News

Huye: Dr Frank Habineza yabibukije ibyo yabakoreye abaha n’isezerano azasohoza nibamutora

Sunday, 30 June 2024

Huye: Dr Frank Habineza yabibukije ibyo yabakoreye abaha n’isezerano azasohoza nibamutora

Ubwo yiyamamarizaga ku karere ka Huye, uyu munsi tariki ya 30 Kamena 2024, ubwo umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, ari kumwe n’abakandida depite 50 bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), yabibukije ko yabakoreye ubuvugizi ngo bongere bagire umujyi urimo urujya n’uruza kandi ko baramutse bamutoye biteguye kubagezaho byinshi byashyira ku rundi rwego huye mu gihe baba bamutoye tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Abaturage ba Huye bamwakiriye nk’uwisanga, aho yababwiye ko ari umwana wabo kuko yahabaye imyaka 6,irimo 5 yahigiye kaminuza, kandi ko ibibazo by’aka karere abizi aniteguye kubikemura.

Yavuze ko kubera urukundo akunda Huye , yifuza ko yagira umujyi mwiza cyane kurusha uko bimeze ubu, kuwugira uko abyifuza bikazaturuka mu buryo bazitwara mu matora yo ku wa 15 Nyakanga, bamutora Ku bwinshi, banamuha ubwiganze mu badepite mu nteko ishinga amategeko kugira ngo ibyo abateganiriza byose bizabagereho 100/100.

Kuri uyu wa mbere,tariki ya 1 Nyakanga, arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba.

AMAFOTO