Kamonyi-Ruhango: Abarwanashyaka ba DGPR bahawe amahugurwa banatora ababahagariye
Monday, 17 November 2025

Tariki ya 14 na 16 Ugushyingo 2025, ibikorwa by’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ,byakomereje mu byakomereje mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi na Ruhango nyuma nyuma yuko hasojwe uturere tugize intara y’iburengerazuba.
Hon Alexis Mugisha niwe wafunguye ku ugaragaro inama n’amahugurwa, ndetse abarwanashyaka babashije gutora abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’akarere,bahugurwa ku miyoborere, Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi.
Murenzi yahuguye abayoboke b’ishyaka bakora uburyo imishinga irambye ishobora guhashya ubukene bugaragara. Yagaragaje umusaruro w’ifumbire mborera mu kwihaza mu biribwa, kuzamura ireme ryabyo, kandi abarwanashyaka bagahabwa amahirwe.
Ibi bikorwa byabaye kuri iki cyumweru, tariki 16 Ugushyingo 2025, byasize kandi hanatowe abahagarariye Urugaga rw’Abagore n’Urubyiruko mu Karere ka Ruhango.
Hon. Mugisha Alexis, Komiseri Mukuru wa DGPR, watangije ibi bikorwa, yavuze ko ishyaka rishyize imbere kubaka imiyoborere myiza no kongerera ubushobozi abarwanashyaka mu gihugu hose.
Yabasobanuriye amahame n’ingengabitekerezo y’iri shyaka, asobanura ko intego ya Green Party ari uko imyumvire y’abarwanashyaka bose mu gihugu iba imwe.
Uwera Jacqueline, Komiseri ushinzwe ibidukikije muri Green Party, yasabye kuba ku isonga mu kubungabunga ibidukikije, kuko ari isoko y’ubukungu burambye n’ubuzima bwiza.
Yanasabye abarwanashyaka gukumira ikintu cyose cyahumanya ikirere ndetse kikananduza amazi y’imigezi, ibiyaga n’inzunzi.
Yagize ati: “Iyo abantu babungabunze ibidukikije, baba barengera ubuzima kandi bakaba banafunguye inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga, ubukorikori n’iterambere rirambye.”
Abarwanashyaka basabwe kwirinda gutema ibiti, guta imyanda ahatemewe, kudakoresha pulasitiki, gukoresha amazi n’ingufu zisubira mu buryo buboneye no gukangurira abandi gukora ibikorwa byiza ku bidukikije.
Batsinda Juliet, Umunyamabanga muri Komisiyo y’Itumanaho muri Green Party, yasabye abarwanashyaka gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, kuko iyo zikoreshejwe nabi bigira ingaruka mbi ku ishyaka no ku gihugu.
Yabasabye gukoresha neza internet, bagaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze, haba muri politike no mu iterambere ryacyo.