
Kuba hari abakoresheje Politiki nabi ntibikwiye kubuza abato kuyijyamo -Urubyiruko rw’Ishyaka DGPR
mercredi 26 octobre 2022
Urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR basanga kuba hari abakoze Politiki nabi ikageza u Rwanda ahabi mu mwaka 1994 bidakwiye kubuza urubyiruko gukora politiki igamije gukosora amakosa yakozwe mbere. Ibi uru rubyiruko rwabigarutsemo, ubwo rwitabiraga amahugurwa yateguwe n’iri shyaka kuwa 22 Ukwakira 2022. Aya mahugurwa yahuje abarwanashyaka baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali abera kuri Auberge Bel Angle mu murenge wa Kimironko w’Akarere ka Gasabo. Abiganjemo urubyiruko baganiriye na Rwandatribune, Bahuriza ku kuba hari bagenzi babo batinya kwinjira mu bikorwa bya Politiki ahanini bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuze. Babihuza no kuba abari abanyapoliti mbere ya 1994 ari bagize uruhare mu gutegura ibikorwa byajeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi. Bakomeza bavuga ko nk’urubyiruko iyo bagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa nk’aya bagahabwa amasomo n’inararibonye birangira batinyutse bakumva ko gukora Politiki igamije icyiza ntako bisa. Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka DGPR,Hon Ntezimana Jean Claude, yavuze ko guhamagarira urubyiruko kwinjira muri politiki bishingiye ku kuba ahazaza h’imitwe ya politiki hazaba hubakiye kuri rwo. Ati “Iyo twahuye buri gihe turabatinyura, tukababwira ko ibitekerezo byiza aribyo byubaka igihugu. Tubereka ko ibijyanye n’imirongo itanyuranya n’itegeko nshinga byemewe mu Rwanda. Iyo tubereka ko natwe ariko twatangiye baratinyuka bakumva ko ari ibintu byiza.” Amahugurwa yo kuri uyu wa Gatandatu yasojwe no gutora Komite nyobozi z’iri shyaka by’;Umwihariko mu turere twa Gasabo na Kicukiro. Ishyaka Democtratic Green Party Of Rwanda rimaze iminsi ritanga amahugurwa ku barwanashyaka baryo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kwitegura amatora y’Abadepite ateganijwe mu mwaka 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka 2024 rimeza ko rizatanga uruhagararira muri ayo matora. Source:Kuba hari abakoresheje Politiki nabi ntibikwiye kubuza abato kuyijyamo_Urubyiruko rw’Ishyaka DGPR Rwanda Tribune
Lire la suite →
Abadafite akayihayiho ka politiki barahomba- Abarwanashyaka bashya ba Green Party
mardi 25 octobre 2022
Abayoboke bashya mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije- Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, basanga kuba hari abanyarwanda batari muri politiki ari igihombo kuri bo no ku gihugu, bagashima intambwe ishyaka ryabo riri gutera Iryo shyaka rivuga ko hari abanyarwanda basa n’abazinutswe ibijyanye na politiki, badashaka kuyikora cyangwa kujya mu mitwe ya politiki kubera ko hari abayikoresheje nabi igateza ibibazo bitandukanye birimo na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kuwa Gatandatu tariki 22 Ukwakira, ubwo ryahurizaga hamwe urubyiruko n’abagore bo mu Mujyi wa Kigali baganirizwa kuri politiki, ibijyanye no kwihangira umurimo n’ibindi, Umunyamabanga Mukuru waryo Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko bagamije kubakundisha politiki nk’abashya muri iryo shyaka. Ati “Barimo icyiciro cy’urubyiruko kuko ari zo mbaraga z’igihugu ndetse n’abari n’abategarugori nk’icyiciro cy’abagiye batinjira cyane mu bintu bya politiki , bakunda kwitinya bumva ko ari iby’abagabo.” Yungamo ko urubyiruko barufasha kuzamukana ibitekerezo byabo no kubitanga, bagakura bafite umusingi mwiza wa politiki. Ni kimwe kandi n’abagore bafashwa gutinyuka politiki ntibayiharire abagabo bonyine. Agira ati “Tubigisha ko ari ngombwa kugira uruhare mu mutwe wa politiki ku buryo ibitekerezo biyobora mu gihugu nabo haba harimo ibyabo. Ikindi ni uko nabo bagaragaza ibibazo byabo bigakorerwa ubuvugizi ” Ntezimana akomeza avuga ko kuba hari abanyarwanda benshi badashamadukira ibya politiki hari icyuho bishobora gutera. Ati ” Abenshi barahari babyuka bishakira imibereho, cyangwa bari mu myuga yabo, badaha agaciro ibintu bya politiki, badashaka no kujya mu mitwe ya politiki, ku buryo bagera n’igihe cyo gutora ugasanga barabaza ngo harya turatora iki? Batazi n’abakandida, cyangwa baba babazi bakaba badafite amakuru yabo arambuye y’ibitekerezo byabo yatuma babatora, ugasanga ntibayitabira.” Bamwe muri bo ndetse ngo ntibitabira amatora, ikindi kuba batazi iby’abo bakandida hari uwo bashobora kwibeshyaho mu kumutora. Ku bijyanye n’urubyiruko arwibutsa ko mu myaka iri imbere ruzaba ruri mu bayobozi b’igihugu, bityo ko rukwiye gukangukira politiki nkuko yabigenje ari hafi yo gusoza kaminuza, akinjira muri Green Party ndetse akazenguruka kaminuza ayishakira abarwanashyaka, ubu akaba hari aho ageze. Ati “Tumaze imyaka 13 dutangiye ishyaka, biroroshye kubereka ko mu myaka 13, 15 cyangwa 20 bashora kuba bari mu bayobozi b’igihugu , bashobora nabo kuba barimo gutanga umusanzu mu nzego z’ibanze mu gihugu ari ba gitifu ari ba meya kuko buri mwanya wose uba ufite akamaro umuturage, kandi ntibashobora kubimenya batitabira bene izi nama.” Ku ruhande rw’urubyiruko n’abagore basanga igihe kigeze ngo bitabire politiki kandi banayikunde kuko ifite akamaro. Basanga abatiyitabira bakiri mu icuraburindi. Bizagiriherezo Mike w’ imyaka 22 , ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga asobanura uko yumva politki. Ati “Politiki ni ibintu byiza byanze bikunze iba ifitiye umumaro ikiremwamuntu cyangwa ibidukikije. Njyewe numva atari ibinyoma kuko iyo urebye ishyaka runaka, ibintu riba ryarakoze cyangwa ryaragezeho ni ibintu biba bigaragara bifite ibihamya.” Yungamo ati “Politiki ni nziza iguha umurongo muzima wo kugenderamo ukaba unashobora no kuvamo umuyobozi mwiza nk’abo dufatamo nk’icyitegererezo, twe kuyitinya, mbona abatayitabira basa n’abari mu icuraburindi, barahomba cyane.” Uwineza Frolence w’imyaka 24 usoje kwiga kaminuza mu by’icungamutungo avuga ko yitabiriye politiki anyuze muri iri shyaka kuko ngo ashaka kubona umuyoboro wo gucishamo ibitekerezo bye ndetse n’ibyifuzo bye. Asobanura impamvu yahisemo iryo shyaka. Ati “Impamvu Green Party ari yo nahisemo, nabanje kurigenzura imikorere yabo numva ntibakora ibintu bibi, numva ibyo bakora nabishobora, numva nakwifatahya nabo ngo dukomeze guteza imbere igihugu.” Zimwe mu nyungu yavanamo ngo ni ubuvugizi bakora bukaba bwamugirira akamaro ku bijyanye no korohereza urubyiruko n’abagore bashaka kuba ba rwiyemezamirimo boroherezwa mu gusora ndetse n’ibijyanye n’uburambe mu kazi. Ibi byiciro kandi byatoye ababihagararira mu turere twabo, igikorwa gikurikira ibyakorewe mu tundi turere mu Rwanda. Source: Abadafite akayihayiho ka politiki barahomba- Abarwanashyaka bashya ba Green Party The Source Post
Lire la suite →
Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali
mardi 25 octobre 2022
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki. Ni mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Abadepite mu mwaka utaha wa 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu rubyiruko n’abagore batuye muri Kigali, batorwamo abayobozi b’ibyo byiciro barihagarariye mu turere tugize uyu Mujyi. Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Depite Jean Claude Ntezimana, avuga ko abaganiriye na we bagiye kubafasha kwinjiza muri Politiki benshi mu Banyarwanda babitinya, bigatuma bahera mu bwigunge ntibanitabire amatora. Depite Ntezimana agira ati Uzi ko hari abantu bajyaga bavuga ko politiki ari ubugambanyi, ari ukurwana, nyamara batazi ko Igihugu kiyobowe na Politiki? Baracyahari benshi cyane ku buryo amatora agera bakavuga ngo ’harya turatora iki? Bamwe mu rubyiruko n’abagore bo muri Green Party bavuga ko kuba mu mutwe wa Politiki bivana umuntu mu bwigunge, akabona uruvugiro n’ubuvugizi. Uwitwa Bizagiriherezo Mike w’imyaka 22 avuga ko arangije kwiga ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, akaba yinjiye muri Green Party kugira ngo abone ubuvugizi bw’Abadepite bayoboye iryo shyaka. Mugenzi we witwa Uwineza Florence urangije kwiga muri Kaminuza na we yakomeje agira ati Hari ubuvugizi bwinshi(iri shyaka) badukorera nanjye nkabyungukiramo, nk’urugero ahenshi tujya gusaba akazi bakadusaba uburambe, ubwo ntaho wabubona utageze mu kazi. Ishyaka Green Party rivuga ko kuba mu mitwe ya Politiki bizahesha benshi gukorerwa ubuvugizi no kumenya amakuru yatuma batera imbere. Benshi ngo ntibazi ko ubucuruzi bugitangira budashobora gusoreshwa butaramara nibura imyaka ibiri, ndetse hakaba n’abatazi uko bashobora kubona igishoro mu kigega cy’ingwate BDF. Iri shyaka rihamagarira abantu kujya muri Politiki rinabasaba kuzitabira amatora ateganyijwe mu myaka itaha, ndetse rikemeza ko rizayatangamo abakandida. Source:Green Party yahuje urubyiruko n’abagore bitoramo ababahagarariye muri Kigali Kigali Today
Lire la suite →