
Amahugurwa y’imitwe ya politike ku gukoresha imbuga nkoranya mbaga
Thursday, 27 April 2023
Imbuga za interineti z’imitwe ya politiki ni imwe mu miyoboro ikomeye yifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, haba mu gutangaza amakuru ku bikorwa by’igihugu muri rusange, gukora ubukangurambaga no kongera umubare w’abayoboke, kujya impaka za politiki, kwiyamamaza no gutora Imikoreshereze myiza y’imbuga ifasha mu iterambere ry’imitwe ya politiki, bikagira uruhare muri E-Democracy na E-Governance (guteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza hifashishijwe ikoranabuhanga). Ibi bivuze ko umutwe wa politiki ugirana ibiganiro n’abayoboke bawo ndetse n’abandi baturage muri rusange; ukanafasha mu gukomeza gutoza abanyagihugu kwinjiza ikoranabuhanga mu kubona serivisi bakeneye ku buyobozi, n’ubuyobozi bugakoresha iryo koranabuhanga mu kwigisha abaturage no kubasobanurira z’Igihugu. Kugira ngo imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki zishobore gukora neza, zigomba kugira abazikoresha babifitiye ubumenyi n’ubushobozi (Compentent Web Administrator).
Read more →
Lack of minimum wage should trigger legislation change – MPs
Tuesday, 18 April 2023
Almost five years ago, the Parliament enacted a law regulating labour in Rwanda. This important legislation left key minimum wage provision details at the discretion of the Minister in Charge of Labour to determine – but it has not yet been set. The effects of this situation are far-reaching; from employees’ welfare as some get small pay that does not match the current high cost of living, to the controversies in compensation payments for accident victims by insurers, among others, according to some lawmakers, labour unions and insurance firms. ALSO READ: Labour law passed without setting new minimum wage Going forward, in order to avoid the recurrence of a similar situation, some lawmakers told The New Times that Parliament should adopt a practice by which both the bills and their implementing orders must be tabled before Parliament for consideration and that all the key provisions should be included in the law. MP Frank Habineza said about three years ago, the Minister of Public Service and Labour told lawmakers that the draft ministerial order determining minimum wage was submitted to the Office of the Prime Minister and “promised us that it would be published very soon”. Habineza indicated that when the Committee made a countrywide assessment tour to see how the labour law was being complied with, it held talks with the Ministry, and workers in companies, including mining, factories and hotels, and that the lack of minimum wage was the prevalent issue, with some complaining that they were exploited by their employers through meagre salaries. “You find that a university graduate (bachelor’s degree holder) goes to look for a job, and when taken on, they are given Rwf100, 000 a month, which cannot even suffice to pay house rent for them. Because they badly need employment, they cannot complain, instead, they continue working, say for five years, but they cannot achieve progress as they earn peanuts,” said Habineza, who is also the vice chairperson of the Lower House’s Committee on Social Affairs. He expressed concern that if nothing changes, the parliamentary term is coming to an end this year, without the minimum wage in place. “Delegating most things to ministerial orders is not effective. So, it’s better to put most details in the law,” he said. Again, he said that the bills should be coming from the cabinet having all the important details. ALSO READ: Delayed Ministerial Orders hinder law enforcement, legal experts warn MP Gloriose Uwanyirigira told The New Times that it is obvious that the absence of minimum wage implies a gap in the legislation. The Parliament, she said, should consider both the bills and their implementing orders and ensure that such orders are published in the official gazette within two months after the law has come into force, as stated in the Prime Minister’s instructions. “We have a responsibility in terms of oversight, to know that the laws we passed are enforced,” she said. The minimum wage issue was also exposed last month by some lawmakers during a session of the Lower House Committee on Social Affairs, which was analysing the bill amending the law regulating labour in Rwanda. Responding to the is sue during that session, the Minister of Public Service and Labour, Fanfan Rwanyindo, said that “the Government has not yet taken a decision on minimum wage.” Implications of the minimum wage delay The law regulating labour in Rwanda which was passed by Parliament in 2018, provides that an Order of the Minister in Charge Of Labour determines the minimum wage, based on each category of occupation. Thus far, there is no such minimum wage, which workers’ rights activists have been saying infringes on their rights and can create a loophole for labour and employee exploitation — because employers can pay workers as they please since there is no baseline. ALSO READ: Why are we stuck with a minimum wage set 40 years ago? The absence of an up-to-date minimum wage has also created controversies in compensations for accident victims. In one case, judges at the Supreme Court decided to set a flat amount of compensation – Rwf3,000 a day – that an accident victim should get from insurance companies — in case the victim does not have formal employment (with a written contract and regular pay). Yet, there are even formal employees who earn less than that as a daily wage. And, the case in question set precedence. ALSO READ: Insurers petition Supreme Court over minimum wage According to data from the Ministry of Finance and Economic Planning, there were at least 165,500 formal workers in Rwanda who earned below Rwf60, 000 a month as of June 2022 – that is up to Rwf2, 000 as a daily wage. Source: Lack of minimum wage should trigger legislation change MPs The New Times
Read more →
Imyaka icyenda iruzuye: Icyashyiguye Green Party ikinjira mu ihuriro ry’imitwe ya politiki
Monday, 17 April 2023
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] ryemeza ko ritavuga rumwe na Leta, rimaze imyaka icyenda ryinjiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryabanje gutsimbarara rikanga kwinjiramo. Tariki ya 14 Mata 2014 ni bwo ibendera ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryazamuwe ku Biro by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO bivuze ko imyaka icyenda ishize ryinjiye muri iryo huriro. Iri shyaka ryabonye izuba muri Kanama umwaka wa 2009 ariko ntiryahita ryemererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda, kuko ritari ryakujuje ibisabwa. Muri urwo rugendo ryakunze kumvikana rinenga ingingo zategekaga imitwe ya Politiki yose kuba mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Umuyobozi w’uyu mutwe wa Politiki akaba yaribazaga impamvu ikintu cyiza bategeka abantu kukibamo. Nyuma y’imyaka itanu, Ishyaka DGPR ryaje kwisanga muri iri huriro ndetse kuri ubu umuvugizi w’iryo huriro wungirije ni ryo aturukamo. Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash ku wa 11 Mata 2023, Umuyobozi wa DGPR, Depite Dr Frank Habineza, yagize ati “Navuga y’uko natwe tujyaho iryo huriro ntabwo twaryumvaga, nk’uko abantu babivugaga ngo iryo huriro ni umutaka wa FPR Inkotanyi, n’iyo urigiyemo ntabwo wemerewe kuvuga, ntabwo wemerewe gukopfora, yewe n’iyo wavuga ikintu kitumvikana bahita bagucishaho ikimashini kikaguca hejuru. Ni ko batubwiraga.” “Twabanje gutinya kurijyamo, ndumva ari nko mu 2009 cyangwa 2010, turavuga tuti niba iri huriro ari ikintu cyiza kuki kurijyamo ari agahato? Itegeko Nshinga rigena ko imitwe ya politiki yose yemewe mu Rwanda igomba kujya mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. Depite Dr Frank Habineza yagize ati Twaravugaga tuti niba ari ikintu cyiza kuki kukijyamo ari ku ngufu. Tukavuga tuti ntabwo byagombye kuba ku ngufu, ushatse yarijyamo utabishimye akarivamo.” Depite Habineza yavuze ko nyuma y’igihe bagaragaza ibitekerezo byabo bataranemererwa gukorera mu Rwanda, babonye ibyo basabaga byarakozwe, mu itegeko bashyiramo ko kujya muri iryo huriro ari ubushake, ko n’uwakumva atabyishimiye yarivamo. Ati “Igihe twagiye kurigiramo twaravuze tuti nibura mu bitekerezo twatanze nubwo twari tutaremerwa, bemeye ko kujya mu ihuriro ari ubushake atari agahato.” Dr Habineza yasanze baramubeshye Depite Frank Habineza wigeze no gukorera politiki hanze y’u Rwanda nk’utavuga rumwe na Leta akaza kugaruka mu gihugu, yavuze ko uko bari baramubwiye imikorere y’iryo huriro, yasanze bitandukanye cyane kuko iyo bariganiriramo, buri wese atanga ibitekerezo mu bwisanzure, bikemeranywaho hashingiwe ku ireme ryabyo. Ati “Mu byo batubwiraga ko [ihuriro] ari ribi, twaje kujyamo dusanga kwari ukugira ubwoba bw’ubusa. Kuko twagezemo ibitekerezo turabitanga, hari bimwe tutumvikanaho na bagenzi bacu, tukabigaragaza kandi nta gikuba gicika. Baranavugaga ngo ntabwo mushobora gutanga ibitekerezo byanyu . Muribuka ko no mu gihe cyo guhindura Itegeko Nshinga, twe ntitwabyemeraga, ariko hari ishyaka rya PDI ryo ryari ribishyigikiye cyane, twe twagiye no mu nkiko turatsindwa ariko turagaruka turibanamo.” Mu mwaka wa 2018, Depite Frank Habineza, yatorewe umwanya w’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yari amazemo imyaka ine. Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Elisabeth Mukamana, yabwiye IGIHE ko iyo bicaranye baba babizi ko buri mutwe ufite imirongo yawo ariko iyo baganira, basangira ibitekerezo bagamije kubaka igihugu cyunze ubumwe. Ati “Nubwo buri mutwe wa politiki ufite icyerekezo ariko duhuriye ku kubaka igihugu cyacu. Ntabwo ari ukuvuga ngo turaje duhangane ahubwo icyo dukora mu ihuriro duhuza ibitekerezo, tukareba politiki y’igihugu iriho tugatangaho ibitekerezo, tugatanga ibyifuzo tukavuga tuti ‘dore ibigomba gukorwa kugira ngo igihugu cyacu gikomeze cyubakike.’’ Ntabwo uyu munsi imitwe ya politiki kugira ngo igaragaze ibitekerezo ari ukwicara bagahangana, bagatukana. Dutanga ibitekerezo kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kigire ubumwe n’iterambere.” Iri huriro rigizwe n’imitwe ya politiki 11 yemewe gukorera mu Rwanda. Ibiri [DGPR na PS Imberakuri] muri yo yigaragaza nk’itavuga rumwe n’ubutegetsi ariko igahuriza ku kuba ihuriro ari umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo no gukora politiki yubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Mu 2018, amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu Rwanda yatsindiye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, DGPR ihabwa imyanya ibiri na PS Imberakuri itsindira indi myanya ibiri. Source: Imyaka icyenda iruzuye: Icyashyiguye Green Party ikinjira mu ihuriro ry imitwe ya politiki | IGIHE
Read more →