News

Nyagatare : Dr Frank Habineza natorwa ufite ubwisungane mu kwivuza azabuguriraho imiti

Wednesday, 26 June 2024

Nyagatare : Dr Frank Habineza natorwa ufite ubwisungane mu kwivuza azabuguriraho imiti

Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty) , Hon Amb Dr Frank Habineza , yabwiye ab’ i Nyagatare ko n’atorwa buri munyarwanda azaba yemerewe gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), agura imiti muri farumasi itaboneka ku bigo nderabuzima.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, ubwo yari mu murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kwamamaza abakandida depite 50 baturuka mu ishyaka rye . Yavuze ko impamvu y’iyi ngingo ari uko usanga hari igihe iyi miti idakunda kuboneka kandi wenda umurwayi arembye.

Yagize ati”Ubu turifuza y’uko umuntu wese ukoresha mutuel mu Rwanda, azajya yivuza akabasha no kugura umiti akoresheje mutuel muri za farumasi. Kubera ko iyo ukoresha mutuel bakwandikira imiti ukayishaka ku kigo nderabuzima, kandi akenshi iyo miti ntiba ihari” . Avuga ko nka Green Party yifuza ko iyi miti yajya iboneka ku bigo nderabuzima.

LIVE:DR FRANK HABINEZA KWIYAMAMAZA GATSIBO💄PRESIDENTIAL&PARLIAMENTARY CAMPAIGN- GATSIBO 26 JUNE 2024 https://www.youtube.com/live/c5tuk9XM2BQ

Indi ngingo yagarutseho mu byo yizeje ab’i Nyagatare, nuguca ibigo by’abitwa inzererezi, ku buryo uzajya acyekwaho icyaha azajya agezwa mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB, aho kujyanwa mu bigo by’inzererezi. Avuga ko bazaca ibyo gufunga umuntu nta bimenyetso aho kumara iminsi itanu cyangwa irindwi ngo hagikorwa iperereza.

DGPR nitorwa izakuraho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, ku buryo umuntu wese ufashwe acyekwaho icyaha nta bimenyetso azajya ahita arekurwa.

Ati” Icya mbere iyo minsi 30 y’agateganyo igomba kuvaho umuntu bakazajya bamufata ya minsi yemewe n’amategeko babona nta bimenyetso bihari bakakurekura, keretse bya byaha bikomeye nk’ibyiterabwoba ibyo kwica kuko amategeko afite uko abiteganya.”

AMAFOTO