
Green Party irifuza ko abategura Umushyikirano batajya bawusanisha n’ishuli
mardi 6 février 2024
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, ikaba ari ngarukamwaka kuko iba nibura rimwe mu mwaka, igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze. Umukuru w’Igihugu ni we utumiza, akanagena abitabira inama y’Igihugu y’Umushyikirano ndetse akanayiyobora, aho imyanzuro yayo ishyikirizwa inzego zibishinzwe, kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage. N’ubwo bimeze bitya ariko, ngo hari ubwo abategura imigendekere yawo babivanga, aho usanga uburyo bwo kubaza bufunze cyane. Yewe n’ubajije akabaza kubyo yumvise aho adashobora kujya ku ruhande ngo abaze ibyo yifuza ko Umukuru w’Igihugu abitangaho umurongo Muri Congress y’ishyaka Green Party of Rwanda yo mu mugyi wa Kigali, yateranye kuwa 26 Mutarama 2024 yahuje inzego zitandukanye z’ishyaka mu Mujyi wa Kigali aho bariho batanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zizifashishwa muri Manifesito y’ishyaka ubwo bazaba batangiye kwiyamamaza mu matora y’u Mukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024. Umukuru w’iri shyaka Dr Frank Habineza yabwiye ikinyamakuru Umuryango k obo batishimira uburyo Umushyikirano ugenda, kandi ko bimaze kuba imyaka 2 yikurikiranya. Ati”Usanga bahitamo ubaza kandi kubyo yumviye aho. Ntibashobora guha amahirwe abandi bifuza kubaza ku bindi bitandukanye bigize ubuzima bw’igihugu kandi aricyo kiba cyatumye ubaho. Nibareke kubigira nko mwishuri, abantu basabane babaze ibyo bashaka mbese bashyikirane nyine nk’uko byitwa.” Dr Frank akomeza avuga ko abategura umushyikirano babima ijambo kuburyo batanga ibitekerezo byabo. Icyakora ngo kuba batumirwa hari ikizere ko bizageraho bikagenda neza. Ubwo batanga ibitekerezo ku ingingo y’Ubutabera, abarwanashyaka ba Green Party bifuje ko igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo yakurwaho hanyuma inzego za Leta zigashyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura umuntu ucyekwaho icyaha ku buryo atagira aho ajya nacyane ko ihame ry’ubutabera riba rivuga ko umuntu iyo atarahamywa icyaha aba akiri umwere. Ikindi ngo bizagabanya ubucukike mu ma gororero hirya no hino mu Gihugu. Mu kindi kifuzo cyatanzwe ku ngingo y’ubutabera , Abarwanashyaka barifuza ko mu gihe umuntu afunzwe igihe kirekire hanyuma akazarekurwa ari Umwere, Leta yajya itanga indishyi z’uwo muntu wafunzwe icyo gihe kirekire kuko biba bigaragara ko uwo muntu yarenganyijwe n’Ubutabera buba bwarafunze umuntu akaza kurekurwa ari Umwere. Source: Green Party irifuza ko abategura Umushyikirano batajya bawusanisha ( ) Umuryango.rw
Lire la suite →
Democratic Green Party of Rwanda Congress: Paving the Way for the 2024 Elections in Rwanda
mardi 6 février 2024
The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) organized the Kigali City party congress that was a platform to give contributions to the party manifesto and elect the parliamentary candidates from the city who will represent them in the next coming elections due in July 2024. The event was held on January 26th, 2024, in Gasabo district, Kigali. The elections brilliantly showcased youth and female leadership, where each district elected two candidates (a woman and a man) in order to give the opportunity to those from the city areas to train in their districts. This program will continue in all provinces of the country. Speaking at the event, the President of the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Hon. Dr. Frank HABINEZA, addressed different crucial issues faced by Rwandans, including what his party would do if given the chance to lead this country. He revealed that the actions taken were a foreshadowing of other activities that the party plans to do throughout the country. He said, “We started making the manifesto last year in September. We have a draft, and we are still receiving other opinions so that when we reach May, our manifesto will have different opinions from all Rwandans.” During the congress, leaders and other members have participated in contributing their ideas about the party manifesto that will help the party during the campaign period in the next coming elections. The ideas represented have come from different three districts of the City of Kigali. The opinions given by the party members will be improved by the manifesto team to go into the manifesto that will be finally approved in the national congress scheduled to be held in May 2024. Source: Democratic Green Party of Rwanda Congress: Paving the Way for the 2024 Elections in Rwanda TOP AFRICA NEWS
Lire la suite →
Hon Dr.Frank Habineza yavuze ku ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi
mardi 6 février 2024
Umuyobozi w Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije( Democratic Green Party of Rwanda),Hon Dr Frank Habineza avuga ko icyemezo cyafashwe na Leta y u Burundi cyo gufunga imipaka ibuhuza n u Rwanda, kigomba gukemurwa n impande zombi biciye muri Diporomasi,abaturage bagakomeza guhahirana. Ibi Hon Dr.Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024,mu kiganiro yagiranye n abanyamakuru ubwo we n abandi bayobozi bari bitabiriye Kongere y abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu Mujyi wa Kigali. Abitabiriye iyi Kongere bunguranye ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zigomba kongerwa muri Manifesto izakoreshwa mu matora y Abadepite ndetse n ay Umukuru w Igihugu ateganyijwe uyu mwaka wa 2024. Hanatowe kandi abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y Abadepite mu turere tugize umujyi wa Kigali aritwo Gasabo,Nyarugenge na Kicukiro aho buri Karere kavuyemo abantu babiri barimo uw igitsina gabo n uw igitsina gore . Iyi gahunda ikaba izakomereza no mu zindi Ntara zose z’igihugu Agaruka ku ifungwa ry imipaka yagize ati Ku by imipaka bigomba guca mu biganiro, turasaba Leta y u Rwanda ndetse na Leta y u Burundi bumvikane ku bibazo bafitanye ,bace mu nzira za Diporomasi baciyemo n ubushize babikemure kuko twe dukeneye ko umupaka ufungurwa Akomeza avuga ko abanyarwanda n ababarundi ari abavandimwe cyane ko n uyu mupaka bawukoresha bose bityo ko wafungurwa abaturage bakongera guhahirana nk uko byahoze.Ati Abanyarwanda nta kibazo dufitanye n u Burundi n abarundi ntakibazo bafitanye n u Rwanda Leta y’u Burundi kuva ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwandanyuma y’uko mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi bwe. Si ubwa mbere u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n u Rwanda kuko nyuma y uko ibiguhugu byombi bitangiye kurebana ay ingwe mu 2015, nyuma yaje gufungurwa muri Mata 2022. Icyo gihe u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida, u Rwanda rukabihakana ahubwo rugashinja u Burundi gufasha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo imitwe yitwaje intwaro. Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 nibwo Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida waryo ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 aho yanahujwe n ay abadepite. Hon Dr.Frank Habineza uziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Nyakanga Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Depite Jean Claude Ntezimana Rizahagararirwa n abantu babiri muri buri Karere Bunguranye Ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zashyirwa muri Manifesto y iri shyaka mu matora y Umukuru w Igihugu n ay Abadepite ateganyijwe uyu mwaka Dr Frank Habineza aherutse kwemeza ko azongera akiyamamaza mu matora y 2024, ni Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yari yiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2017. Source: Hon Dr.Frank Habineza yavuze ku ifungwa ry i Inyarwanda.com
Lire la suite →
Democratic Green Party’s Vision for Sports in Every Cell In Rwanda
mardi 6 février 2024
In a significant gathering, the Democratic Green Party of Rwanda convened its first congress of 2024, fostering unity among the youth, women, and party members to deliberate on the party’s manifesto. Held on January 26th, 2024, in Kigali City, the Green Party congress for Kigali City served as a platform for diverse discussions covering justice, genocide ideology prevention, human rights, sports, and entertainment. During the congress, where members elected six Parlimanetary candidates representing the three districts of Kigali City and contributed ideas for the manifesto, a member of the party put forward a novel proposal, suggesting that every cell should have an entertainment site to provide people with access to sports and entertainment. The member emphasized the potential health benefits, stating, “This can reduce some non-communicable diseases and protect our bodies.” The idea received endorsement from the party president Hon. Frank Habineza, who further suggested that the party should organize a championship tournament across the country. “Incorporating sports and entertainment initiatives not only promotes a healthy lifestyle but also strengthens the social fabric of our communities. Our championship tournament will bring people together in friendly competition, fostering unity and camaraderie.” Said Hon. Habineza Building on this, the congress outlined plans to establish football teams for both women and men among its members, contributing to the broader goal of enhancing sports in Rwanda. This initiative aligns with the party’s commitment to holistic development and community engagement. The congress, as a melting pot of ideas, sought to address critical issues such as justice, genocide ideology prevention, and human rights. It served as a testament to the party’s dedication to comprehensive governance, recognizing the interconnectedness of various aspects crucial to the nation’s progress. As the Democratic Green Party of Rwanda charts its course for the future, the congress provided a platform for collective vision and collaborative solutions. The discussions underscored the party’s commitment to inclusivity, innovation, and addressing multifaceted challenges for the betterment of Rwanda. Source: Sporting Unity: Democratic Green Party’s Vision for Sports in Every Cell In Rwanda – kigalitimes – Home of information
Lire la suite →
Abarwanashyaka ba Green Party basabiye abagororwa indyo yuzuye
mardi 6 février 2024
Mu nteko rusange y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR-Green Party) yo mu mujyi wa Kigali abarwanashyaka basabye ko haba ho guhindura ifunguro imfungwa n’abagororwa bari mu magororero yo mu Rwanda bahabwa ntibahabwe impungure z’ibigoli zihoraho. Muri iyi nteko rusange yateranye kuwa 26 Mutarama 2024 abarwanashyaka ba Green Party mu mugyi wa Kigali bakusanyaga ibitekerezo bigomba gushyirwa muri Manifesto iri shyaka rizagendera ho ryiyamamariza mu matora y umukuru w igihugu ndetse no ku myanya yo mu Nteko Shingamategeko ndetse no gushaka abakandida bazarihagararira. Mu ikusanyabitekerezo ku ngingo y’uburenganzira bwa muntu umwe mu bayoboke yasabye uburenganzira bwa muntu budakwiriye kureberwa ku baturage bari hanze gusa ahubwo ko n’abafunze bakwiriye kugira uburenganzira bw’ibanze bagenerwa. Ati “mu by’ukuri umuntu ntabwo akwiriye kugaburirwa impungure ngo umwaka umwe ushire, ibiri, itatu … icumi akwiriye kugororwa nibyo ariko ubuzima bwe bufashwe neza.” Mugenzi we nawe yunze mo agaragaza ko muri abo bagaburirwa impungure z’ibigoli gusa hari mo n’ababa bakiri abere. Ati “Mu by’ukuri niba amategeko ateganya ko umuntu ukurikiranwa , ukiburana mu nkiko aba akiri umwere ntabwo akwiriye kuba arya bimwe n’iby’abamaze guhamywa ibyaha akwiriye kuba afunzwe koko ariko afatwa nk’umwere.” Uru rugendo rw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR rwahereye mu mujyi wa Kigali rurakomereza no mu zindi ntara, hatorwa abakandida 2 (Umugabo n’umugore) muri karere bazahagararira iri shyaka mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe muri uyu mwaka. Haranakusanywa kandi ibyifuzo abayoboke bashaka ko bizagaragara muri manifesto iri shyaka rizaserukana izemezwa mu nteko rusange y’iri shyaka iteganyijwe mu kwezi kwa 5. Source: Abayoboke ba Green Party basabiye abagororwa indyo yuzuye Makuruki
Lire la suite →
Abashaka gutera u Rwanda ntacyo byabagezaho- Dr. Frank Habineza
mardi 6 février 2024
Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije,(Democratic Green Party Rwanda, DGPR), ashimangira ko abashaka gutera u Rwanda nta kintu na kimwe bizabagezaho kuko intambara itubaka ahubwo isenya n’ibyagezeho. Yavuze ko ishyaka abereye Umuyobozi ryifuza ko habaho umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, uzagerwaho binyuze mu nzira y’ibiganiro. Dr Habineza yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, mu gihe abayobozi b’ibihugu by’abaturanyi bakomeje gukwirakwiza amagambo y’urwango no kugaragaza umugambi wo kugaba cyangwa gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda. Ati: ”Twebwe nk’ishyaka twifuza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo [ndetse n’u Burundi] byakemuka biciye mu nzira y’amahoro, ari byo biganiro, aho kugira ngo habeho umwuka wo guteza intambara cyangwa gushaka gushotorana bamwe bavuga ko bashaka gutera u Rwanda, twumva ntacyo byabagezaho”. Muri icyo kiganiro cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Dr. Habineza yavuze ko barambiwe no kuba abayobozi bahora bajya mu biganiro, bakagira ibyo bumvikana nyuma bagakora ibitandukanye n’ibyo bemeranyije. Avuga ko igikwiye ari uko ibiganiro byakomeza kandi, bagashyira mu bikorwa ibyo baba bumvikanye. Ati:”Icyo twashyira imbere ni ibiganiro kandi ibiganiro byari byaranakozwe, kera habayeho ibiganiro bya Nairobi na Angola, tukifuza ko ibyo biganiro ndetse n’inzira zihari byakomeza. Ariko nanone icyo nasaba ni uko abayobozi bacu mu bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ibyo baba baganiriye bakabyumvikanaho bajya babishyira mu bikorwa. Turambiwe ko baganira bamara kumvikana bagakora ibindi bitandukanye n’ibyo batubwiye”. Yongeyeho ko niba abayobozi bashaka gukomeza kugirirwa icyizere bajya bashyira mu bikorwa ibyo baba bamaze kumvikanaho, ko ari na bwo Akarere k’Ibiyaga Bigari kagira amahoro arambye. Yemeza ko Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu byo bashyira imbere ari inkingi ya demokarasi no gushyira ukizana mu ngeri zose. Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, wagabye igitero muri Zone Gatumba, Bujumbura. Izo nyeshyamba zibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari na ho zagabye igitero ziturutse. Tariki ya 11 Mutarama 2024, u Burundi bwashyize hanze itangazo rivuga ko bwafunze imipaka ibahuza n’u Rwanda. Ni mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wazambye kuva mu ntangiriro za 2022, aho bashinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ugizwe n’Abanyekongo babujijwe uburenganzira kuri gakondo yabo. Leta y’u Rwanda yagiye itangaza inshuro nyinshi ko nta nyungu na nke yavana mu guhungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi, ndetse ikavuga ko izakora igishoboka cyose kugira ngo amahoro agaruke mu Karere k’Ibiyaga Bigari binyuze mu biganiro. Source: » Abashaka gutera u Rwanda ntacyo byabagezaho- Dr. Frank Habineza ImvahoNshya
Lire la suite →