News
AMAFOTO: Nyagatare abarwanashyaka bahuguwe uburyo bakwiteza imbere
Tuesday, 16 September 2025

Tariki ya 12 Nzeri 2025, mu karere ka Nyagatare , mu ntara y’Iburasirazuba, abarwanashyaka ba DGPR bitabiriye inama n’amahugurwa bongera kwibutswa amwe mu mahame y’ishyaka , ndetse bahabwa amahugurwa mu gukora imishinga iciriritse, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Hon Mazosera, atangiza iyi nama n’amahugurwa yitabwiye abarwanashyaka ba #DGPR baturuka mu karere ka Nyagatare,yagarutse ku kuba Green Party atari ishyaka rirwanya ubutegetsi nkuko bamwe babyibwira , avuga y’uko ryuzuzanya , ashishikariza abarwanashyaka kubahiriza amahame y’ishyaka, ikindi nuko buri murwanashyaka yiyemeje gutera ibiti 10 .

Muri iyi nama kandi abayozi batandukanye batanzemo ibiganiro bitandukanye byose bigaruka ku mahame ya demokarasi, kurengera ibidukikije, ubuhinzi butanga umusaruro no gukora imishinga ibateza imbere.
Murenzi Jean de Dieu, perezida w’urubyiruko mu ishyaka ku rwego rw’igihugu,akaba anahagarariye amashyaka ya Green ku rwego rw’isi, yatanze ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko no guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Leonard GASHUGI , yeretse abo mu karere ka #Nyagatare , uko wakwifashisha ikoranabuhanga mu kwihangira imishinga ndetse ukabasha kugera ku bukungu burambye. NDAMUKUNDA Peter, we yatanze amahugurwa yo kubyaza umusaruro imishinga iciritse, hagamijwe kurengera ibidukikije.
Abarwanashyaka bahuguwe ku buhinzi n’ubworozi no gukoresha ifumbire mborera mu kiganiro cyatanzwe na Simbankabo Albert. Nkurunziza Damien Komiseri w’imiyoborere myiza na demokarase, yatanze ikiganiro kivuga ku ruhare rw’umugore mu kubungabunga ibidukikije.
