Nyanza: Gahunda yo guhugura abayobozi bahagarariye abandi mu ntara y’amajyepfo yashojwe
Monday, 15 June 2026

Uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2026, perezida w’ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty) , Hon Dr Frank Habineza yatangije Inama n’amahugurwa ku bayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Akarere ka Nyanza District. Aya mahugurwa akaba agamije kubongera ubumenyi bwo kubasha guhugura abandi bo ku rwego rw’Imirenge.
Gahunda yo guhugura abayobozi bahagarariye abandi mu ntara y’amajyepfo ikaba yashorejwe mu karere ka Nyanza.

Umuyobozi w'Abagore mu ntara y’amajyepfo Uwihanganye Jeannine, mu kiganiro yatanze ku ruhare rw'abarwanashyaka mu kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, yashishikarije abarwanashyaka gukoresha neza ubutaka harimo kuburinda gutwarwa nisuri, kugabanya ikoreshwa ry'ifumbire mvaruganda hongerwa ikoreshwa ry'ifumbire mborera .
Habimana Gustave umuyobozi w'ishyaka muntara y’amagepfo yasabye ko buri murwanashyaka agomba kurangwa n'isura nziza no kuba bandebereho aho ari hose .
Gahamanyi Issai , Umunyamabanga muri Komite y'ishyaka mu ntara y'amajyepfo, mu kiganiro ku mahoro n'umutekano n'ibibazo bibangamiye abaturage yavuze ko amahoro igihugu gifite ari urugendo igihugu cyanyuzemo binyuze mu ubumwe n'ubwiyunge ubutabera n' iterabere
