News

Hon Dr Frank habineza yafunguye ibiryo by’ishyaka mu karere ka Rwamagana

Saturday, 27 September 2025

Hon Dr Frank habineza yafunguye ibiryo by’ishyaka mu karere ka Rwamagana

Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), Hon Dr Frank Habineza   yafunguye ibiro by’ishyaka mu karere ka Rwamagana, muri aka karere hari no kubera Congress y’ishyaka ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba, uyu muhango n’inama byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo: Umunyamabanga mukuru wa #DGPR, Hon Jean Claude Ntezimana, Hon Masozera, Hon Alexis Mugisha, n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu nka #Ireland, #Kenya, #Denmark, #Sweden,

Tariki ya 26 Nzeri 2025, nibwo Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakoresheje Kongere y’Intara y’iburasirazuba kandi ritangiza ibiro bishya by’ishyaka imu karere ka Rwamagana

Iki gikorwa cyo gufungura biro na kongere y’intara  mu Karere ka Rwamagana, ni intambwe ikomeye yatewe nyuma y’uko kongere z’uturere zose zirangiye mu ntara y’iburasirazuba.

Iyi kongere  yitabiriwe n’abayoboke b’ishyaka, abayobozi,  baturutse mu Ntara y’Iburasirazuba, kandi hakiriwemo  abashyitsi babarizwa mu mashyaka yo kurengera ibidukikije baturutse mu bihugu nka Kenya, Suwede, Danimark, Seribiya, na Madagasikari, bifatanije  na DGPR.

Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Dr. Frank Habineza, Perezida w’ishyaka, yashimangiye ndetse anashimira  ko habayeho igikorwa cyo gukora ubukangurambaga bwatumye habaho kwiyongera kw’abarwanashyaka  muri aka karere . Muri ibi birori, Dr. Habineza yafunguye ku mugaragaro ibiro bishya by’ishyaka bya DGPR mu Karere ka Rwamagana, iki gikorwa kikaba ari intambwe ifatika mu gushimangira ko ishyaka ry’ishyaka rikomeje kwaguka.

Abashyitsi bagaragaje ko bishimiye kandi bashyigikiye ibyo DGPR imaze kugeraho, bavuga ko gufungura ibiro by’ishyaka ari ikimenyetso ntagereranwa kandi gifatika cyerekana iterambere rya politiki no kwishyira ukizana mu gihugu. Bagaragaje kandi akamaro ko gukomeza ubufatanye mu guteza imbere ingengabitekerezo ya Green ku isi.