Burera: DGPR imaze gushyiraho abayobozi b’ishyaka mu mirenge 14
Tuesday, 7 July 2026

Tariki ya 20 Kamena 2026 , nibwo ishyaka DGPR ryatangije gahunda yo kugeza inzego zaryo ku rwego rw’umurenge bitangiriye mu karere ka Burera, ubu imirenge 14 niyo imaze kugira inzego z’ishyaka.
Ni gahunda yatangirijwe mu mirenge ya Cyanika na Rugarama y’akarere ka Burera, perezida w’ishyaka Hon. Dr. Frank Habineza ni we watangije iyi gahunda yasize muri ino mirenge hatowe inzego zirimo Komite Nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’umurenge, Komite y’abagore ndetse n’iy’urubyiruko.
Iyi gahunda igamije gukomeza kwegera abarwanashyaka, kubongerera ubumenyi ku ndangagaciro n'ingengabitekerezo by'Ishyaka, kubashishikariza kugira uruhare mu kubaka isura nziza ya DGPR, no kubashyiriraho inzego z'ubuyobozi ku rwego rw'Umurenge.
Muri iyi mirenge, hanatanzwe ikiganiro cyihariye ku mahoro n'umutekano, aho abarwanashyaka biyemeje kugira uruhare rugaragara mu gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango no mu baturage, bakarushaho kuba urugero rwiza mu muryango nyarwanda.
Nyuma y'amahugurwa n'ibiganiro, hakurikiye amatora y'inzego z'ubuyobozi ku rwego rw'Umurenge. Buri murenge watoye Komite eshatu, ari zo Komite y'Ishyaka, Komite y'Urubyiruko na Komite y'Abagore, zigizwe n'abayobozi 33 kuri buri Murenge. Aya matora agamije gukomeza kubaka inzego zikomeye kandi zegereye abarwanashyaka, zibafasha kugira uruhare mu bikorwa bya buri munsi by'Ishyaka.
Burera DGPR imaze gushyiraho inzego z'ubuyobozi mu Mirenge 14 kuri 17 igize aka Akarere , ari yo Rugarama, Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Gahunga, Kinoni, Nemba, Ruhunde, Butaro, Rusarabuye, Cyeru, Rwerere, Gatebe, Kivuye, bikaba ari intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka Ishyaka rifite imizi mu baturage no kubongerera uruhare mu miyoborere yaryo.