Dr Frank Habineza natorwa nta muntu uzahura n’akarengane mu bucuruzi
Monday, 1 July 2024

Ubwo yiyamamarizaga ku karere ka Nyamasheke na Rusizi, uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2024, umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, ari kumwe n’abakandida depite bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), yabwiye abaturage baje kumva imigabo n’imigambi ko nibamutora azabakemurira byinshi birimo kugabanya imisoro ikomeje kubabera imbogamizi, kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kunoza imibanire n’abaturanyi.
Hazagabanywa umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ibiciro by’ibikenerwa by’ibanze nk’isukari n’ibindi bigabanuke, uyu musoro ukava kuri 18% ukagera kuri 14%. Iri gabanya ry’imisoro rizatuma n’abacuruzi bacuruza neza, badatekereza kujya gukorera mu bindi bihugu.
Naramuka atowe akaba perezida wa repubulika azaca akarengane mu bucuruzi, utatanze umusoro ntafungwe kuko kumufunga atari cyo cyaba igisubizo.
AMAFOTO

