Perezida w’ishyaka DGPR Dr Frank Habineza yahawe impano n’abaturage ba Rutsiro
Wednesday, 3 July 2024

Uyu munsi tariki ya 3 Nyakanga 2024, umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, yahawe impano yo kumushimira n’abaturage ba Rutsiro , ubwo yimamazaga ku munsi wa 12 ari kumwe n’abakandida depite bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), aho yavuye yerekeza Karongi.

Ubwitabire bw’abaturage bwari bwinshi cyane haba mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Musasa (Gisiza), mu karere ka Rutsiro Frank Habineza yabijeje ko nibamutora azabubakira isoko rikomeye, kuko isoko bacururizamo, bacururiza hasi, imvura n’izuba bikahabicira. Yanabijeje kubaha amazi meza, ikibazo cy’amazi meza muri aka gace ari ingorabahizi.
Yabijeje kuzabubakira uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitewe n’ibiboneka muri buri murenge. Azabaha ishuri ry’imyuga bitewe n’umwuga ukenewe muri buri gace k’ahantu, aho kwigisha abantu umwuga udahuye n’ibiboneka iwabo. Uwatanze mituweli azajya abona imiti muri Farumasi yige ga kandi abone umuti mwiza utari kopi( copie: générique).

Akarengane mu butabera kazacika,ibyo gufungira abantu ubusa, iminsi 30 y’agateganyo no gufungira abantu mu bigo by’inzererezi bizakurwaho burundu. Akarengane mu bucuruzi karimo imisoro ihanitse cyane cyane umusoro ku nyongeragaciro ( TVA) kazavaho.
Nyuma yo kubabwira imigabo n’imigambi myiza abafitiye, abaturage ba Rutsiro bamuhaye impano y’igitoki ndetse n’imbuto bamushimira ubuvugizi yabakoreye.
Mu karere Karongi, Dr Frank Habineza yahuriye n’abaturage mu murenge wa Rubengera. Yijeje akazi cyane cyane urubyiruko akoresheje uruganda rutunganya ibikomoka muri aka karere, bikomoka ku buhinzi, ubworozi n’uburobyi.
Kuzaha abana ifunguro ryuzuye ririho n’inyama. Atari kawunga gusa n’ibishyimbo na byo bidahagije, n’amafi azayabagaburira.
Umusoro w’ubutaka uzavaho burundu. Gukemura ibibazo by’amazi meza, kurwanya akarengane mu butabera birimo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, gushyiraho ikigega cya Leta cy’indishyi z’akababaro ku bafuzwe bakaza gusanga ari abere, kimwe n’abajyanwa mu bigo by’inzererezi. Abafungiwe ubusa mu myaka 2 yose ishize natorwa bazahabwa indishyi z’akababaro.
AMAFOTO











