Octobre 2018

Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

samedi 13 octobre 2018

Depite Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, yizeza guharanira ko abanyarwanda by’umwihariko abari hanze y’igihugu basobanukirwa icyo iri huriro aricyo. Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yatowe n’amajwi 100%, asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC). Umuvugizi wungirije watowe kuri uyu wa Kane ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL. Ishyaka Green Party ryinjiye mu Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike mu 2014. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Habineza yavuze ko ashyize imbere ingingo zirimo kwimakaza umuco w’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe imbaraga no kungurana ibitekerezo ku buzima bw’igihugu. Ati “Icya kabiri nshaka gushyiramo imbaraga ni ugusobanurira abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga bamwe batarasobanukirwa neza ihuriro icyo aricyo.” Habineza yanijeje gushyira imbara mu mushinga wo gushakisha miliyari 1.7Frw yo kubaka icyicaro cy’ihuriro kuko bafite ikibanza i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Umuvugizi ndetse n’umwungirije batorerwa kuyobora manda y’amezi 6 atongerwa, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa we atorerwa kuyobora manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe. Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/frank-habineza-yagizwe-umuvugizi-w-ihuriro-ry-imitwe-ya-politiki-mu-rwanda

Lire la suite
Habineza elected spokesperson for political parties’ forum

Habineza elected spokesperson for political parties’ forum

samedi 13 octobre 2018

The General Assembly of the National Consultative Forum of Political Organisations (NFPO) has elected Frank Habineza and Athanasie Nyiragwaneza as the Forum’s spokesperson and vice spokesperson, respectively. Habineza is the Chairman of the Democratic Green party of Rwanda while Nyiragwaneza is a member of Social Democratic Party (PSD). They are both members of parliament. The forum brings together all the 11 political parties where they discuss pressing issues affecting the country and devise common solutions. For the next six months of their mandate, the lawmakers pledged to promote the Forum within and outside the country. “We’ll market the Forum to promote our democracy of consensus,” Habineza said after being elected. The Forum plans to construct a Rwf1.7 billion office building. “We hope we’ll have mobilised some significant resources in the next six months,” said Habineza. The Executive Secretary of the Forum, Oswald Burasanzwe, said, “The Forum is deeply rooted in the Arusha Peace Accords, which intended to bring about good politics in the country” he started. Before the elections, which were held on Thursday, the forum invited a delegation from the Ministry of Health to discuss the rising cases of drug abuse and delinquency among the youth. Dr PatrickNdimubanzi, the State Minister for Public and Primary Healthcare, said the ministry will commission research on the persistent issue of drug abuse among the youth. “We’re currently conducting research on what is the cause of increasing mental diseases but the politicians have also tasked us to look into the cause for the increasing desire for drugs among our youth” he said. He added that the ministry will continue working with the Forum and other institutions to solve health challenges. The Forum was initiated in 2003 to bring together politicians to discuss, among others, political strategies before taking them to the public, according to Burasanzwe. Source: https://www.newtimes.co.rw/news/habineza-elected-spokesperson-political-parties-forum

Lire la suite
Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Dr.Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Dr.Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

mercredi 10 octobre 2018

Abadepite batoye abayobozi ba za Komisiyo zihoraho, ari nazo zinyuzwamo ibikorwa bya buri munsi by’umutwe w’abadepite nk’imishinga imwe n’imwe y’amategeko cyangwa ibibazo bikeneye gusuzumwa. Kuri uyu wa Kabiri hakozwe amatora kuva saa cyenda kugeza saa moya n’igice z’umugoroba, umudepite wiyamamaje agahabwa umwanya akavuga ubushobozi bwe n’umusaruro bagenzi be bamwitegaho baramutse bamutoye. Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yasomye kandidatire z’abiyamamaje kuri buri mwanya, uwa Perezida na Visi Perezida wa Komisiyo, bigaragara ko buri mwanya wiyamamajeho umudepite umwe, uretse komisiyo imwe. Yasobanuye ko uwegukana itsinzi ari uza kugira amajwi ari hejuru ya 40 mu badepite 79 bitabiriye inteko rusange. Muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), yayoborwaga muri manda ishize na Nkusi Juvenal wagiye mu kiruhuko, abadepite batoye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome nawe ukomoka muri PSD, yungirizwa na Depite Mukarugwiza Annonciata. PAC yakunze kuvugwa cyane kubera gutumiza abayobozi bakisobanura ku micungire mibi y’umutungo ikigaragara mu bigo bitandukanye bya leta na za minisiteri. Dr Ngabitsinze ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu, yijeje Abadepite ko ijisho rye rizaba riri maso mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo “kuko igihugu kitatera imbere imari n’umutungo bidakoreshejwe uko bigomba.” Ati “Ubusanzwe mu bukungu twiga ubuhanga bwo kubyaza bikeya byinshi, ibyo bike byacu rero tugomba kubirinda mu gusesengura uko bikoreshwa, aho ho mbijeje ko nta mpuhwe nagira hagize ubyangiza.” Mu zindi komisiyo, Depite Muhongayire Christine yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, yungirizwa na Dr Frank Habineza. Uyu mugabo ukomoka mu Ishyaka Green Party ryinjiye bwa mbere mu Nteko, aheruka gutsindwa na Sheikh Musa Fazil Harerimana ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko ushinzwe Imari n’Abakozi. Depite Rwigamba Fidèle ukuze mu myaka y’amavuko (68) kuruta abandi badepite ni we watorewe kuyobora Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umutekano; Visi Perezida aba Mukandera Iphigenie. Depite Kanyamashuri Kameya Janvier yatorewe kuyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n‘Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry‘Igihugu, yungirizwa na Mukabikino Jeanne Henriette. Muri Komisiyo y‘Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, niho hari abakandida babiri; Munyaneza Omar na Mukabunani Christine ariko ku munota wa nyuma uyu mugore uyobora PS Imberakuri akuramo kandidatire, avuga ko yiyamaje ari umugore agatorwa nka Visi Perezida baba baryamiye umugabo wiyamamaje. Abadepite bose bahise batora Depite Munyaneza kuba Perezida w’iyi komisiyo naho Visi aba Perezida Tengera Twikirize Fransesca. Muri Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Perezida yabaye Nyirarukundo Ignatienne yungirizwa na Nyirahirwa Veneranda. Inteko Rusange yanatoye Depite Nyabyenda Damien kuyobora Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko hatowe, yungirizwa na Depite Ndangiza Madina. Komisiyo y’Ubukungu n‘Ubucuruzi izayoborwa na Munyangeyo Théogène naho Visi Perezida aba Uwamariya Odette. Muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, abadepite batoye Mukamana Elisabeth naho Visi Perezida ni Depite Karemera Francis. Muri iyi manda y’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ukomoka muri PL ni we Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yungirijwe na Visi Perezida ushinzwe Imari n’Abakozi, Musa Fazil Harerimana (PDI) na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda (FPR Inkotanyi). Abadepite 79 muri 80 bitabiriye Inteko Rusange yashyizeho Biro ya komisiyo zihorahoPerezida w Umutwe w Abadepite Donatille Mukabarisa ni we wayoboye Inteko Rusange kuri uyu wa KabiriDr Ngabitsinze Jean Chrysostome yatorewe kuba Perezida wa PACDepite Munyangeyo Théogène yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’UbucuruziMuri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko hatowe Depite Ndangiza Madina nka Visi PerezidaDepite Nyabyenda Damien yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’UrubyirukoMuri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano, Perezida yabaye Rwigamba FidèleDepite Uwamariya Odette yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’UbucuruziDepite Habineza Frank yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo y Imibereho y abaturageMuri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, hatowe Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier nka PerezidaKaremera Francis yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya na JenosideMuri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Inteko Rusange yatoye Depite Muhongayire Christine ku mwanya wa PerezidaDepite Mukabikino Jeanne Henriette yatowe nka Visi Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’IgihuguPerezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside yabaye Mukamana ElisabethDepite Mukandera Iphigenie yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’UmutekanoPerezida wa Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Nyirarukundo IgnatienneDepite Nyirahirwa Veneranda yatorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’IbidukikijeDepite Mukarugwiza Annonciata ni we wabaye Visi Perezida wa PACDepite Tengera Twikirize Fransesca watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’IgihuguPerezida wa Komisiyo y‘Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Munyaneza OmarMukabunani Christine uturuka muri PS Imberakuri yakuyemo kandidatire ku kuyobora Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’IgihuguPerezida y’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ari kumwe na Visi Perezida Ushinzwe Imari n’Abakozi, Musa Fazil Harerimana na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda Amafoto: Niyonzima Moïse Source: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-abayobozi-ba-komisiyo-frank-habineza-ashyirwa-mu-y-imibereho-y

Lire la suite
Frank Habineza Voted Social Affairs Parliamentary Commission Vice President

Frank Habineza Voted Social Affairs Parliamentary Commission Vice President

mercredi 10 octobre 2018

Opposition MP and President of the Democratic Green Party of Rwanda, Frank Habineza, has been elected Vice President, Social Affairs Commission, Parliament, Chamber of Deputies. Habineza had no contender, and garnered 100% vote of the parliament (78 out of 78). He said after his victory that, “Together with others we shall work hard to advocate for the well-being of Rwandans.” He told parliament that he has worked in different domains to uphold well-being of citizens, like in Rotaract Club where he was involved in collecting clothes and other stuff to give to people in hospitals and villages. Have also has run a project to help genocide survivors widows of Avega in Kigali and was an active member of Rwanda Red Cross while at University and before that. “With my education in military and security studies, I did a part in human security, which makes me aware of human security problems like flooding, poor housing and many more,” he told Taarifa on Tuesday evening after his election. Having been a presidential candidate and “committed to up-lifting the well-being of all Rwandans, they were glad and voted me,” he said. Meanwhile, the Plenary Session also elected Hon. NGABITSINZE Jean Chrysostome, Secretary General PSD, as the Chairperson of the Committee on Public Accounts (PAC) and Hon. MUKARUGWIZA Annonciata as the Vice Chairperson. Source:https://taarifa.rw/2018/10/09/frank-habineza-voted-parliamentary-commission-vice-president/

Lire la suite