News

Biro politike ya DGPR yemeje ba komiseri bashya

Saturday, 10 May 2025

Biro politike ya DGPR yemeje ba komiseri bashya

Kuwa Gatandatu , tariki ya 10 Gicurasi 2025, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty) baturutse mu ntara zose z’igihugu bitabiye biro politike y’ishyaka mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo kuri Hotel Olyompic. Muri iyi  hemejwe ba komiseri mu nzego z’ishyaka ndetse hatangwa amahugurwa ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere, amatora n’ibindi.

Perezida w’ishyaka Hon Dr Frank Habineza, ubwo yakiraga abarwanashyaka ba #Greenparty no kubagezaho bimwe mu bikorwa inama iri buze kwibandaho, birimo amahugurwa ku miyoborere n’amatora, mu ijambo rye ritanga ikaze yanagarutse ku mishinga y’abarwanashyaka yakozwe mu turere dutandukanye igamije kwiteza imbere, kandi ikaba yaratewe inkunga na #Greenparty.

Yashimiye ubufatanye na Leta y’u Rwanda ku buryo hakomeje kubaho imikoranire myiza. Hon Dr Frank Habineza yasoje ijambo rye asaba abarwanashyaka gutanga ibitekerezo mu bwisanzure n’umutekano kuko bari mu gihugu gitekanye kandi kibaha ubwisanzure.

Mu kiganiro kandi yatanze kibutsa imigabo n’imigambi y’ishyaka yongeye gushimangira ko ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty) ritemera ko habaho impinduka mu butegetsi hakoreshejwe imbaraga za gisirikare cyangwa ibindi bihungabanya umudendezo w’abaturage.

“Ibiganiro niyo nzira yonyine ishobora gukemura ibibazo”  Perezida w’ishyaka #Greenparty  Dr Frank habineza mu kiganiro yahaye abitabiriye inama (Political Bureau Meeting) yakomeje gushimangira no kugaragaza ko ishyaka DGDR ridashyigikiye ko habaho gukuraho ubutegetsi hakoreshejwe intwaro ,intambara n’ibindi bibangamira umudendezo w’abaturage cyangwa ikindi icyari cyo cyose cyatuma habaho kumeneka amaraso. Yavuze ko ishyaka ryemera ko abantu baganira kuko ari yo nzira yonyine yo gukemura ibibazo.Ko niyo abantu baganira inshuro nyinshi bigeraho bikagerwaho.

Ati “Igikwiye kugeza uwo ari we wese kubutegetsi usibye amatora.”