DGPR Presidential Campaign :Tuzazamura umushahara fatizo tugabanye n’imisoro irembeje abaturage- Kamonyi 23 June 2024
Monday, 24 June 2024

Umukandida w’Ihyshaka Rihanira Democracy no kurengere Ibidukikije Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza (#Greenparty), yambwiye abaturage bo mu ntara y’amajyepho,akarere ka Kamonyi, ko nibamutora ku mwanya wa Perezida ndetse bagatora abakandida depite bazakora ibishoboka imisoro irembeje abaturage ikagabanywa.
Ubwo yiyamamazaga ku munsi we wa kabiri Tariki ya 23 Kamena 2024, Hon Habineza, yabwiye abo ku Kamonyi ko hazagabanywa imisoro, kubera imisoro myinshi mu Rwanda bigoye gutangira ubucuruzi udafite amafaranga menshi! Gutora umukandida wa Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza ndetse n’abadepite bizaha amahirwe abanyarwanda ko umushahara fatizo uzazamurwa,abaganga abarimu muri kaminuza n’abandi mu kubona umushara unogeye imirimo bakora, gukuraho umusoro ku butaka burundu,hazabaho kugabanya ikibazo cy’ubushomomeri gikabije mu rubyiruko n’ibindi byinshi.
AMAFOTO

