News

Burera: Hon Dr Frank Habineza natorwa azamura ubukerarugendo

Friday, 12 July 2024

Burera: Hon Dr Frank Habineza natorwa azamura ubukerarugendo

Ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Burera na Musanze mu ntara y’amajyaruguru, tariki ya 12 Nyakanga 2024, Dr Frank Habineza yagaragaje ibiri mu migabo n’imigambi ye, abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko bayishimiye baniteguye kumuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga.

Hari ku munsi wa 18 wo kwiyamamaza kwe, aho mu karere ka Burera yabwiye abaturage ko ari akarere keza k’ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo.

Hon Ntezimana yavuze ko ishyaka Green party rimaze imyaka 15 rishinzwe,ryanyuze mu bitoroshye kuko ryemewe hashize imyaka 4 ririho.
Kuritora bivuze kwivuza byoroshye, abana bakarya neza ku mashuri,bakagenda mu mihanda byoroshye, mbese ubuzima bukazaba buboroheye.

Yanavuze ko abakandida depite b’iri shyaka rya Green Party ari abahanga cyane,bafite inararibonye mu bintu binyuranye,barimo abarimu ba kaminuza,abarezi,abaganga,abize ubukungu n’icungamutungo, n’abandi,kubatora bikavuga gutora iterambere ryihuse mu nzego zose.

Yavuze ko Green party ari ishyaka ry’ukuri,ritabeshya,rivuga ibyo ryasuzumye neza ko bifitiye akamaro abanyarwanda bose, rikabona kubibagezaho.

Nibatera ibikumwe imbere y’inyoni ya Kagoma ibibazo byabo byose bizakemuka, ibyo bakoze byose bibahire, bisanzure hose no muri byose. Gutora Green Party ni ugutora ibitekerezo bizima,byubaka.

Yavuze ko akarere ka Burera ari akarere keza, k’ibirunga n’andi mahirwe y’iterambere,akwiye kubyazwa umusaruro. Yasezeranije abana kuzajya bagaburirwa inyama nibura rimwe mu cyumweru ku ishuri, indyo ikazaba yuzuye koko, kugira ngo harwanywe imirire mibi n’igwingira mu bana.

Aka karere kubera uburyo gakungahaye ku bukerarugendo, karimo ibiyaga, ibirunga, ibimenyetso byinshi ndangamateka n’ibindi, ariko bikaba bitabyazwa umusaruro uko byakagombye, natorwa urwo rwego azaruzamura.

Ba mukerarugendo bazajye bareka kugarukira mu Kinigi gusa ngo bitahire. N’aha bazajya bahagera kuko byose bizaba byanogejwe, na bo imibereho yabo izamuke.

Ubuhinzi n’ubworozi buhakorerwa buzarushaho gutezwa imbere,hashyirwaho ikigega gifasha muri urwo rwego. Hazashyirwaho uruganda rukora ifumbire y’imborera izabe nyinshi,n’abaturage bazigishwe kuyikorera bizatume imvaruganda ivanwa ku isoko kuko igira ingaruka nyinshi zirimo indwara ya kanseri bigaragara ko igenda yiyongera mu baturage.

Ibibazo bafite by’itubura ry’imbuto, cyane cyane iy’ibirayi bizakemuka. Ubworozi bw’amatungo magufi buzatezwa imbere cyane, buri rugo ruzabe rufite nibura itungo rigufi ndetse buri mwana azashishikarizwe korora nibura urukwavu.

Agoronome azajya ku rwego rw’akagari kugira ngo ibikorwa by’ubuhinzi bizarusheho kugira ingufu n’umusaruro uzarusheho kwiyongera. Abanyeshuri bose bize ubukerarugendo bazarushaho kwitabwaho, bashyirirwaho ikigega kibateza imbere. Ibigo by’inzererezi bizavaho.

Postes de santé zose zizahabwa abaganga zinarisheho gutanga serivisi zikeneweho.Nk’agace kegereye umupaka k’igeze kugira ikibazo cy’ifungwa ryawo, natorwa azakora ku buryo ibyo gufunga imipaka n’abaturanyi bizavaho, ububanyi n’amahanga bunozwe.

Nta gihugu kizongera gufunga imipaka n’abaturanyi bacyo mu bigize EAC,hazashyirwaho amategeko abikumira.