Tuzagabanya ubushomeri twubaka uruganda muri buri murenge- Hon Dr Frank Habineza
Saturday, 29 June 2024

Uyu munsi tariki ya 29 Kamena 2024, ubwo umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, ari kumwe n’abakandida depite 50 bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kigeze ku munsi wa 8 mu karere ka Ngororero, yavuze ko natorwa hazashingwa uruganda muri buri murenge.
VIDEO : Ngororero: Ubwitabire bwinshi🎤 Dr Frank Habineza bamwakiriye bidasanzwe || 29 June 2024
Abaturage benshi baje kwakira perezida w’ishyaka #DGPR mu buryo bukomeye, aho bifuzaga kumureba no kumva imigabo n’imigambi. Mu by’imbere azakorera nyuma yo gutorwa, Hon Dr Frank Habineza azakemura ni kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda: Gutanga imirimo ku rubyiruko 500.000 ku mwaka. Bizakorwa biciye mu kubaka uruganda rujyanye n’agace ndetse n’ibikenerwa muri buri murenge.
AMAFOTO




