News

Amb Hon Dr. Frank Habineza yitabiriye umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda

Thursday, 31 October 2024

Amb Hon Dr. Frank Habineza yitabiriye umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda

None tariki ya 31 Ukwakira 2024, u Rwanda rwifatanije n’isi  mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi, perezida w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR – Green Party) Amb Hon Dr. Frank Habineza, ari mu bawitabiriye.

Uyu munsi mukuru wabereye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho abayobozi ba leta, abahagarariye sosiyete sivile, n’abayoboke b’imitwe ya politiki itandukanye bateraniye hamwe kugira hakomeze gushimangira no kwimakaza ihame demokarasi mu gihugu.

Perezida w’ Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR – Green Party) Amb Hon Dr. Frank Habineza, mu ijambo rye yanyujije kuri X, yashimangiye amahirwe akomeye uyu munsi utanga yo gushimangira no gushyigikira indangagaciro za demokarasi zikubiye mu itegeko nshinga ry’u Rwanda. Yagaragaje cyane cyane ibyingenzi nk’ubwisanzure mu kuvuga, ubwisanzure bw’abaturage, no kugendera ku mategeko, bikaba bigize urufatiro rw’umuryango uharanira demokarasi n’iterambere.

Umunsi mpuzamahanga wa demokarasi wibutsa akamaro k’amahame ya demokarasi mu guharanira ubutabera, uburinganire, no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.