News

Gisagara-Huye: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe kubyaza umusaruro umutekano u Rwanda rufite

Sunday, 3 May 2026

Gisagara-Huye: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe kubyaza umusaruro umutekano u Rwanda rufite

Tariki ya 2 Gicurasi  2026, abarwanashyaka b’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda bahagarariye abandi mu karere ka Huye, biyemeje gutanga umusanzu mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane yugarije umuryango nyarwanda.

Aba barwanashyaka bihaye uwo mukoro, nyuma y’inama ikomatanyije n’amahugurwa bahawe mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge.

Ni igikorwa cyayobowe n’umuyobozi w’ishyaka mu ntara y’Amajyepfo, Habimana Gustave. Umwe mu barwanashyaka yagize ati: “Nk’abarwanashyaka ba Green Party by’umwihariko abo mu karere ka Huye ndetse no mu gihugu cyose muri rusange, dushaka u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rufite ibidukikije bimeze neza. Iyo tuvuze ibidukikije ntabwo tuba tuvuze ishyamba rikuze cyangwa iritoshye gusa. Tuba tunavuze umuturage wishimye, umuturage wariye, uwivuje bigakunda cyangwa uwize bigakunda.”

Uyu murwanashyaka yagaragaje ko ishyaka ryabo ridashobora kugera ku ntego zaryo zirimo guharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, mu gihe abaturage bagomba kubigiramo uruhare batariye cyangwa bakaba batabanye mu mahoro.

Ati: “Turi ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, ariko ntituzabona demukarasi mu muturage utariye, ntituzabona demukarasi mu gihe umugore n’umugabo baraye barwana bakabyukira ku kagari ari imanza zicicikana. Icya mbere tubanza kureba ni ubuzima bw’umuturage w’u Rwanda. Ese koko niba ishyamba ribagaye nta pulasitiki zirimo, wa muntu uritoramo inkwi cyangwa agahumeka umwuka uriturukamo we awuhumeka ameze ate? Urumva ntabwo umugore yahumeka wa mwuka umugabo we arimo amwirukanka inyuma n’inkoni.”

Uyu murwanashyaka yavuze ko we na bagenzi be bafite umukoro wo kujya gukora ubukangurambaga mu miryango ibayeho mu makimbirane, mu rwego rwo kuyifasha kumenya inyungu yo kubana mu mahoro.

Ati: “Amakimbirane ntabwo yubaka ni ugusenya gusa, kandi ntiwaba mu gihugu giteye imbere utagifitiyemo amahoro. Ntabwo wavuga ngo uraharanira demukarasi cyangwa ngo urabagara ishyamba usize abandi ku muhanda barimo birukanka.”

Umurwanashyaka witwa Kwitonda Aaron agendeye ku mpfu za hato na hato zimaze igihe zumvikana hirya no hino mu gihugu kubera amakimbirane, yavuze ko agomba kujya “gutanga amahugurwa” aho atuye, mu rwego rwo kwirinda ko zahagaragara.

Akarere ka Huye kiyongereye ku tundi dutandatu two mu ntara y’Amajyepfo na dutanu two mu majyaruguru abarwanashyaka ba Green Party bahuguwemo.

Tariki ya 1 Gicurasi 2026, atangiza inama n’amahugurwa mu karere ka Gisagara, Umuyobozi w’ishyaka mu Ntara y’Amajyepfo, Habimana Gustave, yashimangiye ko umutekano n’ituze igihugu gifite ari amahirwe akomeye akwiye kubyazwa umusaruro.

Yashishikarije abarwanashyaka gukora cyane, bakihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira amasoko kugira ngo biteze imbere.

Habimana yanabibukije akamaro k’isuku nk’isoko y’ubuzima, abasaba kuba intangarugero mu kuyigira aho batuye no mu buzima bwa buri munsi. Yongeyeho ko kubungabunga ibidukikije ari ingenzi kuko bigira uruhare mu kurinda ubuzima n’umutekano w’abantu.

Uyu muyobozi yanagarutse ku kibazo cy’amakimbirane yo mu miryango n’ihohoterwa, agaragaza ko bishobora guhungabanya umutekano, asaba abarwanashyaka kubirwanya no kugira uruhare mu kubaka imiryango itekanye.

Tuyisenge Aline, umuyobozi wungirije w’urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, we yasabye abarwanashyaka kugaragaza isura nziza y’ishyaka aho batuye, baba intangarugero mu myitwarire yabo, ndetse bagakoresha imbuga nkoranyambaga basakaza ibikorwa byiza by’ishyaka no gusubiza abarikomanyiriza.

Yanagaragaje ko abarwanashyaka bagomba gukomeza kumenyekanisha ibikorwa by’ishyaka birimo ubuvugizi mu kuzamura imibereho y’abaturage, nko guteza imbere ubwisungane mu kwivuza no kwita ku mibereho myiza y’abarimu.

Amahugurwa yanibanze ku kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aho abarwanashyaka basabwe kwimakaza isuku, gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere no gutandukanya imyanda ibora n’itabora, bityo bakayibyaza umusaruro.