Non classé

Nyamagabe: Abarwanashyaka ba DGPR basabwe gutanga ibitekerezo biganisha ku iterambere

Wednesday, 25 March 2026

Nyamagabe: Abarwanashyaka ba DGPR basabwe gutanga ibitekerezo biganisha ku iterambere

Abarwanashya b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo basabwe na Komiseri Mukuru Hon. Mugisha Alexis, kugira uruhare  mu gutanga ibitekerezo biganisha ku iterambere ry’igihugu.

Ni ubutumwa bahawe ubwo abagize inzego z’ishyaka ku rwego rw’akarere bahugurwaga ngo nabo bazabashe kugeza ubumenyi bahawe ku rwego rw’Umurenge tariki ya  22 Werurwe 2026.

Komiseri Mukuru mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Hon. Mugisha Alexis, yasobanuye ko aya mahugurwa aba agamije kwibutsa abayitabiriye bose amahame bakwiye gushingiraho baba abarwanashyaka bagirira umumaro igihugu.

Yabasabye kugira ubumenyi buhamye kugira ngo bubake ishyaka, bikajyana n’indagaciro.

Ati “Tubakeneyeho kwihesha agaciro no gukora cyane, kugira ngo ibyo mukora byose ntibiherekezwe n’ubukene, ahubwo imirimo yose dokorera ishyaka, tuyikore tutarira tutanashonje, ahubwo twishimiye igihugu cyacu.”

Akomeza agira ati “Mwiheshe agaciro mu buryo bwo kugira ikinyabupfura, mugira isuku, mudasebya abo mu yandi mashyaka, mwirinda ibyaha, gusinda, kwiyandarika, kuko ibyo bizatuma n’abandi babayoboka.”

Ibikorwa by’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party) byo guhugura abagize inzego z’ishyaka ku rwego rw’akarere bizakomeza mu turere dutandukanye.