
Ruhango: Abarwanashyaka ba Green Party bibukijwe amahame yayo-Amafoto
Sunday, 26 April 2026
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) kuri iki cyumweru ryibukije abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Ruhango amahame n’ingengabitekerezo rigenderaho. Ni mu nama n’amahugurwa iri shyaka rimaze igihe riha abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge. Umuyobozi wa Green Party mu ntara y’Amajyepfo, Habimana Gustave wayoboye kiriya gikorwa mu izina rya Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, yabwiye itangazamakuru ko mu byo bariya barwanashyaka basabwe harimo kujya gushaka abarwanashyaka beza kandi bazi ibyo bagiyemo. Ati: “Twabahuguye ku bintu byinshi bigiye bitandukanye, ariko icy’ingenzi ni ukubibutsa. Bari basanzwe babizi, ariko twabibukije amahame y’ishyaka kugira ngo barusheho kugenda batyaye bazi n’ibyo bagiyemo, bityo badushakire abarwanashyaka beza kandi bumva ibyo ari byo.” Muhawenimana Eugène uyobora Green Party muri Ruhango akaba umwe mu bahuguwe, yavuze ko ariya mahugurwa bayitezeho gukomeza nkwiyumvamo ishyaka ryabo. Ati: “Amahugurwa twagize ni adufasha kugira ngo dukomeze kurushaho kwimakaza ireme rya demukarasi, no kugira ngo abarwanashyaka bakomeze kumva ko ishyaka ari iryabo kandi ribari hafi.” Muhawenimana kandi ko kuba basuwe n’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka ryabo “bifasha abarwanashyaka kumva bitinyutse”, bijyanye no kuba amahugurwa ari “umwanya wo kuganira ibibangamiye imibereho yabo n’iyishyaka”. Yunzemo ko nk’abarwanashyaka bagiye gukoresha ubumenyi butandukanye bahawe mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye sosiyete nyarwanda.” Usibye amahame n’ingengabitekerezo by’ishyaka, abarwanashyaka ba Green Party bo mu ruhango banasabwe kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikishije muri aka karere ahanini hakoreshwa ingufu zisubira, imikoreshereze y’ikoranabuhanga, umutekano ndetse n’uruhare rw’abarwanashyaka mu kwerekana isura nziza y’ishyaka mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.
Read more →
Muhanga: Green Party yasabye abarwanashyaka bayo kugaragaza isura nziza
Saturday, 18 April 2026
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Muhanga kugira uruhare mu kugaragaza isura nziza y’ishyaka ryabo. Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata, ubwo abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere bari mu nama ikomatanyije n’amahugurwa mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge. Ni inama yafunguwe n’umuyobozi w’ishyaka ku rwego rw’intara y’Amajyepfo, Habimana Gustave wari uhagarariye perezida w’ishyaka ku rwego rw’Igihugu, Senateri Dr. Habineza Frank. Komiseri wungirije muri Komisiyo y’ubukungu muri Green Party, Ingabire Yvonne, yasabye abarwanashyaka kugira uruhare mu “kugaragaza isura nziza y’ishyaka, bibutswa ko ari bo bagomba kuba aba mbere mu kwitatabira gahunda za leta no kugira imyitwarire myiza aho batuye.” Ingabire kandi yabasabye kwimenyereza gukoresha Imbuga Nkoranyambaga kugira ngo bazifashishe mu kugaragaza ibitekerezo byubaka, ndetse n’ibyiza ishyaka ryagizemo uruhare birimo kongera umushahara wa mwarimu, kugaburira abana ku ishuri, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi. Abarwanashyaka ba Green Party muri Muhanga bahuguwe biyongera kuri bagenzi babo bo mu turere twa Musanze, Burera, Rulindo, Gakenke, Gicumbi, Nyaruguru, Nyamagabe na Kamonyi.
Read more →
EULOGY FOR Mr. ADAMOU GARBA, Former President of the Greens of Niger and the African Greens Federation
Monday, 6 April 2026
It is with profound sorrow and a deep sense of loss that I extend my heartfelt condolences on the passing of our dear brother, colleague, and comrade, Adamou Garba, President of the Greens of Niger, who departed from us on Sunday. His passing is not only a loss to his family and nation, but to the entire African and Global Greens movement. I had the distinct honour of working alongside Adamou Garba for many years—years marked by shared vision, struggle, and commitment to building a just, sustainable, and democratic future for our continent. Our journey together dates back to April 2008, when we were elected at the Second Global Greens Congress in São Paulo, Brazil, alongside Julian Mugure of Kenya, to represent Africa on the Global Greens Coordination. From that moment, Adamou distinguished himself as a principled, thoughtful, and deeply committed leader. Together, we contributed to a historic milestone: the establishment of the African Greens Federation in April 2010 at the Kampala Congress. Adamou was instrumental in shaping the Federation into a strong and credible platform for ecological justice, democracy, and social justice across Africa. His leadership helped give voice to African environmental and democratic concerns on the global stage. In 2018, Adamou succeeded me as President of the African Greens Federation. I could not have wished for a more capable and dedicated successor. He carried forward the mission with integrity, courage, and unwavering conviction, strengthening the movement and inspiring a new generation of Green leaders across the continent. Beyond his political leadership, Adamou was a passionate environmentalist and an accomplished journalist. He understood the power of ideas and the importance of truth, and he used his voice to advocate for sustainability, accountability, and the protection of our natural heritage by advocating for the green belt in Niamey and a green Sahel region. His work reflected a rare combination of intellect, humility, and courage. From 2008 to 2024, we served together on the Global Greens Coordination, representing Africa with unity and purpose. Throughout those years, Adamou remained steadfast, collaborative, and deeply respectful—a true brother in the struggle. His wisdom, calm demeanor, and unwavering dedication will be sorely missed. Today, we mourn not only a leader, but a friend. His legacy will live on in the institutions he helped build, the values he championed, and the countless lives he touched. As we grieve, we also celebrate a life well lived—a life devoted to service, justice, and the protection of our planet. May his soul rest in eternal peace. May his legacy continue to guide and inspire us. With deepest sympathy, Dr.Frank Habineza (Senator) Global Greens, Co-Convenor President, Democratic Green Party of #Rwanda
Read more →
Impamvu Green Party ikomeje kwinjiza Ingengabitekerezo yayo mu barwanashyaka
Sunday, 5 April 2026
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, bwasobanuye ko bukomeje gutyaza abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere ngo bamenye amahame n’ingengabitekerezo ishyaka rigenderaho, mu rwego rwo kubategura ngo nibajya gushaka abandi barwanashyaka mu mirenge bazabe bavuga ibyo bashikamyeho, bazi kandi basobanukiwe. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Green Party yatangiye guhugura abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa amahame n’ingengabitekerezo yayo. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata, iyi gahunda yakomereje mu karere ka Kamonyi kabaye aka gatatu kagize Intara y’Amajyepfo biriya bikorwa bibereyemo. Komiseri Mukuru mu ishyaka Green Party, Hon. Mugisha Alexis, yasobanuye ko cyo kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, amahugurwa yatangiwe muri Kamonyi agamije “kuzamura no gutyaza abantu bari mu matsinda ayoboye abandi ku rwego rw’akarere, mu rwego rwo kugira ngo barusheho gucengerwa no gukunda ishyaka bazi icyo ribamariye, bazi n’aho rigana; kandi banagire uruhare mu kubimenyesha abandi Banyarwanda.” Hon. Mugisha yavuze ko Green Party imaze igihe ifite umushinga wo kugwiza abarwanashyaka mu mirenge, ikaba yifuza ko abarwanashyaka bahagarariye abandi ku karere ari bo bazafasha kuwushyira mu bikorwa. Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru inyungu abarwanashyaka bazakura mu kumenya amahame ya ririya shyaka, Mugisha yavuze ko mu byo bashyize imbere harimo gufasha abarwanashyaka kugira ngo ubwo bazaba bagiye gukora ubukangurambaga mu mirenge bazavuge ibyo bazi. Ati: “Umumaro wo gusobanukirwa imigabo n’imigambi ya Green Party, ntabwo ari ibanga kuko watangarijwe Abaturarwanda mu ngeri nyinshi zitandukanye.” “Tugira ‘Porogaramu Politike’ ihora itangazwa mu bihe byo kwitegura amatora, nk’umwaka wa 2024 twagiye mu matora y’intumwa za rubanda, tujya mu matora y’Umukuru w’Igihugu, nk’umurwanashaka wa Green Party wari wiyamamaje ku mwanya w’umukandida wa Perezida wa Repubulika muri ayo matora abiri twari twarateguye imigabo n’imigambi yatangarijwe itangazamakuru, ndetse akora n’igitabo gitangwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza, RGB.” Mugisha yakomeje agira ati: “Ibikorwa biri muri icyo gitabo ni byo bigaragaza umusaruro cyangwa se umumaro wo gucengerwa gukunda no kuba mu ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda. Uyu munsi rero ibyo ni byo tuba tugamije gukangurira abaduhagarariye muri aka karere ka Kamonyi, ni ukugira ngo mu gihe bakora ‘recruitement’ cyangwa se bakora ubukangurambaga bwo kongera abarwanashyaka hirya no hino mu mirenge, babe bavuga ibyo bashikamyeho, bazi kandi basobanukiwe.” Mugisha kandi yashimangiye ko nka Green Party, biyemeje “kutavuga rumwe na Leta mu mugambi nyamukuru wo kutarwanya ibiriho”, ahubwo bakaba bagamije kugaragaza ibitagenda neza mu rwego rwo kubigorora.
Read more →