June 2026

Musanze hateraniye Kongere y’Ishyaka Green Party ku rwego rw’intara y'Amajyaruguru

Musanze hateraniye Kongere y’Ishyaka Green Party ku rwego rw’intara y'Amajyaruguru

Sunday, 28 June 2026

Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) bateraniye muri Fatima Hotel mu Karere ka Musanze muri Kongere y’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Iyi Kongere yitabiriwe n’abarwanashyaka baturutse mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke, Rulindo na Gicumbi.Perezida w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza ni we watangije ku mugaragaro Kongere y’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kuri iki Cyumweru, itariki ya 28 Kamena 2026.Mu ijambo rye rifungura iyi Kongere, Hon. Dr. Habineza yagarutse ku gikorwa cyo gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge cyamaze gutangira, aho kuri ubu iyo gahunda imaze kugera mu mirenge 6 muri 416 igize u Rwanda, yongeye kandi kugaragaza ko kwishyira ukizana ari imwe mu nkingi za demokarasi.Iyi kongere ku rwego rw’intara ije nyuma yo kurangiza neza kongere zabaye ku rwego rw’uturere dutanu tw’intara, igamije gushimangira demokarasi mu nzego z’ibanze, guteza imbere uruhare rw’abaturage, no kuzamura ubushobozi bw’ishyaka ku rwego rw’intara.

Read more
Gahunda ya Green Party yo kugeza inzego za yo mu mirenge yakomereje n’ahandi

Gahunda ya Green Party yo kugeza inzego za yo mu mirenge yakomereje n’ahandi

Friday, 26 June 2026

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena ryatangije gahunda yo kugeza inzego zaryo ku rwego rw’umurenge.Ni gahunda yatangirijwe mu mirenge ya Cyanika na Rugarama y’akarere ka Burera. Hon. Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka ni we watangije iyi gahunda yasize muri iriya mirenge hatowe inzego zirimo Komite Nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’umurenge, Komite y’abagore ndetse n’iy’urubyiruko.Mu busanzwe inzego z’ishyaka Green Party zagarukiraga ku rwego rw’akarere.Hon. Dr. Habineza yabwiye itangazamakuru ko iriya gahunda igomba kugera mu mirenge yose igize u Rwanda uko ari 416.Uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umusenateri muri Sena y’u Rwanda kandi yijeje ko mu myaka iri imbere bazanamanuka bakagera ku rwego rw’akagari ndetse n’umudugudu.Mu butumwa yahaye abarwanashyaka, Hon. Habineza yongeye kubibutsa amavu n’amavuko y’ishyaka ryabo ndetse n’ibyo ryiyemeje kugira ngo imibereho myiza y’abanyarwanda irusheho kuzamuka.Yavuze ko imiyoborere myiza ikwiye kuza imbere, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo byubaka kandi bishingiye ku mahame ishyaka ryiyemeje.Habineza kandi yashishikarije abarwanashyaka ba Green Party kujya bitabira amatora y’inzego z’ibanze, mu rwego rwo gukomeza gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.Yunzemo ati: “Twanakwishima muri abo barwanashyaka bacu biyamamaje bageze no ku rwego rw’akarere bakayobora; bakaba ba Meya, ba Visi-Meya; natwe byadushimisha.”Ku cyumweru tariki ya 21 Kamena, gahunda y’ishyaka Rihanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda yo gushyiraho inzego zaryo ku rwego rw’umurenge, yakomereje mu mirenge ya Kagogo na Kinyababa mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.Muri iyi mirenge habereye inama ikomatanyije n’amahugurwa ku barwanashyaka ba Green Party, hanashyirwaho inzego z’ishyaka, mu gikorwa cyayoborwe na Perezida w’ishyaka, Hon. Dr Frank Habineza.Ubwo yatangizaga iyi nama yaboneyeho umwanya wo kongera kwibutsa abarwanashyaka amavu n’amavuko y’ishyaka,demokarasi, kurengera ibidukikije, uburenganzira bwa muntu nk’intego rifite buri munsi mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.Kuwa Gatandatu, itariki ya 20 Kamena nibwo ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryatangije gahunda yo kugeza inzego zaryo ku rwego rw’umurenge.Iyi gahunda yatangirijwe mu mirenge ya Cyanika na Rugarama y’akarere ka Burera n’ubundi. Hon. Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka ni we watangije iyi gahunda yasize muri iriya mirenge hatowe inzego zirimo Komite Nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’umurenge, Komite y’abagore ndetse n’iy’urubyiruko.

Read more
Nyanza: Gahunda yo guhugura abayobozi bahagarariye abandi mu ntara y’amajyepfo yashojwe

Nyanza: Gahunda yo guhugura abayobozi bahagarariye abandi mu ntara y’amajyepfo yashojwe

Monday, 15 June 2026

Uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2026, perezida w’ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty) , Hon Dr Frank Habineza yatangije Inama n’amahugurwa ku bayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Akarere ka Nyanza District. Aya mahugurwa akaba agamije kubongera ubumenyi bwo kubasha guhugura abandi bo ku rwego rw’Imirenge.Gahunda yo guhugura abayobozi bahagarariye abandi mu ntara y’amajyepfo ikaba yashorejwe mu karere ka Nyanza.Umuyobozi w'Abagore mu ntara y’amajyepfo Uwihanganye Jeannine, mu kiganiro yatanze ku ruhare rw'abarwanashyaka mu kurengera ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, yashishikarije abarwanashyaka gukoresha neza ubutaka harimo kuburinda gutwarwa nisuri, kugabanya ikoreshwa ry'ifumbire mvaruganda hongerwa ikoreshwa ry'ifumbire mborera .Habimana Gustave umuyobozi w'ishyaka muntara y’amagepfo yasabye ko buri murwanashyaka agomba kurangwa n'isura nziza no kuba bandebereho aho ari hose .Gahamanyi Issai , Umunyamabanga muri Komite y'ishyaka mu ntara y'amajyepfo, mu kiganiro ku mahoro n'umutekano n'ibibazo bibangamiye abaturage yavuze ko amahoro igihugu gifite ari urugendo igihugu cyanyuzemo binyuze mu ubumwe n'ubwiyunge ubutabera n' iterabere

Read more