Bugesera: Hon Dr Frank Habineza yasezeranije abanya Bugesera uruganda rukora amagare
Monday, 8 July 2024

Uyu munsi tariki ya 8 Nyakanga 2024, umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, yasezeranyije abaturage bo mu bugesera ko azahubaka uruganda rukora amagare , umuhanda Nyamata- Juru uzashyirwamo kaburimbo kimwe n’indi mihanda myinshi mu gihugu iyikeneye. N’iyo itazashyirwamo ikazatunganywa neza.

Azabaha amazi meza, kuko aka gace gafite icyo kibazo, buri muturage akazajya abona litiro 100 z’amabzrikani y’ubuntu.
Kuko Bugesera hakoreshwa amagare cyane, hazashyirwa uruganda ruyakora, ikoreshwa ryayo rihabwe agaciro, ribe koko isoko y’ubukungu bw’umuturage.
RIB izongererwa ingufu kugira ngo kugira ngo igire ubushobozi bwo gufunga koko ufite ibyaha. Kugabanya imisoro ku bacuruzi n’iy’ubutaka na byo biri mu byo azakora mbere. N’ibindi asanzwe avuga ahandi birimo ko uwatanze mituweli azajya abona imiti myiza muri za Farumasi, kuzagaburira abana ku mashuri indyo yuzuye,….

SG Hon Jean Claude Ntezimana , yabashimye mbere na mbere icyizere abaturage babagiriye muri 2018 bagatorera 2 muri bo kujya mu nteko, nyuma babona n’umusenateri, ko icyizere babagiriye kitapfuye ubusa kuko ibyo babasezeranije babibagejejeho ku kigero cya 70/100.
Yakomeje avuga ko bagarutse kubasaba amajwi ku mwanya wa perezida wa Repubulika n’abadepit,e yababwiye ko Green Party ari ishyaka ritabeshya,ritanahindagurika, kandi bavuga ibyiza gusa,ntibazanwa no kuvuga ubusa mu baturage, ko niba bashaka ibisubizo birambye by’ibibazo byabo bazatore ishyaka Green party.
Hon Dr Frank Habineza yimamazaga kuri uyu munsi ari kumwe n’abakandida depite bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), amatora akaba ateganijwe kuba tariki ya 15 Nyakanga 2024.
