Hon Amba Dr Frank Habineza : Abarimu, abasirikare n’abapolisi nitwe bakesha kuzamurirwa umushahara
Friday, 28 June 2024

Nyanza, tariki ya 27 Kamena 2024 , ku munsi wa 6 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu , ndetse no kwamamaza abakandindida depite b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty), Hon Amba Dr Frank Habineza yavuze ko kuzamura imishahara y’abarimu byasaga n’ibyananiranye kimwe niy’abasirikare n’abapolisi ko yose yazamuwe ari we ubiharaniye.
https://www.youtube.com/watch?v=szHkLtu6TOM
https://www.youtube.com/watch?v=-84O_QtQLUo&t=2481s
Kuri uyu wa Kane yari mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro, aho yahuye n’abaturage benshi bari baje kumwakira no kumva imigabo n’imigambi ye. Mbere yo kubabwira ibyo azabagezaho nibamugirira icyizere bakamwicaza mu rugwiro, yababwiye ibyo yabagejejeho byabahinduriye ubuzima, birimo ibijyanye na mituweli, kugeza ibyogajuru mu kirere, imisoro ku butaka n’ibindi; ariko yibanda cyane ku izamuka ry’imishahara y’abarimu ryasaga n’iryananiranye n’izamuka ry’iy’abasirikare n’abapolisi.
Ati: “Ishyaka ryacu ntiribeshya, ibyo rivuze ribigeraho. Imishahara y’abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza, n’ayisumbuye; abasirikare n’abapolisi yazamuwe kubera ibitekerezo twatanze. Namwe mwiyiziye imibereho bari bafite mbere yo kuzamurirwa imisharara n’iyo bafite ubu, mwibonera itandukaniro.’’
Yavuze ko mu bitegerejwe kugerwaho nibamwicaza mu Rugwiro, harimo kuzamura imishahara y’abarimu ba kaminuza, gukuraho ibigo by’inzererezi, gukuraho gufungira abantu ubusa, n’ibindi.
By’umwihariko aba baturage b’i Nyanza yabasezeranyije amazi meza no kuzamura ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko gutunganya neza igishanga cya Rwabusoro kikazatanga umusaruro mwinshi birushijeho uzabasha kubatunga bifatika, bakasagurira amasoko y’ahandi.
AMAFOTO

