News

Dr Frank Habineza yasengeye i Kibeho anakomeza kwiyamamaza Nyaruguru na Nyamagabe

Monday, 8 July 2024

Dr Frank Habineza yasengeye i Kibeho anakomeza kwiyamamaza Nyaruguru na Nyamagabe

Mu karere ka Nyaruguru Dr Frank Habineza na madame we bitabiriye misa kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ku butaka butagatifu bwa Kibeho , nyuma yerekeje mu baturage muri santere y’ubucuruzi ya Ndago mu murenge wa Kibeho, abwira abaturage ko umugisha w’Imana yaboneye aho mu kiliziya yizeye ko na bo azawubaboneraho.

Nyaruguru,  Hon Ntezimana yavuze ko, abaturage babasize amavuta yo kubatorera umwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko ari 2 muri 2018, bakanabaha umusenateri, babanogereza uyu mwaka bakabatora ari benshi mu nteko,banabahe umwanya w’umukuru w’igihugu,batora Hon Dr Frank Habineza ngo ibyo abizeza bizabagereho.Yanavuze ko Dr Frank Habineza afite ibigwi biri hejuru cyane.

“Green Party ni ishyaka ridacika intege, kunda abaturage n’imvugo ye ni ingiro.
Azabageza kuri byinshi bijyanye n’imirire, imyambarire n’ubwisanzure.
Ibyo yavuze byose kwari ukugira ngo abanyarwanda babeho mu bwisanzure n’imibereho myiza.”

Nyaruguru na Nyamagabe, Hon Dr Frank Habineza , yijeje abaturage ko mubyo azakora harimo , kongerera ingufu ubukerarugendo inyungu zibuvuyemo zikagera ku baturage bose, kubaha uruganda rutunganya umukamo, bakanahabwa amakusanyirizo ahagije kuko bagira inka nyinshi zitanga umukamo mwinshi ariko udatunganywa.

Kongerera ingufu ubuhinzi bakora,cyane cyane cyane ubw’ibirayi n’icyayi, bashyiraho uruganda rutunganya ibirayi, n’icyayi kigakomeza gutunganywa, azabubakira amahoteli meza yakira ba mukerarugendo.

Azakuraho ibyo kwimura abantu nta ngurane, azongerera ingufu umutekano anavugurure ububanyi n’amahanga cyane cyane ibihugu by’ibituranyi.