News

Ibikorwa bya DGPR byakomereje mu karere ka Rutsiro na Rubavu

Friday, 17 October 2025

Ibikorwa bya DGPR byakomereje mu karere ka Rutsiro na Rubavu

Tariki ya 11 na 12 Ukwakira 2025 ,  ibikorwa by’ishyaka DGPR byakomereje mu karere mu karere ka Rutsiro na Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba , mu nama y’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of #Rwanda 🇷🇼 (#Greenparty , abitabiriye inama bahawe  amahugurwa ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi. Iyi nama ikaba yaritabiriwe n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’igihugu no mu nzego zitandukanye z’ishyaka ndetse ifungurwa ku mugaragaro na komiseri mukuru mu ishyaka Hon Alexis Mugisha usanzwe ari umusenateri mu nteko .

Tariki ya 12 Ukwakira 2025, Ibikorwa by’ishyaka byakomereje mu karere ka Rubavu, mu izina rya perezida w’ishyaka Hon Dr Frank Habineza , Hon Mugisha Alexis, yafunguye inama, iyi nama yatangiwemo amahugurwa ahabwa abarwanashyaka ba #DGPR  ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi. Nyuma y’amahugurwa habayeho gutora bamwe mu bagize inzego inzego z’ishyaka mu karere ka Rubavu.

Mu karere ka Rutsiro na Rubavu , Komiseri Mukuru muri Democratic Green Party of Rwanda🇷🇼, Hon Mugisha Alexis mu kiganiro yagejeje ku barwanashyaka ba Green Party bitabiriye amahugurwa mu karere ka Rutsiro yabasobanuriye mu buryo burambuye ingengabitekerezo y’ishyaka #DGPR, abigisha n’amahame yaryo, abibutsa kandi ko ibitekerezo byiri shyaka bigamije kuzuzanya n’ubuyobozi bwite bwa leta, kwibutswa inshingano nk’abarwanashyaka bafite zo kurimenyekanisha mu karere ndetse no mu gihugu hose.