Mu Karere ka Karongi, Senateri Dr. Frank Habineza, yavuze ko gahunda afite ari ugukomeza kuvuganira abanyarwanda. Ati “Hari abantu bumvaga ko tugomba kugera mu nteko tugaceceka, turababwira duti “Ntabwo twaje hano gushaka umugati twaje gukorera abanyarwanda.’ Hari abantu bavugaga ngo ubonye umugati , ntuwikure mu kanwa n’icyi byose. “
Akomeza agira ati “Twaje gukorera Abanyarwanda, ntitwaje gukorera imigati, ari imigati twaje tuyifite, n’ubu gahunda n’iyo ntabwo twigeze dusubira inyuma.”
Dr. Frank Hakibeneza avuga ko ubwo yari Umudepite bazengurutse igihugu akabona ko hari ibibazo bitandukanye bitera amakimbirane mu muryango.
Ati “Twabonye ibibazo byinshi bitera amakimbirane harimo ubusinzi, ubuharike, harimo gufata nabi umutungo w’urugo.”
Akomeza agira ati “Niyo mpamvu twasabye abarwanashyaka bacu ngo niba hari ibibazo biri mu muryango, ntimukavuge ngo mugiye kurwana. Inzira imwe ishobora gukemura ibibazo ni ukuganira, n’abo bangiza umutungo w’urugo hari amategeko abirwanya, iyo abantu bashakanye buri umwe aba afite uburenganzira ku mutungo w’urugo, ntabwo umugabo yaza ngo afate inka atagishije inama umugore we ngo bikunde.”
