Nyamasheke|Rusizi: DGPR yamaze kubaka inzego mu turere tugize intara y’iburengerazuba-Amafoto
Monday, 3 November 2025

Tariki ya 31 Ukwakira na 01 Ugushyingo 2025 , ishyaka DGPR ryakoresheje inama n’amahugurwa y’abarwanashyaka baturuka mu karere ka Nyamasheke na Rusizi, intara y’Iburengerazuba, utu turere ni natwo twashoje igikorwa cyo kubaka inzego no gutora abayozi b’ishyaka.
Mu karere ka Nyamasheke, komiseri mukuru Hon Alexis Mugisha ni we wafunguye ku mugaragaro inama mu izina rya perezida w’ishyaka Hon Dr Frank Habineza. Hon Alexis Mugisha yatangiye ashimira abarwanashyaka bo mu karere ka Nyamsheke kuba barahisemo ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), mu matora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu.
Hon Alexis Mugisha
Yongeyeho ko nabo babatumikiye kandi abibutsa bimwe mu byagezweho na leta bivuye ku buvugizi bwakozwe
Abayisenga Papy Moise, umuyobozi w’urubyiruko wungirije mu ntara y’iburengerazuba mu ishyaka #DGPR , atanga amahugurwa kukurengera ibidukikije ,yabwiye abarwaashyaka b’i Nyamasheke ko “kurengera ibidukikije ni inshingano za buri wese.” Abibutsa ko #Kagoma ireba kure kandi n’ikimenyetso mu birango by’ishyaka, nabo bakwiye kugira umuco wo kubirengera kugirango bagire ahazaza heza.
Abayisenga Papy Moise
Tariki ya 01 Ugushyingo 2025 , ibikorwa by’ishyaka #DGPR byakomereje mu karere ka Rusizi, Komiseri mukuru muri #GreenParty Hon Alexis Mugisha, afungura inama ku mugaragaro yasabye abarwanashyaka kumva neza politike y’igihugu, kugira uruhare mu miyoborere bitabira amatora,kugaragaza icyo bashoboye kandi byose bishingiye ku ngengabitekerezo y’ishyaka.
Yongeye kandi kubibutsa ko ibidukikije ari ingenzi mu buzima bwa muntu, bigomba kurengerwa kandi yabasabye gukoresha ubwenge mu kubirengera babibyaza umusaruro. mu kiganiro yaganirije abarwanashyaka baturuka mu karere kaRusizi , yibanze mu kwibutsa inshingano zabo mu kubaka ishyaka mu nzego zose z’igihugu, agaruka cyane ku mahame y’ishyaka n’ingengabitekerezo y’ishyaka kugira ngo abarwanashyaka bose bajye babasha kuyisobanura mu buryo bumwe.
Ati “kuba umurwanashyaka wa #Greenparty biguha inshingano zo kuba urumuri n’igisubizo by’ibibazo abanyarwanda bafite, kandi ukihatira ku gushaka ibisubizo mu buryo bwita ku burenganzira bwa muntu wibuka kurengera ibidukikije.”
Yasobanuye ibirango byose by’ishyaka ahereye ku gihwagari, ibendera n’inyoni ya Kagoma byose byerekana isura y’ishyaka niy’abarwanashyaka.
Abayisenga Papy Moise umunyamabanga wa Komisiyo y’imiyoborere na demokarasi mu ishyaka #DGPR , yatanze ikiganiro I Rusizi n’unundi kigaruka ku kurengera ibidukikije, ku barwanashyaka ba Rusizi abibutsa ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese, abasaba ko bakwiye kugira umuco wo ku byitaho kuko iyo bititaweho nta tera mbere rirambye igihugu cyageraho.

Rusizi na Nyamasheke , abarwanashyaka basabwe: Kwirinda gutema ibiti nk’ibidafite akamaro, Kudata imyanda aho bibujijwe, Gukoresha ibintu bishobora gusubirwamo (ibibora), Gukoresha amazi n’ingufu mu buryo buboneye, Gukangurira abandi gukora ibikorwa byiza ku bidukikije.
“Kurengera ibidukikije si inshingano y’abashinzwe iby’ibidukikije gusa ni inshingano yacu twese.Iyo tubibungabunze, tuba turengera ubuzima bwacu, kandi tuba dufunguye inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga, ubukorikori, n’iterambere rirambye.”
Inshingano buri wese akwiye gutahana:
*Gutekereza ku gikorwa kimwe bazakora mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
*Gushyiraho itsinda ryo gukurikirana ibikorwa (by’amahugurwa.
*Gukangurira abandi kurengera ibidukikije aho batuye.
Mu gihe cya vuba ibikorwa by’ishyaka bizagaruka mu ntara y’I Burengerazuba hagiye kuba kongere y’intara.
AMAFOTO
Nyamasheke







Rusizi




