News

Hon Masozera yayoboye inama mu karere ka Bugesera y’abarwanashyaka ba DGPR

Sunday, 21 September 2025

Hon Masozera yayoboye inama mu karere ka Bugesera y’abarwanashyaka ba DGPR

Uyu munsi tariki ya 20 Nzeri 2025, Hon Masozera ubwo yatangizaga inama n’amahugurwa y’abarwanashyaka ba #DGPR#GreenParty mu karere #Bugesera, intara y’Iburasirazuba yasabye kurushaho kwitabira ibikorwa byose bya Leta kuva mu midugudu batuyemo , no kumenya amahirwe Leta igenera urubyiruko cyane ku mishinga iruteza imbere.

Mu kiganiro yatanzwe na perezida w’urubyiruko mu ishyaka ku rwego rw’igihugu,akaba anahagarariye amashyaka ya Green ku rwego rw’isi Murenzi Jean de Dieu, yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza uburinganire.
Mu kiganiro cyatanzwe na Simbankabo Albert , Abarwanashyaka ba #DGPR#GreenParty bo mu karere ka Bugesera
bahuguwe ku buhinzi n’ubworozi bitanga umusaruro no gukoresha ifumbire mborera hagamijwe kugira umusaruro mwinshi kandi bakarengera ibidukikije..
Komiseri Leonard GASHUGI , yeretse abo mu karere ka Bugesera , uko wakwifashisha ikoranabuhanga mu kwihangira imishinga ndetse ukabasha kugera ku bukungu burambye.
Nkurunziza Damien Komiseri w’imiyoborere myiza na demokarasi, yatanze ikiganiro kivuga ku mahame y’ishyaka , abasaba kugira ubushishozi n’ubwenge mu gihe bakoresha ibidukikije ,kubahana no koroherana nk’abanyarwanda.