News

Nimuhitamo Frank HABINEZA muzaba muhisemo ubukungu-AMAFOTO

Saturday, 22 June 2024

Nimuhitamo Frank HABINEZA muzaba muhisemo ubukungu-AMAFOTO

Umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty), Dr. Frank Habineza yabwiye abanya Kigali ko kumutora ari ugutora ubukungu, iterambere, ubwisanzure, gukemura ikibazo cy’ibiryo mu Rwanda n’ibindi.

Ibi Hon Amb Dr Frank Habineza , yabitangaje ubwo yatangiraga igikorwa cye cyo kwiyamamaza kumwanya wa perezida wa repebulika none tariki ya 22 Kamena 2024, mu murenge wa Bweramvura, akarere ka Gasbo.