News

GAHUNDA POLITIKI YA DGPR KUVA 2017-2024

Saturday, 15 July 2017

GAHUNDA POLITIKI YA DGPR KUVA 2017-2024

ISYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI NO KURENGERA IBIDUKIKIJE MU RWANDA-DGPR

                                    

GAHUNDA POLITIKI 2017-2024

KU NYUNGU RUSANGE N’EJO HAZAZA HEZA

Twebwe abaharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, twemera ko:

 

  1. Inzira y’ubworoherane n’amahoro n’ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, aribwo buryo bwiza kandi n’inzira nyayo ku bibazo igihugu cyacu gifite;
  2. Ubutabera nyakuri no guha amahirwe angana kuri buri wese mu gihe hitaweho uruhare n’inshingano za buri wese byaganisha igihugu aheza;
  3.  Demokarasi nyayo ituruka mubyo abenegihugu bashaka, abenegihugu bose bakagira uruhare mu butegetsi, Guverinoma ikaberaho kunganira abaturage no kubagezaho ibyo bakeneye;
  4. Ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bugomba gushyirwa imbere, ivangura n’amacakubiri bikamaganwa;
  5. Guteza imbere ubuhinzi. Leta igomba gutera inkunga abahinzi mu buryo bunyuranye kugirango ibiciro by’ibihingwa bigabanuke kandi bishobore guhura n’ubushobozi bw’abaturage;
  6. Guverinoma yagombye gufata ingamba zikomeye mu kurenganura abarengana, abatagira kirengera mu gihugu cyacu;
  7. Guverinoma yagombye kureba inshingano zayo mu bijyanye n’ imisoro, ikagabanuka, kandi Leta ikirinda isesagura ry’umutungo w’Igihugu;
  8. Nta muntu ugomba kujya hejuru y’amategeko kandi abenegihugu bose bagomba guhabwa agaciro kamwe mu gihugu cyabo;
  9. Guverinoma igomba kwita ku nshingano zayo mu kurinda uburenganzira bw’ibanze bwa muntu harimo ubusugire bwo kubaho, kwishyira ukizana, uburenganzira ku mahuriro ya politiki no kuganirira hamwe mu mahoro, gutanga ibitekerezo nta bwoba, kwidagadura, gusenga no kugera ku munezero;
  10.  Uburenganzira ntayegayezwa bwa muntu yabwiherewe n’Imana.
  1. 1.    UBUTABERA

1.1           UBUTABERA MURI RUSANGE

 

1.1.1 UKO BIMEZE UBU

Iyo urebye ubutabera muri iki gihe haribyakozwe ariko inzira iracyari ndende, aho nubu hari abantu bafunzwe nta madosiye, abantu bafungiwe mu byitwaTransit Centers urugero; ahiswe kwa Kabuga, i Gikondo, usanga bari mubuzima bubi abantu bahamaze igihe kirekire nta madosiye abafunga; haracyari n’abasivili bagifungirwa mu bigo bya gisilikare nta madosiye.

Kubijyanye n’uburyo bwo gutanga ibirego, abaturage biracyabagora kubera ko ibirego bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (iecms,efs) kandi internet iri mu mijyi gusa.

Serivise yiswe IREMBO aho kugabanya ibibazo no kwihutisha serivise ahubwo yabisubije inyuma mu gihe umuturage yishyuriraga kuri Banki akajyana urupapuro yishyuriyeho (bordereau) agahita abona serivise bitamuruhije, ubu bimusaba gusiragira abanza kujya ku irembo akishyura serivise bamuhaye,agasubira kuri banki nyuma akajya kurukiko.

Igihembo cya avoka cyarazamuwe kigirwa 500.000frw kimwe n’icyabahesha b’inkiko b’umwuga. Ayo mafaranga ni menshi kubaturage, ntawabasha kuyigondera, bityo izo serivise zikaba ari intambamyi mu butabera.

Hari n’ikibazo cy’abacamanza bacye aho umucamanza umwe aca urubanza wenyine ibi nabyo biteye impungenge kuko umuntu umwe ashobora kukwica cyangwa akagukiza.

Hari ikibazo gikomeye ubu mu Rwanda aho  nta rukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’Itegekonshinga ku buryo urukiko rw’ikirenga rwahawe ububasha buciriritse mu kurinda no kurengera Itegeko Nshinga akaba ari inzitizi mu butabera.

Tugiye mu bugenzacyaha, kugezubu abantu benshi barundwa muri za gereza zidafite ubushobozi bwo kubashyira hamwe bigakorwa nta bushishozi cyangwa ubucukumbuzi kandi ugasanga iminsi itanu yahawe ubugenzacyaha ari myinshi yo gufunga umuntu dore ko usanga benshi baba bafungiwe amakosa mbonezamubano (caisse civil) cyangwa, munyumvishirize

Hari na gereza zo mu mirenge zitazwi aho usanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali, cyangwa w’ Umurenge na DASSO haraho bagifungira abaturage muri izo gereza zitemewe n’amategeko kandi umuntu akahamara iminsi myinshi atarashyikirizwa polisi.

Hari ikindi kibazo cyo kwirukana abayobozi b’inzego z’ibanze mu buryo butanyuze mu mategeko ibyo bise kwegura ku bushake; iki kibazo kimaze kuba agatereranzamba kuburyo harimo akarengane gakomeye kandi bikaba bikorwa mu buryo bw’iterabwoba aho abakozi benshi beguzwa baba bahamagajwe n’Umuyobozi w’Akarere ko baje mu nama bakagenda bahamagara buri wese bakamubwira amakosa ye barangiza bakamuha urupapuro rwanditswe kandi rwateguwe mu izina ry’umukozi bakamuhatira kurusinya ngo yegure, bikaba bidahuye n’ubutabera twifuza.

Hari n’abayobozi bashora Leta mu manza bikaba byarabaye indirimbo ariko ntibibonerwe umuti.

1.1.2 IBYO TUZAKORA

  • Tuzaharanira ko u Rwanda ruba igihugu cyubahiriza amategeko, uburenganzira bwa muntu, amategeko mpuzamahanga ndetse no kugira ubutabera busesuye kuri bose ;
  • Tuzaharanira ko urukiko rugira ubudahangarwa dukureho itegeko ritanga uburenganzira bwo kujuririra ibyemezo byarwo kurwego rw’umuvunyi ;
  • Ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa, tuzashyiraho amategeko anoze habe hari ibihamya bihagije by’ukekwaho icyaha atarugupfa kuroha abantu mu buroko ;
  • Tuzakora ibarura ry’ahantu hafungirwa abantu (cashots identifiés) zizwi kandi zujuje ibyangombwa byose, izitemewe n‘amategeko  zifungwe ;
  • Tuzashyiraho gahunda yo kurwanya umwanda muri za gereza kuko ariwo uzana ibiheri, inda n’ibindi ;
  • Tuzashyira imbaraga mu kwihutisha amadosiye y’abakekwaho ibyaha no gutanga ubwisanzure bwuzuye ku bacamanza mu guca imanza za politiki ;
  • Ku bijyanye n’itangwa ry’ibirego bishingiye ku ikoranabuhanga, tuzashyira ICT CENTER muri buri murenge kuburyo serIvise zizegerezwa abaturage kandi hajyeho abakozi babishoboye bo gufasha abaturage muri iyo mirimo,
  • Ku bijyanye n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda, hazashirwaho urukiko rushinzwe kurinda  iremezo ry’Itegeko Nshinga (Constitutional Court),
  • Ibihembo by’abunganizi mu mategeko ndetse n’abahesha b’inkiko, amafaranga itegeko ribagenera azagabanywa ahere ku 150.000 kugeza kubihumbi 500.0000 hashingiwe kubushobozi bw’umuturage n’ingano y’ibiregerwa bityo abunganizi mu by’amategeko (Avoka) bagabanyirizwe imisoro batanga mu rugaga rwabo (Bareau)kugira ngo babashe gutanga  serivise nziza  ku baturage,
  • Tuzongera umubare w’abahesha b’inkiko ndetse tunabafashe gukora kinyamwuga.
  • Tuzashyiraho amategeko yongerera abunganizi mu mategeko ubundi bubasha bwo gukora imwe mu mirimo yakorwaga na ba Noteri mu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza rw’abirirwa kwa ba Noteri batonze imirongo,
  • Ku rwego rw’Akagari, tuzashyiraho noteri mu rwego rwo kwegereza abaturage iyo serivise,
  • Tuzashyiraho itegeko rivugurura ububasha bw’abahesha b’inkiko  b’umwuga buha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ububasha bwo gukurikirana irangizwa ry’imanza zikorwa n’abahesha b’inkiko b’umwuga kugira ngo hakumirwe amakosa bajya bakora yo gukandamiza abaturage bitwaje ububasha bafite, aho usanga nk’inzu ifite agaciro kanini bakayiha agaciro gato,
  • Tuzashyiraho politiki yo gukuraho amagereza yo ku mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa  b’imirenge n’urwego rwa ba DASSO bafunga abaturage bidakurikije amategeko babihanirwe.
  • Mu rwego rwo kubirandura burundu kandi tuzashyiraho sitasiyo za polisi kuri buri murenge, cyane cyane mu byaro.
  • Ikijyanye no kweguzwa kw’Abayobozi kwa buri munsi, aho usanga mu Karere kamwe abakozi nka 20 beguriye umunsi umwe, ukibaza ukuntu abantu 20 bahuriza hamwe umugambi wo kureka akazi ku italiki imwe, n’isaha imwe. Ugasanga byose biterwa n’ingaruka z’amakosa aba yarakozwe mu itangwa ry’akazi, harimo n’icyenewabo. Mu rwego rwo kubikemura, tuzashyiraho umurongo ngenderwaho mu itangwa ry’akazi, aho buri wese akora ikizamini cy’akazi kuburyo bunoze hatarimo akarengane  n’amaranga mutima ya politiki,
  • Ku bijyanye n’umukozi wa Leta wakoze amakosa, tuzakora ku buryobigomba guca mu nzira z’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
  • Tuzongera imbaraga gahunda yo kurwanya ruswa ndetse tuyice burundu mu Rwanda dushyiraho ikigo cyihariye gishinzwe kurwanya ruswa.
  1. 2.    KURWANYA JENOSIDE

2.1 UKO BIMEZE UBU

Kurwanya jenoside: harakazi kakozwe, ariko haracyari imanza na nubu zaciwe na gacaca zitararangizwa. Kuba hari abakoze jenoside bakidegengembya mu mahanga ndetse hakaba hakirangwa ingengabitekerezo ya jenoside hamwe na hamwe.

2.2 IBYO TUZAKORA

  • Tuzashyira imbaraga mu kwihutisha amadosiye y’abacyekwaho jenoside bakidengembya mu mahanga hongerwe umubare w’impapuro zibashakisha (avis de recherche) mu rwego mpuzamahanga,
  • Kubufatanye na CNLG tuzashyiraho uburyo bwihuse, hakoreshejwe ikoranabuhanga, kubantu bakatiwe n’inkiko gacaca basabye gusubirishamo izo manza ku bataranyuzwe n’imyanzuro y’Inkiko Gacaca kandi n’itegeko ribigena rirusheho kunozwa.
  • Ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside, hazashirwaho imbaraga mu gushishikariza inzego zitandukanye n’amashyirahamwe hatangwa ibiganiro mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, hongerwe n’ibitabo by’amateka y’uRwanda asobanutse byigisha uburere mboneragihugu.

 

  1. 3.    UBURENGANZIRA BWA MUNTU

3.1 UKO BIMEZE UBU

Kuba mu magereza y’u Rwanda huzuyemo abafungwa benshi cyane kandi umubare ugasanga wiyongera, aho usanga gereza yagenewe abantu 5000 irimo ibihumbi 15.000;

Ikindi kibazo, usanga umugororwa wo muri Gasabo ajya gufungirwa i Huye, bikagora umuryango we gukurikirana ubuzima bwe_binyuranye n’amahame yo gufungira hafi y’umuryango;

Haracyari ikibazo cy’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bya Politiki mu Rwanda, aho usanga abantu batinya kuvuga ibyo batekereza kandi hari imbogamizi zo kwishyira no kwizana ndese n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Kuba Leta yivanga mu miyoborere y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bityo bikabangamira ubwisanzure mu mikorere yayo.

 

3.2 IBYO TUZAKORA

  • Mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza tuzongera aho TIG zikorerwa muri buri Karere, tuzashyiraho itegeko ry’uko abahamijwe n’inkiko kubyaha bito bajya bakora ibihano nsimburagifungo cyangwa bagatanga ingwate z’amafaranga nkuko mu bihugu byateye imbere bikorwa. Iyi politike ikazagabanya umubare mwinshi mu magereza.
  • Tuzashyiraho kandi ibigo byinshi ngororamuco bizajya bitanga n’ubumenyi-ngiro kubabirimo hajyeho ikigo cy’igihugu kibishinzwe dore ko byagaragaye ko ikigo cy’ i WAWA kidahagije kandi nabaharangije ntibakurikiranwa kuburyo bukwiye.
  • Ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, tuzashyiraho uburyo buhamye bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo no kuvuga icyo ushaka, ariko hirindwa imvugo zishora abantu mu macakubiri.
  • Tuzashyigikira itangazamakuru ryigenga, rihabwe ubushobozi ndetse habeho isaranganywa ry’amasoko ya Leta mu bijyanye no kwamamaza, hashyirweho gahunda zifasha itangazamakuru ryigenga mu iterambere hanatangwa ubwisanzure mu gutangaza inkuru mu bwisanzure, hakorwe n’amavugururwa agenga itangazamakuru.
  • Tuzongerera komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ubushobozi ndetse n’abakozi.
  • Tuzarwanya ruswa n’akarengane mu nzego zitandukanye, ndetse duharanira ko itegeko rishingiye ku ifunga n’ifungurwa ryubahirizwa mu gihugu.
  • Kubijyanye no gusiragiza abafungwa, tuzashyiraho umurongo unoze wo kwegereza umugororwa gereza yegeranye n’umuryango we kandi kubahanishijwe ibyaha bidakomeye bazajya bahabwa umwanya wisanzuye wo gusurwa n’imiryango yabo.
  • Tuzashyiraho itegeko ry’uko ku bagororwa bageze mu zabukuru n’abandi bafite indwara zidakira hazajya hakorwa amajonjora bitewe nuko bitwaye mu gihano bakatiwe kandi bakaba baramaze kwicuza icyaha barekurwa by’agateganyo bakarangiriza mu miryango yabo igihano gisubitse.
  • Tuzaharanira ko haba ubwisanzure mu mikorere y’imiryango itegamiye kuri Leta igamije uburenganzira bwa muntu, hashyirweho na gahunda yo kuyongerera ubushobozi.

 

  1. 4.    IMIYOBORERE MYIZA

4.1            IMIYOBORERE MURI RUSANGE

 

4.2 UKO BIMEZE UBU

Gahunda za Leta zigwa gitumo abaturage hatabayeho kubategura (mobilization). Urugero: mutuelle de santé aho nanubu abaturage bacibwa mu masoko n’ahandi bashaka kubona service ngo ntibafite mutuelle bakamburwa imitungo yimukanwa ku mbaraga kandi umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, gahunda y’imihigo iri mumagambo kuburyo ushaka resultat ukayibura,itotezwa ry’abazunguzayi ritarabonerwa umuti aho gushaka igisubizo ahubwo hagashakwa imyanzuro ikakaye yo kubahutaza, aho abanyarwanda bamwe bahabwa serivise hashingiwe ku ishyaka barimo.

Akagali ariko gafite abakozi bake badafite ubushobozi, aho inzego zibanze zitihagije mu gufata ibyemezo bireba abaturage bitemejwe n’inzego z’umutekano.

Kuba mu itorero ry’igihugu hamwe na hamwe hakorerwa icengezamatwara ry’Ishyaka riri ku butegetsi.

 

4.3 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho politiki y’imiyoborere ihamye yo kumenyesha abaturage ibigiye kubakorerwa ndetse no kubagisha inama no gufatira hamwe ibyemezo.
  • Tuzashyiraho umurongo wo gukura abazunguzayi mu mijyi hashyirwaho ikigega cyo kubaha amahugurwa yo kwihangira imirimo no kubaha inguzanyo kugirango bakore mu buryo butari akajagari babumbirwe mu makoperative y’ubwisungane bahabwe n’ibirango kugirango bakore umurimo utari mu kajagari.
  • Tuzashyiraho gahunda inoze y’Itorero ry’Igihugu abarijyamo barijyemo barikunze dore ko nubwo abenshi barijyamo bamwe baba batumva impamvu zaryo kandi tuzashyiraho gahunda ihamye itagize aho ihuriye n’icengezamatwara ry’ishyaka.
  • Tuzongerera utugali n’imidugudu ubushobozi kuburyo Akagali kazaba gafite abakozi 4, tuzashakira abayobozi b’utugali imodoka zihendutse mu rwego rwo kwihutisha akazi, abayobozi b’utugali n’imidugudu bahabwe amahugurwa anyuranye. Tuzashyiraho itegeko rivuguruye aho Mayor atagomba kugiraho yivanga mu mashyaka ahubwo arumukemurampaka w’amashyaka kandi hazajye haba amatora aziguye kugirango umuturage atore uwo azi neza ko azamuyobora.
  • Tuzashyira kurwego rw’umurenge ikigo gifasha abari n’abagore bahohotewe.
  • Tuzateza imbere ubwigenge bwimiryango itegamiye kuri Leta (Civil Society) kandi tunabashishikarize kugira uruhare muri politiki no gukora ubushakashatsi kubijyanye no gutegura imishinga y’amategeko n’ingamba mwiterambere.
  1. 5.    UMUTEKANO N’UBUSUGIRE BW’IGIHUGU

5.1 UKO BIMEZE UBU

Ku bijyanye n’umutekano w’igihugu, haribigomba kunozwa. Kuba hakiri ubushotozi ku mipaka y’uRwanda, kuba buri munsi haraswa abafungwa bagerageje gutoroka abacungagereza, kuba nanubu harabantu baburirwa irengero, ubwicanyi mungo, kuba umushahara w’abapolisi n’abasilikare ukiri hasi cyane ukurikije igiciro cyo ku isoko uko kigenda kizamuka kandi izi nzego zikora akazi kavunanye, ikibazo cy’ubufasha bw’intica ntikize y’ubufasha buhabwa abavuye kurugerero.

 

5.2 ICYO TUZAKORA

  • Nta mutekano, nta majyambere kandi umutekano n’ingenzi mu miyoborere y’igihugu, tuzaharanira kubungabunga ubusugire bw’igihugu.
  • Ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro, tuzakaza umutekano ku mbibi z’u Rwanda hakoreshejwe ibyuma by’ikoranabuhanga rigezweho, ikindi nuko tuzategura uburyo bwo kuganiriza iyo mitwe hagamijwe gushyira intwaro hasi no kubinjiza m’ubuzima busanzwe cyangwa kubabyifuza bagakomereza mu Ngabo z’Igihugu.
  • Tuzateza imbere umubano mwiza n’amahanga duhereye ku bihugu duturanye kugira ngo inkuta zose zitubuza gusabana no guhahirana zivanweho.
  • Kubijyanye n’impfu za buri munsi z’abafungwa, abashinzwe umutekano bazongererwa ubumenyi kuburyo igihe umufungwa atorotse bashobora kumufata mu bundi buryo kurasa akaba aricyo gisubizo cyanyuma kandi akaraswa ahantu hatari mu cyico.
  • Kubantu baburirwa irengero Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu izahabwa ubushobozi bwo gukurikirana irengero ryabo bantu bivuze ko ntaho izaba ihejwe kwinjira.
  • Tuzazamura umushahara w’abasilikare n’abapolisi dushingiye ku biciro by’ifaranga uko rihagaze ku isoko.
  • Tuzashyiraho Inama nkuru y’Igihugu y’umutekano (National Security Council-Conseil National de Securité) uru rwego rukazafasha inzego za gisivile n’inzego za gisirikare gufatanya gukemura no gukumira ibibazo by’umutekano n’abasivile babigizemo uruhare.
  • Tuzashyiraho Politiki ikumira inzego z’umutekano kutivanga m’ubutegetsi bwite bwa Leta mugufata ibyemezo.
  • Tuzashyiraho Politiki yo kwongera ubushobozi bw’igisirikare cyacu mukurinda umutekano w’igihugu n’imbibi zacyo ndetse tubongere ubushobozi bwo kubungabunga umutekano mpuzamahanga (International peace keeping operations).
  • Tuzubakira abasirikare ndetse n’abapolisi amacumbi bareke kurara mumahema cyangwa ku gasozi.
  • Tuzaharanira ko abanyarwandakazi bagira uruhare mu bikorwa byo gushaka amahoro, no kubungabunga umutekano.
  • Tuzashyiraho gahunda yo gufasha no kwigishwa ibijyanye n’imyuga abasirikare bavuye kurugerero kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe bagire imibereho myiza.
  • Tuzashyiraho Politiki iteza imbere umutekano w’abanyagihu kurusha umutekano w’imbibi, tuzongerera imbaraga Police y’Igihugu kurindira umutekano n’ituze abenegihugu.
  • Tuzashyiraho politiki n’ingamba zizaha umutekano n’ubuziranenge kubiribwa.
  • Tuzashyiraho ingamba zo guteza imbere abasirikare bavuye kurugerero ndetse n’abamugariye kurugamba.
  • Tuzishyura amafaranga abasirikare bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi arenga amezi atandatu bakoze badahembwa kuko icyo gihe ntabushobozi bwari buhari ariko ubu bukaba buhari.
  • Nta Gihugu cyagera k’umutekano gihutaza amahoro cyangwa giteza intambara.
  • Amahoro si intego gusa ahubwo ni inzira iyakugezaho.

 

6. ITANGAZAMAKURU

6.1 UKO BIMEZE UBU

Itangazamakuru ryo mu gihugu cyacu nta bwisanzure rifite. Kuba ibinyamakuru byigenga bimaze gufunga imiryango ari byinshi _ bitewe nuko ntabuvugizi buhagije ribona; kuba kandi amasoko yose ya leta yihariwe n’ibitangazamakuru bya Leta; kuba kandi nta Ministeri ishinzwe itangazamakuru ngo ikore ubuvugizi no guhuza ibikorwa byaryo; ibyo byose bituma itangazamakuru ridindira kandi bikaba n’intambamyi y’itangazamakuru.

 

6.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzashyiraho Ministeri y’Itangazamakuru tunashyireho itegeko ry’isaranganya ry’amasoko yo kwamamaza hagati y’ibinyamakuru byegamiye kuri leta n’ibinyamakuru byigenga.
  • Tuzashyiraho ikigega gitera inkunga itangazamakuru ryijyenga (Rwanda Media Development Fund).
  • Tuzashyiraho itegeko rirengera abanyamakuru mu kazi kabo ribaha ububasha bwo kunenga no gutanga ibitekerezo byabo ariko badasebanya cyangwa ngo bashore abanyarwanda mu macakubiri.
  • Tuzavugurura Itegeko rigenga itangazamakuru mugihe umunyamakuru akoze ikosa ari mu kazi agomba kubiryozwa hisunzwe Itegeko Mbonezamubano.
  • Tuzashyigikira itangazamakuru ryigenga kugira ngo nibura hasohoke ibinyamakuru byandika ku mpapuro bitanu buri munsi mundimi zose zikoreshwa m’u Rwanda.
  • Tuzakomeza gushishikariza abikorera kugiti cyabo gushora imari mw’itangazamakuru.
  • Tuzateza imbere ubwigenge bw’itangazamakuru (independence of media) no gukora kinyamwuga.

 

7      IMIKINO N’IMYIDAGADURO

7.1   UKO BIMEZE UBU

Politiki y’imikino n’imyidagaduro iri hasi aho uhereye hejuru kugera hasi. Kuba ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru itarabona ubushobozi bwo kuba yarenga umutaru mu rwego mpuzamahanga kandi amafaranga ayigendaho akaba arumurengera; kuba mu Rwanda nta shuri ryigisha football ry’ababigize umwuga; kuba mu Rwanda dufite ishuri rimwe rukumbi rya muzika kuba ibibuga by’umupira aribike; kuba ku murenge nta mukozi ubishinzwe ngo ahuze ibyo bikorwa byose bikaba ar’imbogamizi kandi bishobora no gukurura urubyiruko kwiroha mu biyobyabwenge.

 

7.2   ICYO TUZAKORA

  • Tuzongerera ikipe y’igihugu Amavubi ubushobozi aho tuzashyira imbere abatoza b’abanyarwanda;
  • Tuzashyira amakipe yigisha football muri buri Ntara;
  • Tuzashishikariza abashoramari gushora imari muri football n’indi mikino n’imyidagaduro;
  • Tuzashyira kuri buri murenge umukozi ufite mu nshingano imikino n’imyidagaduro, kandi tuzashyira muri buri murenge ikibuga cy’umupira w’amaguru n’indi mikino;
  • Tuzashyiraho ishuri rya muzika n’ubuhanzi (Music and Art) muri buri karere;
  • Tuzubaka Stade Olympique muri buri Ntara ikazaba ifite aho gukorera imikino n’imyidagaduro;
  • Tuzashishikariza abikorera kugiti cyabo gushora imari mu bikorwa by’imikino n’imyidagaduro;
  • Tuzashyiraho amashuri yigisha iby’imikino n’imyidagaduro muri buri Karere; kandi
  • Tuzashyiraho gahunda y’integanyanyigisho mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku mikino n’imyidagaduro.

 

8 UBUTAKA

8.1 UKO BIMEZE UBU

Itegeko ry’ubutaka ribangamiye abaturage aho abaturage bafite ubutaka bugizwe na gakondo ya basekuruza babo ariko Leta ikaba yarashyizeho itegeko rivuga ko ubutaka arubwayo.

 

8.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzavugurura itegeko rigenga politiki y’ubutaka mu Rwanda ku buryo rizagena imicungire yabwo muri bimwe bikubiye muri iryo itegeko nuko ubutaka buzaba buri mumaboko y’umuturage nta muntu uzongera gukodesha ubutaka kuri Leta;
  • Tuzakuraho umusoro w’ubutaka bityo ubutaka busubire mu maboko yabenebwo.

 

9 GUTEZA IMBERE UMURIMO 

9.1 UKO BIMEZE UBU

Politike yo guteza imbere umurimo yaradindiye dore ko ibivugwa byose bihera mu magambo kuko m’ urubyiruko hari abashomeri benshi.

Amasoko ya Leta ndetse n’utuzi biracyavugwamo ruswa n’icyenewabo.

 

9.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzanoza neza kuburyo bukwiriye politiki y’igihugu yo kwihangira umurimo, hashyirweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guhanga umurimo (Rwanda Employment Board) kizashyiraho (Centres d’Information sur l’Entreprenariat) muri buri Karere;
  • Tuzatoza urubyiruko kwihangira umurimo kandi tubashyirireho amahungwa mensi ku guhanga umurimo;
  • Tuzashyiraho ikigenga kizajya gifasha  mu mishinga mito ibyara inyugu kigamije urubyiruko, abagore n’abari.

 

10 UBWITEGANYIRIZE

10.1 UKO BIMEZE UBU

Kugeza ubu politiki y’ubwiteganyirize hari byinshi inengwa. Abageze mu zabukuru bahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize y’intica ntikize atajyanye n’ibiciro biri ku isoko ahubwo ugasanga imisanzu bagiye bizigamira igenda yubaka amazu adafite abayakoreramo kandi igatinda kubageraho.

 

10.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzongerera umisanzu y’abageze muzabukuru bajye bakira amafaranga ajyanye n’igiciro kiri ku isoko.
  • Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabageze mu zabukuru tuzashyiraho ikigega cy’imari kibagenewe (Pension Saving Scheme) aho bazajya babona n’inguzanyo k’umushahara bashobore no kwikorera imishinga mito ibyara inyungu.

11 UMUCO

11.1 UKO BIMEZE UBU

Haracyariho ibibazo.  Mu Itorero ry’ Igihugu aho ryigisha gahunda z’Ishyaka aho kuba itorero ry’igihugu. Ururimi rw’ Ikinyarwanda ruri gucika mu mashuri.

 

11.2 ICYO TUZAKORA

  • Tuzavugurura gahunda y’itorero ry’igihugu kugira ngo rye kuba umuyoboro w’icengezamatwara ry’imitwe ya Politiki ahubwo ribe umusingi wo kwigisha no gusigasira umuco nyarwanda.
  • Tuzashyiraho gahunda yo kwigisha ururimi gakondo rw’ikinyarwanda mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.
  • Tuzashyiraho inzu ndangamurage muri buri Karere (Museum).    

12 UBUREZI, UBUSHAKASHATSI N’IKORANABUHANGA           

12.1 UKO BIMEZE UBU

Iyo uvuga uburezi mu Rwanda uba uvuga ibibazo byinshi: imibereho ya mwalimu ikiri hasi cyane; ireme ry’uburezi riri hasi cyane; politiki yiswe iyuburezi kuri bose yimura umunyeshuri watsinze n’uwatsinzwe;  aho abarimu barera abanyeshuri nta gitsure; kuba diplome ziboneka ku bwinshi ariko ntabumenyi; ibigo byigenga biri gufunga umusubizo kubera kubura abanyeshuri; gahunda y’imyaka icyenda (9 years basic education) na (12 years basic education) aho abiga muraya mashuri badafite ibikoresho bihagije; ndetse n’abarimu bashoboye hamwe n’amashuri y’imyuga atagira ibikoresho bibafasha mu masomo yabo.

 

12.2  ICYO TUZAKORA

  • Tuzamura Ireme ry’Uburezi twongere imbaraga m’ubushakashatsi ndetse n’imibereho myiza ya mwalimu_ cyane cyane mwalimu harimo kumwongerera umushahara ujyanye n’igihe;
  • Tuzamura ireme ry’uburezi nkuko twabivuze haruguru mu gihe mwalimu azaba afite ubuzima bwiza n’ireme ry’uburezi rizazamuka, tuzongerera ubushobozi abanyeshuri biga muri (9 &12 years basic education), ubushobozi bw’ibikoresho ndetse n’uburyo bw’abalimu bo mu mashuri y’ikitegererezo (Ecole Secondaire de reference) ya Leta babe batanga n’amasomo mu mashuri anyuranye;
  • Hazabaho kandi n’isaranganya ry’ama laboratoire, hazashyirwaho amategeko agena imyigire n’imyigishirize anoze kuburyo umunyeshuri yiga yumva ko gutsindwa bishobora kumugiraho ingaruka nko gusibizwa n’ibindi kuburyo biga bashyizeho umwete.  Politiki y’imyuga izatezwa imbere hajyeho umushinga ngoboka wo gushyigikira amashuri y’imyuga mu kubona ibikoresho;
  • Tuzashyira muri buri Umurenge amashuri y’imyuga hashyirwemo amashami ajyanye n’ibyo abatuye muri ako gace bakeneye byabateza imbere (centres d’enseignement rural et artisanal intégré);
  • Tuzibanda no kuri ibi bikurikira
  • Gahunda y’amashuri y’inshuke izakomeza kwitabwaho, ayo mashuri ahabwe ibikoresho bigezweho abakozi bayo bashyirwe mu ngengo y’imari ya Leta;
  • Buri Akagali kazagira ishuri ry’inshuke;
  • Tuzita cyane kuri gahunda yo kuringaniza cyane agaciro ko kwigisha mu ndimi z’igifaransa n’icyongereza;
  • Tuzashishikariza ababyeyi kwita k’uburere bw’abana babo.  

13 URWEGO RW’UBUVUZI

13.1 UKO BIMEZE UBU

Hari indwara zikomeje kugaragara kandi zizahaza abanyarwanda: umutima, cancer, diabete, umuvuduko w’amaraso;

Hari imirire mibi nayo igenda irushaho kwiyongera umunsi ku munsi ikagira ingaruka y’imikurire mibi ku bana ndetse n’impfu za hato na hato.

Ku birebana n’ubuzima bw’umwana,  haracyagaragara ibipimo bikiri hejuru by’abana bagwingira, aho imibare rusange igaragaza 44% by’abana bagwingira_icyo kibazo kikaba cyiganje cyane mu ntara y’iburengera zuba mu turere turimo aka ngororero kari ku gipimo cya 39% by’abana bagwingira, kakaba kaza ku mwanya wa gatatu mu kugira umubare w’abana bagwingira nyuma ya Rutsiro na Rubavu nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014. Mu mpamvu abaturage batanga zitera kugwingira mu bana babo zirimo ubukene bwa bamwe mu baturage, ubujiji, kutagira amazi meza kandi ahagije, ubutaka buto nabwo batakemererwa guhingamo ibihingwa bitandukanye ahubwo bahatirwa guhinga igihingwa kimwe cyatoranijwe_ ibyo bikabagiraho ingaruka zo kwihorera ku indyo imwe ari nayo nyirabayazana y’imirire mibi n’ibiryo bidahagije mu bana babo.

Abantu benshi bafite imirire mibi yabaye karande, ibiryo biri mu gihugu ugereranije n’umubare w’abatuye m’u Rwanda nibike, ibyo bikaba ari ikibazo gikomeye gikeneye kubonerwa umuti.

 

13.1 ICYO TUZAKORA

  • Tuzakomeza gukangurira no kwigisha abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi  b’abagore ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye;
  • Tuzashyiraho kandi ikigombonezamirire kuri buri kigo nderabuzima (poste de santé) muri buri kagari duhereye ahagaragara imirire mibi kurenza ahandi mu rwego rwo kwegereza abaturage servisi z’imirire myiza nk’imwe mu nkingi z’ubuzima burambye;
  • Tuzashyiraho integanyanyigisho ku birebana n’ubuzima  bw’imyororokere mu mashuli abanza n’ayisumbuye;
  • Tuzaharanira ko buri munyarwanda wese abona urukingo ku ndwara zikingirwa kandi ku buryo butagoranye tunashishikarize ku buryo buhoraho kwirinda no kurwanya indwara cyane cyane indwara ziterwa n’isuku nke;
  • Hazashyirwaho uburyo bwihariye bwo gukumira indwara zandura ziturutse mu bindi bihugu hatangwa ku baturage b’ibyiciro byose inkingo ku ndwara zikingirwa hanakorwa ubukangurambaga no kwongerera ubumenyi ku ndwara zitagira urukingo basobanurirwa ibimenyetso by’indwara zimwe na zimwe n’uburyo zandura kugirango birinde inzira zose zishobora gucamo mu rwego rwo kuzikumira;
    • Tuzashyiraho gahunda z’abajyanama mu mirire na Komite z’abajyanama ku utugali;
    • Tuzagaburira abana bafite amezi 6-59 ibiryo bifite intungamubiri;
    • Tuzatanga amatungo kungo azakamirwa abana bafite imirire mibi ikabije. 

14 UBWISUNGANE N’UBWISHINGIZI BW’INDWARA N’IMITANGIRE YA SERVICE

14.1 UKO BIMEZE UBU

Ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza bukomeje kugenda bugabanuka ndetse n’abayitabira  usanga bajyenda bigurintege . Mu mpamvu abaturage batanga zibibatera zirimo kuba umusanzu wajyaga utanga na buri muntu ugize umuryango wazamuwe ukava ku 1000 ukajyera kuri 3000 hatitawe ku mikoro yabo; no kuba abaturage nta ruhare bagira mu kwishyiriraho abayobozi babacungira umusanzu; guhabwa serivisi nabi; kuba hari ubwoko bwinshi  bw’indwara  abaturage  bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuel de sante) batemererwa kuvurwa; kubura kw’imwe mu miti ku bitaro no kubigonderabuzima bigatuma abarwayi boherezwa mu maguriro  y’imiti (pharmacy) yigenga gushakirayo iyo miti kandi ntibasubizwe amafaranga;

Ku bitaro bimwe na bimwe haracyaboneka abaganga barangarana abarwayi bakabakira batinze hakaba naho usanga umuganga adatinya gusuzugura no gutuka umurwayi waje umugana; akenshi biterwa no gukoresha abaganga usanga batarabigize umwuga ahubwo ari ugushaka amaramuko.

Ku bigo byigenga bitanga ubuvuzi n’ibitanga ubwishingizi bw’ubuzima; igiciro kiracyari hejuru usanga bitorohera benshi kububona.

 

14.2 ICYO TUZAKORA

  • Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) riremera kandi ry