amahanga, imiryango itegamiye kuri leta, ishingiye ku myizerere, ibigo by’abanyamahanga cyangwa inganda ndetse n’imiryango abanyamahanga bafitemo imigabane. Ibi byakiriwe neza na bamwe mu banyapolitiki barimo Theobald Mporanyi, umudepite mu nteko ishinga amategeko ukomoka mu ishyaka riri ku butegetsi, uvuga ko iyo urebye ibigenda bibera hirya no hino ku isi hari amashyaka menshi ya politiki aba yiringiye impano z’abanyamahanga cyangwa imiryango n’abantu, ariko ngo ugasanga aba baterankunga baba bashaka kugira ijambo ku bikorwa bya politiki by’ayo mashyaka bikayadindiza muri gahunda zayo. Minisitiri Judith Uwizeye, ukora mu biro by’umukuru w’igihugu ari nawe wagejeje uyu mushinga w’itegeko ku nteko ishinga amategeko mu izina rya guverinoma, avuga ko mu nkunga zitemerewe amashyaka harimo n’iz’imitwe ya politiki yo mu bindi bihugu. Ibi ariko ntabyemeranya na Dr Frank Habineza uvuga ko bitumvikana ukuntu guverinoma y’u Rwanda yakira inkunga z’abanyamahanga ariko ikabuza amashyaka ya politiki kuyakira. Iri tegeko riteganya ko umutwe wa politiki uzakira inkunga z’abanyamahanga ushobora kuzahagarikwa mu gihe cy’imyaka 2, mu gihe iyi nkunga yaba yakiriwe mu gihe cy’amatora bwo ugahagarikwa imyaka 5 kandi guverinoma igafatira iyo nkunga. Nubwo bimeze gutyo, iri tegeko riteganya ingengo y’imari igenewe amashyaka ya politiki izajya inyuzwa mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) . Ubusanzwe let ikaba itanga ingengo y’imari igenewe amashyaka inyuzwa mu Nama Ngishwanama y’igihugu y’imitwe ya politiki igacungwa n’ihuriro ryayo. Icyifuzo cy’ishyaka Green Party cyo kuvugurura iri tegeko kikaba cyaratewe utwatsi havugwa ko cyagendeye ku bitekerezo by’umuntu nta bimenyetso bifatika. Source: http://www.bwiza.com/green-party-ikomeje-kugaragaza-kutishimira-ibikubiye-mu-itegeko-rishya-rigenga-amashyaka/

Lire la suite
Ishyaka DGPR ryakoze amahugurwa y’abarwanashyaka baryo baherereye mu Turere twa Ngororero na Rulindo.

Ishyaka DGPR ryakoze amahugurwa y’abarwanashyaka baryo baherereye mu Turere twa Ngororero na Rulindo.

lundi 26 mars 2018

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije m’u Rwanda riratangaza ko kuwa 25 Werurwe 2018 ryagize amahugurwa y’abarwanashyaka baryo ndetse n’inama yahuje abarwanashyaka baryo baherereye mu Turere twa Ngororero na Rulindo. Muriyi nama, abitabiriye batoye abazabahagararira mumatora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka, banatoye abasimbura muri bamwe mubayobozi bahagarariye Ishyaka mu Karere. Amahugurwa atangwa aba agamije kongera ubumenyi kubarwanashyaka ibirebana n’amasomo kuri Politiki n’ingengabitekerezo ya Politiki, Imiyoborere myiza, iterambere n’uruhare rw’umugore mu gufata ibyemezo byubaka Igihugu, Inshingano, imiterere n’imikorere y’imitwe ya Politiki muri Demokarasi, Ihiganwa muri Politiki; amatora; amategeko n’amabwiriza agenga ibihe byo Kwiyamamaza . Ishyaka DGPR Rikaba rizakomereza aya mahugurwa mu turere tugize umujyi wa Kigali, iyi gahunda y’amahugurwa ikaba izafasha Ishyaka DGPR mubikorwa byo kwitegura amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2018. Bikorewe i Kigali, kuwa 26 Werurwe 2018 Ntezimana Jean Claude Umunyamabanga Mukuru

Lire la suite
DGPR Trained members in Kirehe, Nyagatare and Gisagara Districts

DGPR Trained members in Kirehe, Nyagatare and Gisagara Districts

samedi 17 mars 2018

The Democratic Green Party of Rwanda successfully trained its members and held consultative meetings in Kirehe, Nyagatare and Gisagara Districts on 10th and 11th March 2018. During these meetings members elected candidates who will represent them in the upcoming parliamentary elections. They also elected elected district committee leaders. The trainings offered skills in management of political conflicts, rules and regulations regarding elections and electoral campaigns, women involvement in decision making organs, gender issues and the party’s political ideology. These consultative meetings will continue for the remaining 6 districts as a key activity in the preparation of the upcoming parliamentary elections. Done at Kigali on 13th March 2018 DGPR SECRETARIAT

Lire la suite
Rutsiro and Gakenke Districts get DGPR Parliamentary candidates

Rutsiro and Gakenke Districts get DGPR Parliamentary candidates

lundi 5 mars 2018

The Democratic Green Party of Rwanda is pleased to inform the general public that it concluded party meetings and trainings in Rutsiro and Gakenke districts on 3rd March 2018, where members elected both female and male parliamentary candidates, who will represent them in the upcoming parliamentary elections in Rwanda. The leadership trainings offered skills in management of political conflicts, rules and regulations regarding elections and electoral campaigns, women involvement in decision making organs, gender issues and the party’s political ideology. These consultative meetings will continue for the remaining 9 districts as a key activity in the preparation of the upcoming parliamentary elections. The party has now covered 21 districts out of 30 in the whole country. Done at Kigali on 5th March 2018 DGPR SECRETARIAT

Lire la suite
Ishyaka Green Party rigeze kure imyiteguro yo kuzitabira amatora y’Abadepite

Ishyaka Green Party rigeze kure imyiteguro yo kuzitabira amatora y’Abadepite

vendredi 2 mars 2018

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ritangaza ko ryatangiye gushaka abazarihagararira muri buri karere mu matora y’Abadepite ateganyije mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka. Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Ntezimana Jean Claude, yatangarije Radiyo Ijwi rya Amerika ko batigeze bacika intege nyuma yo gutsindwa mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017. Yagize ati “Kuva ishyaka rikemerwa, twatangiye kwitegura ibikorwa byose bya politiki birebana n’amatora, ni nayo mpamvu twabashije kwitabira amatora ya Perezida mu mwaka wa 2017, kuri iyi nshuro rero n’ubwo mu matora ya Perezida bitagenze neza, n’ubundi impamvu yo kubaho turacyayemeranya n’abarwanashyaka ko twumva ko tugomba kwitabira amatora tukabona uburyo tugaragaza ibitekerezo byacu, kandi bikadufasha na none kuba twayatsinda”. Arakomeza avuga ko bamaze gutora abazahagararira ishyaka mu turere 21 muri 30 tugize u Rwanda, muri buri karere hatorwa abantu babiri, umugabo n’umugore. Ntezimana Jean akomeza avuga ko ishyaka ryabo rikeneye abantu bagera kuri 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite, bityo bakaba aribo bazatoranywamo abazarihagararira mu Nteko Nshingamategeko. Ku rundi ruhande, avuga ko hari bimwe basabye Komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda guhindura kugirango ibyazava mu matora bizarusheho kugirirwa icyizere. Ati “twebwe twasabye ko amajwi yajya atangazwa igihe batoye guhera ku mudugudu ku buryo amajwi ahita atangazwa, ku buryo bavuga bati ‘Green Party yabonye aya, n’abandi babonye aya’, n’indorerezi cyangwa abanyamakuru bakiri aho bakabyibonera, ibintu bakabihamya, ntabwo bashoboye kubyumva,…”. Avuga ko mu gihe babona ko komisiyo y’amatora itemera kugira ibyo ihindura nyuma y’ubu busabe bwabo, ngo ntabwo bizababuza kwitabira aya matora abura amezi make ngo abe kandi ko bizeye neza ko ritazabura abarihagararira mu Nteko. Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, umwaka ushize ryari ryatanze Perezida waryo, Dr.Habineza Frank kurihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama. Dr Frank Habineza ntabwo yahiriwe muri aya matora kuko yaje ari umwa gatatu n’amajwi 0.45%, inyuma ya Paul Kagame watsinze amatora n’amajwi 98,66% wakurikiwe na Mpayimana Philippe wagize 0.72% . Source: https://www.bwiza.com/ishyaka-green-party-rigeze-kure-imyiteguro-yo-kuzitabira-amatora-yabadepite/

Lire la suite