News

Kirehe : Hon Dr Frank Habineza yijeje kubaha amazi meza kubuntu nibatora kuri Kagoma

Tuesday, 25 June 2024

Kirehe : Hon Dr Frank Habineza yijeje kubaha amazi meza kubuntu nibatora kuri Kagoma

Uyu munsi tariki ya 25 Kamena , umukandida ku mwanya wa perezida Hon Dr Frank Habineza , ari kumwe n’abakandida depite, ubwo biyamamarizaga mu karere  ka Kirehe, yijeje abaturage  ko mu gihe bazamutora akaba umukuru w’igihugu buri muturage azahabwa amazi meza  nta kwishyura.

Yongeye kandi kubabwira ko natorwa nta mununtu uzongera gufungirwa ubusa, kuko igihe azatorwa hazashyirwaho ikigega cy’indishyi kubafungiwe ubusa. Ikindi kandi abafungwa bagomba kubaho neza babona indyo yuzuye itabatera indwara.

AMAFOTO