News

Musanze hateraniye Kongere y’Ishyaka Green Party ku rwego rw’intara y'Amajyaruguru

Sunday, 28 June 2026

Musanze hateraniye Kongere y’Ishyaka Green Party ku rwego rw’intara y'Amajyaruguru

Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) bateraniye muri Fatima Hotel mu Karere ka Musanze muri Kongere y’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Iyi Kongere yitabiriwe n’abarwanashyaka baturutse mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke, Rulindo na Gicumbi.

Perezida w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza ni we watangije ku mugaragaro Kongere y’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kuri iki Cyumweru, itariki ya 28 Kamena 2026.

Mu ijambo rye rifungura iyi Kongere, Hon. Dr. Habineza yagarutse ku gikorwa cyo gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge cyamaze gutangira, aho kuri ubu iyo gahunda imaze kugera mu mirenge 6 muri 416 igize u Rwanda, yongeye kandi kugaragaza ko kwishyira ukizana ari imwe mu nkingi za demokarasi.

Iyi kongere ku rwego rw’intara ije nyuma yo kurangiza neza kongere zabaye ku rwego rw’uturere dutanu tw’intara, igamije gushimangira demokarasi mu nzego z’ibanze, guteza imbere uruhare rw’abaturage, no kuzamura ubushobozi bw’ishyaka ku rwego rw’intara.