
Icyizere kirahari! Dr Frank Habineza ku guhatana na Perezida Kagame mu matora (Video)
Monday, 27 November 2023
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Dr Frank Habineza, yemeje ko afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha. Dr Habineza w’imyaka 46 amaze imyaka itandatu ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse aherutse kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka rya Green Party ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2024. Ni ku nshuro ya kabiri azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda aho yaherukaga mu 2017, ubwo yagiraga amajwi 0,48% naho abo bari bahanganye barimo Mpayimana Philippe akagira 0,73% mu gihe Perezida Kagame ari we wayatsinze ku bwiganze bwa 98,79 %. Abajijwe niba koko afite icyizere cyo gutsinda Perezida Kagame mu matora ataha, Dr Habineza yavuze ko afite icyizere. Ati “Icyizere kirahari. Icyizere mfite gishingiye ku byo ishyaka rimaze kugeraho. Ubushize mu 2017 twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka mu turere twose tw’igihugu.” Yakomeje ati “Urumva ibyo byose ni icyizere twari tudafite, ariko dufite ubu, bivuze ko aho wajya mu gihugu hose tuhafite inzego eshatu. Hari inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu.” Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’ay’Abadepite, ni ukuvuga ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida, atazajya mu Badepite. Video Link: (1042) Imigabo n’imigambi ya Green Party n’icyizere cyo gutsinda amatora ya 2024; Ikiganiro na Dr Habineza YouTube
Read more →
Ibyo Green Party izajyana gusaba amajwi yo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr Habineza-IGIHE.COM
Monday, 27 November 2023
Mu mezi abarirwa ku ntoki, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] rizasubira imbere y’Abanyarwanda kubasaba amajwi nk’uko byagenze mu 2017 mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse na 2018 mu y’Abadepite. Bitandukanye n’uko byagenze mu 2017, Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, azaba yemerewe kwiyamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riherutse kuvugururwa rigena ko nta muntu wiyamamaza ku mwanya wa Perezida ngo ajye no kwiyamamariza kuba Umudepite. Dr Habineza watsinzwe ku majwi 0,48%, yaje kongera kwiyamamaza mu Badepite, ishyaka rye ritsindira imyanya ibiri ndetse nyuma riza kubona intebe muri Sena. Kuri ubu ariko, uyu mugabo w’imyaka 46, yamaze kwemezwa n’Ishyaka DGPR ko azarihagarira mu matora y’Umukuru w’Igihugu gusa. Afite icyizere gihambaye cy’uko Abanyarwanda bazamutorera kubayobora ariko agashimangira ko aramutse adatowe, yakomeza politiki nk’umuyobozi w’ishyaka kuko naryo rikeneye abakozi barikorera mu buryo buhoraho rigatera imbere. IGIHE yaganiriye na Dr Habineza agaruka ku byo ishyaka rye rimaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka itandatu ishize, aho ashingira icyizere cyo kuzatsindira kuyobora u Rwanda ndetse n’ahazaza he muri politiki naramuka adatsinze. IGIHE: Harabura amezi make ngo musubire gusaba Abanyarwanda amajwi; ni iyihe raporo muzabashyira? Dr Habineza Navuga ko ubu twatangiye kuvugurura ‘Manifesto’ yacu cyangwa imigabo n’imigambi y’ishyaka, tureba ibyamaze gukorwa igihe twiyamamazaga ndetse n’ibitarakorwa ariko cyane cyane dushaka n’ibindi bitekerezo bishyashya tuzashingiraho twiyamamaza. Ariko muri byinshi igihe twiyamamazaga twabwiraga Abanyarwanda ku bijyanye n’ibibazo by’ubutaka, muribuka tuvuga ko tuzakuraho umusoro w’ubutaka, ariko byanze tukavuga ko tuzawugabanya, murabizi ko icyo kintu cyashoboye kugerwaho. Kubera ko leta yaje kwemera ko umusoro w’ubutaka ugabanuka ukava ku mafaranga 300Frw ukagera ku mafaranga 80Frw ndetse nanjye ku giti cyanjye nk’Umudepite nari natanze umushinga w’itegeko ryo kuvugurura iryo tegeko rijyanye n’imisoro y’inzego z’ibanze; nari nateguye ko nawukura ku mafaranga 300 Frw nkawushyira kuri 100Frw. Nubwo umushinga utakunze kugera imbere y’Abadepite bose ariko nari nawugejeje kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite n’abandi bayobozi. Habayemo imbogamizi z’uko nagombaga no gutanga undi mushinga ugaragaza aho imari izava, nari nkibirimo rero ariko tubiganiraho n’abandi bayobozi batandukanye leta izana undi mushinga noneho, ya mafaranga yasubiye kuri 80Frw. Navuga ko ari intsinzi ikomeye cyane kuko ikibazo cy’ubutaka ko cyari gikomeye cyane. IGIHE: Uretse iby’imisoro y’ubutaka, ni ibiki mwavuga mwari mwijeje Abanyarwanda bikaba byarakozwe? Dr Habineza: Twari twagaragaje ikibazo cy’imishahara y’abarimu, abarimu bari bafite imibereho mibi, twari twiyamamaje mu 2017 tugaragaza tuzazamura umushahara wa mwarimu. Murabizi ko tugeze mu Nteko twabigarutseho cyane, leta y’u Rwanda iremera uriya mushahara iwongezaho, ndetse n’ejo bundi mwarabibonye ko yawongeje bishimishije cyane. Umushahara wariyongereye ku buryo abarimu benshi bishimye.Ababyibuka, yari ingingo ikomeye cyane twiyamamarijeho, tuyigaragaza. Hari n’ibindi byinshi twagaragazaga ko muri mituweli, umuntu niba yishyuye atagomba gutegereza ukwezi kose, agomba guhita atangira kwivuza kuko barishyuraga batagereza ukwezi kose kugira ngo umuntu azivuze, ariko ubu byarakozwe, ubu abantu barivuza bakimara kwishyura. Buruse y’abanyeshuri muribuka ko yari iri hasi cyane, twari twasabye ko yongezwa kandi leta yarabyemeye, barayongeza. Ibyo twabigaragaje turi i Butare. Urebye mu by’ukuri ingingo nyinshi ari mu burezi, ubuhinzi […] hari byinshi twagiye twizeza Abanyarwanda kandi twabibagejejeho. IGIHE: Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite aregereje, imyiteguro igeze he? Dr Habineza: Imyiteguro igeze kure, murabizi ko twari tuziko amatora y’Abadepite azaba muri uyu mwaka, twari twatangiye kwitegura, mu mwaka ushize dushyiraho inzego z’urubyiruko mu turere twose, dushyiraho n’inzego z’abagore mu turere twose. Tubonye ko amatora bayasubitse twahise dukomeza ku rwego rw’intara no ku rwego rw’igihugu. Twavuga ko twashyizeho abayobozi b’inzego z’urubyiruko mu ntara zose ndetse no ku rwego rw’igihugu twashyizeho urugaga rw’urubyiruko rugizwe n’abaturutse mu ntara zose. Noneho no ku bagore naho ubu twakomereje ku rwego rw’intara, tumaze gukora ku Burasirazuba n’Amajyaruguru ariko dufite icyizere ko mu Ukuboza 2023 tuzaba twashyizeho urugaga rw’abagore ku rwego rw’igihugu. Urumva ni ikintu gikomeye cyane, ishyaka iyo rifite inzego nk’izo zikomeye z’abagore, iz’urubyiruko. Turizera ko tuzagera mu matora twemye. IGIHE: Uherutse gutangaza ko uziyamamaza ku mwanya wa Perezida, icyizere ufite ugishingira kuki? Dr Habineza: Nibyo koko Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, mu kwezi kwa Gatanu [Gicurasi 2023] ryanyemeje nk’umukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubulika y’umwaka utaha, kandi nanjye narabyemeye. Icyizere mfite gishingiye ku byo ishyaka rimaze kugeraho, kuko urumva ubushize mu 2017, twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka mu gihugu hose, mu turere twose. Urumva ibyo byose ni icyizere twari tudafite, ariko dufite ubu, bivuze ko aho wajya mu gihugu hose tuhafite inzego eshatu. Hari inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu. IGIHE: Wumva uzatsinda Perezida Kagame? Dr Habineza: Icyizere kirahari! IGIHE: Uziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, uzibukire kuba Umudepite? Dr Habineza: Ni ukuvuga itegeko uko ryari risanzwe rimeze, biragoye ko watanga kandidatire ahantu habiri, ndumva twebwe twiyemeje ko nzatanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Ntabwo nzayitanga ku mwanya w’Abadepite nk’uko twari twabyanzuye mu ishyaka. Kubera ko ntabwo wayitanga habiri, ntabwo wabwira abantu ngo muntore kuri Perezida no mu Badepite icyarimwe. IGIHE: Uramutse udatsinze, ni he hazaza ha Dr Frank Habineza muri politiki? Dr Habineza: Icyo gihe bidakunze [ariko mfite icyizere ko bizakunda] nabyo tuzabyakira, nzakorera ishyaka, buriya n’ishyaka naryo rifite ubushobozi bw’uko naryo umuntu yarikorera, kandi ryatera imbere ribonye abantu barikorera igihe cyose. IGIHE: Mu matora ya 2017, hari aho mwagiye mwiyamamariza ariko mukagaragaza ko mwakiriwe nabi mukajyanwa ahantu habi. Hari ingamba mwafashe kugira ngo bitazongera? Dr Habineza: Navuga ko ubushize byari bibi nk’uko mubyibuka mu Karere ka Nyagatare, badutwaye mu irimbi, za Kirehe baduteza abana baradukubita n’ibindi byinshi byarabaye. Ariko ibyo nizeye ko bitazaba kubera ko ubu mu by’ukuri hari ikindi tutavuze gitandukanye na 2017, ubu tugiye kwiyamaza tuvuye mu Nteko Ishinga Amategeko. Urumva ko na yo ni iyindi sura nziza tuzaba dufite, twakoreye Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, ku buryo cya gihe abantu bari bafite ubwoba, bavuga ngo aba bantu bavuye he? Ariko ubu baratuzi kandi n’abayobozi benshi tumaze igihe duhurira mu nama zitandukanye no mu nteko tugahura, ndizera ko nta muyobozi wakomeza gukora ibintu bibi. Ariko n’ikindi abayobozi bakomeje gusobanukirwa cyane amategeko ndetse na demokarasi ku buryo ubu abantu basobanukiwe kurushaho kurusha cya gihe. Ndizera ko umuntu uzakora ibintu nk’ibyo azahanwa, n’ababikoze cya gihe barahanwe ariko ubu azahanwa kurushaho. IGIHE: Green Party ya 2017, yari ikarishye, igaragaza ibitekerezo mu buryo bukomeye; ubu mu matora agiye kuza niko bizagenda? Dr Habineza: Rwose ahubwo bizaba birenzeho kuko ubu dufite ubumenyi burenze n’ubwo twari dufite cya gihe.Cya gihe twari tutarajya no mu nzego za leta tudafite amakuru, hari ibintu tutazi neza, ubu twasesenguye byinshi cyane mu myaka itanu tumaze mu Nteko ndetse dufite n’Umusenateri. Ubu navuga ko dufite umuzingo uremereye kurusha uwa mbere. IGIHE: Green Party itekerereza iki Abanyarwanda? Dr Habineza: Icyo dushyize imbere ni imibereho myiza y’Abanyarwanda, ntihazagire umuntu wongera kutubeshyera ngo dufite imigambi mibi. Ntabwo turi abanzi b’igihugu, dukunda u Rwanda, dukunda Abanyarwanda. Frank Habineza nkunda Abanyarwanda bose kandi ndi umukozi w’Abanyarwanda.Mudukunde, natwe turabakunda. Muzankunde nanjye ndabakunda kandi nzakomeza mbakorere neza. Dr Frank Habineza aherutse kwemezwa nk uzahagararira ishyaka rya Green Party mu matora y Umukuru w IgihuguDemocratic Green Party imaze igihe yubaka inzego z urubyiruko hirya no hino mu gihuguIshyaka rya DGPR rikomeje kwiyubaka mu nzego, aha hari hatowe abahagarariye Urugaga rw AbagoreDepite Dr Habineza Frank asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y Imibereho y abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w Abadepite. Source: Ibyo Green Party izajyana gusaba amajwi yo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr Habineza IGIHE.com
Read more →
#Rwanda – Musanze: Abagore babarizwa muri Green Party basabwe guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire
Wednesday, 1 November 2023
Abagore babarizwa mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda ) basabwe kuba umusemburo mu kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire (gender equality and equity) kugira ngo harandurwe ikibazo cy’abitwaza iri hame bakabangamira umuryango nyarwanda.Umuyobozi w’iri Shyaka, Hon.Dr.Frank Habineza, yabigarutseho mu ihuriro ry’urugaga rw’abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru bashamikiye kuri green party, ko bakwiye gufata iyambere mu kubaka umuryango muri rusange, badafata ihame ry’uburinganire uko ritari. Yagize ati: Nk’uko byagarutsweho ko hari abagore bahawe intebe aho kuyicaraho bakayihagararaho, gusa mukwiye kumenya ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari uguhangana, bityo mukumva ko mudakwiye kubangamira abagabo banyu mwitwaje ko mwahawe agaciro, cyane ko iri hame risobanutse neza. Mukeshimana Athanasie wanatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku Ishyaka Green Party mu ntara y’Amajyaruguru, yasabye abagore kuba umusemburo w’impinduka mu muryango. Yagize ati: Hirya no hino haracyumvikana abagore nk’abo ariko twe twahuguwe dukwiye kuba umusemburo w’impinduka muri bagenzi bacu. Dukwiye kandi kubigisha ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari uguhangana ahubwo byose ari ukugishanya inama. Ni igikorwa cyasojwe n’amatora y abagize komite y’abagore 11, ku rwego rw’intara baturutse m’uturere uko ari 5 tugize intara y’Amajyaruguru aritwo: Gicumbi, Gakenke, Musanze,Bulera na Rulindo. Hategerejwe congres y igihugu y abagore, izanatora abahagarariye abagore ku rwego rw’igihugu, iteganijwe mu ukuboza 2023, hagamijwe kubaka urugaga rw igihugu rw’abagore rushamikuye ku ishyaka DGPR-Green Party. Ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’Urwego rw’imiyoborere RGB, 2021 buzwi nka Citizen Report Card (CRC) bugendeye kuko abaturage babona impamvu zitera ibibazo byo mu muryango, bwagaragaje ko kudakoresha neza umutungo wo muryango biza imbere n’amanota 87.8%, bigakurikirwa no kudahana umwanya wo kuganira mu muryango biri ku gipimo cya 84%, ndetse no kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire 83.3% n’ibindi. Edited-Source: Musanze: Abagore babarizwa muri Green Party basabwe guhindura imyumvire ku ( ) Mama U rwagasabo
Read more →
Rwanda – Amajyaruguru: Abagore bo muri Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu kubugabunga ibidukikije
Wednesday, 1 November 2023
Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije. Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze.Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru igiyeho. Mukeshimana Athanasie ni we watorewe guhagararira abagore bo muri Green Party mu majyaruguru, Uwitonze Marie Vestine atorerwa kumwumgiriza, Ingabire Julienne atorerwa kuba umunyamabanga, Musabyimana Christine atorerwa kuba umubitsi, komite igijwe n abantu 11. Abatowe biyemeje kongera imbaraga mu bikorwa by’ishyaka no gushyiramo ibitekerezo bishya bijyanye n’icyerekezo Isi irimo, birimo kwimakaza ikoranabuhanga mukurengera ibidukikije. Mukenshimana Athanasie watorewe kuyobora urugaga rw’abagore mu ishyaka Green Party ku rwego rw’intara, we n’abagore ahagarariye biyemeje guhuza imbaraga n’abagabo babo mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ati: Ishyaka Green Party rikomeje kugaragaza ko imbaraga zacu ari ingenzi mu kubaka igihugu, nituzihuza n’izabagabo bacu bizabyara umusaruro ufatika mu kugera ku ntego zacu zo kubungabunga neza ibidukikije, kuko twamaze kubona ko kubisigasira ari no gusigasira ubuzima gatozi bw’Abanyarwanda n’Isi muri rusange . Mukeshimana yiyemeje kwimakaza isuku yo mu nzira n’aho we na bagenzi be batuye binyuze mu gushyiraho ibimoteri bishyirwamo imyanda ibora n’itabora, kwita ku migezi, ibiyaga ndetse n’ubutaka; kwita ku kirere bakirinda kugihumanya ndetse no ku bindi binyabuzima. Avuga ko mu gihe ibi byaba byitaweho uko bikwiye bizatuma buri wese arushaho kubaho neza. Mukabihezande Justine we usanzwe ari umuyobozi wungirije w’urubyiruko rwo muri Green Party ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko we na bagenzi be bibanda ku bijyanye n’ibidukikije kuko twasanze hari imyanda igenda yandagara ku misozi ikagenda ibyangiza. Yakomeje agira ati: Ingamba dufite ni uko dushobora gukora ubuvugizi duhereye mu nzego zo hasi kuzamuka dukora ubukangurambaga ku buryo ibi bizaba intego ya buri munyarwanda wese akumva agaciro kabyo. Uyu mudamu cyakora avuga ko hakenewe ubufatanye hagati yabo nk’abagore ndetse n’abagabo babo kugira ngo iyi ntego igerweho. Umuyobozi w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza, yavuze ko nk’ishyaka bakomeje gushyiraho inzego zitandukanye kugira ngo zibashe kuryunganira no kurifasha kugera ku ntego ryihaye. Yagize ati: Ku bagore ubu ngubu dufite mu ntego zacu ihame ry’uburinganire aho duharanira ko byaba 50%, ibi bizadufasha kunoza neza za ntego zacu mu bufatanye burambye. Dr Habineza yunzemo ko Green Party ifite gahunda yo gushyiraho urugaga rwihariye rw’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo kugira ngo ishyaka rizinjire mu matora arimo aya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite rifite inzego zuzuye. Edited-Source: Amajyaruguru: Abagore bo muri Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu ( ) Bwiza.com
Read more →
#Rwanda – Abagore basabwe gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije
Wednesday, 1 November 2023
Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023 urugaga rw’abagore bo mu Ntara y’Amajyarugu bo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ( Democratic Green Party of Rwanda ), bibukijwe uruhare runini bafite mu kurengera ibidukikije, nabo biyemeza kubyitaho ndetse bakabitoza n’umuryango wose. Ni umukoro bahawe ubwo iri Shyaka ryari mu ihuriro ry’abagore bo mu Turere twose tw’Intara y’Amajyarugu ryabereye mu Karere ka Musanze. Ni igikorwa cyasojwe n’amatora ya komite y’abagore ku rwego rw’iyi ntara no mu Turere bagamije gushyiraho urugaga rw’abagore bo muri Green Party ku rwego rw’Igihugu ruzatorwa mu Ukuboza 2023. Bamwe muri aba bagore batowe bavuze ko usibye kuba bari mu mirimo ya politike, banahawe umukoro wo kwita ku bidukikije nk’intego nyamukuru ya Green Party. Bemeza ko bazabikora batiganda bakabitoza imiryango yabo n’abandi ndetse bagakora n’ubuvugizi aho bazabona ko bikwiye imbaraga ku zindi nzego z’ubuyobozi. Mukeshimana Athanasie watorewe kuyobora urugaga rw’abagore bo muri Green Party mu Ntara y’Amajyarugu yavuze ko bagiye kwegera bagenzi babo bakabereka ibyiza byo kurengera ibidukikije. Ati “Tuzashishikariza bagenzi bacu gucana kuri gaze aho kwangiza ibiti tubicana, tubakangurira kutangiza imigezi n’andi mazi dukoresha, kugira isuku aho turi hose n’ibindi byinshi, tuzabikora duhereye mu miryango yacu dukomereze no mu bandi”. Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’urubyiruko muri Green Party ku rwego rw’Igihugu Mukabihezande Justine nawe ati” Kimwe mubyo tuzitaho tukanakorera ubuvugizi ni ugushyiraho ibimoteri rusange by’imyanda ikinyanyagizwa aho babonye, ubundi hakavangurwa ibora n’itabora ikabyazwa umusaruro mu bundi buryo, aho kuba umwanda uhumanya ibindi bidukikije kandi bizagenda neza”. Perezida w’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR-Green Party) Hon. Dr.Habineza Frank, yibukije aba bagore isano nini bafite ku bidukikije, abibutsa ko banafite uruhare mu gufata iya mbere mu kubibungabunga, ariko anabizeza ubufatanye. Yagize ati ” Akenshi abagabo tuzinduka tujya gushakisha amafaranga, ariko umugore aho ari usanga ariwe utegura ifunguro, amasuku, gukoresha amazi, gushaka ibicanwa n’ibindi byinshi, imirimo yabo buri munsi nibo bahura kenshi n’ibidukikije, tubahugura ku kubikoresha ariko banabibungabunga kugira ngo n’abazadukomokaho bazabashe kubikoresha, bagire uruhare kugira aho kuba heza ariko natwe abagabo tuze tubunganira”. Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije Isi, ndetse nta gikozwe ngo ibidukikije bibungabungwe, abahanga bagaragaza ko isi ishobora kuzagera igihe ubuzima ntibushoboke, ariyo mpamvu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byita ku kubungabunga no kurengera ibidukikije. Chairman w’ishyaka riharanira kubungabunga no kurengera ibidukikije, Hon. Dr.Habineza Frank Edited-Source: Abagore basabwe gukaza ingamba mu kurengera ibidukikije – Umuseke
Read more →
Uruhare rw’umugore intwaro y’ingenzi mu kurengera ibidukikije DGPR ishyize imbere
Wednesday, 1 November 2023
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( Democratic Green Party of Rwanda ) ryashishikarije abari n’abategarugori gufata iya mbere mu kubungabunga no kurengera ibidukikije, nk’uko mu muco bavuga ko ukurusha umugore akurusha urugo, bityo ko umusanzu w’umugore ari ingenzi kandi bizezwa ko bizagerwaho bafatanyije Mu nyigisho yatanzwe n’uhagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu ntara y’amajyaruguru, Jerome Nzayisenga, yatangaje ko ibidukikije, biri mu maboko ya buri wese kandi ko Umugabo, Umugore ndetse n’abana, bose ari ishingiro rikomeye ry’iterambere no kurengera ibidukikije Muri iki kiganiro hagaragajwe mo uruhare rw’umugore mu kurengera ibidukikije aho byagaragajwe ko mu muco nyarwanda ukurusha umugore aba akurusha urugo kandi ko umugore iyo yitaye ku isuku aho ari, agenda, cyangwa akorera bituma ibidukikije bitera imbere,ubuzima bukagenda neza. Umwe mu bagore watanze ubahamya yasabye ko buri wese aramutse afashe, ibidukikije nk’ishingano ze, byafasha igihugu cyacu gutera imbere kandi izimira ry’ibidukikije bimwe na bimwe ntiryongere kubaho. Umwe mubitabiri Congre y’Abagore ku rwego rw’intara Aha hibanzwe cyane ku binyabuzima bigenda bizimira birimo ibimera, inyamaswa ndetse banagaruka kw’iyangirika ry’ibidukikije birimo, Amazi, hamwe n’ikirere. Uwatanze inyigisho yatangaje ko nyuma yo kubona ko umugezi wa Nyabarongo uri kugenda wangirika bafashe gahunda yo kujya gusukura inkengero z’uyu mugezi, ndetse banatera ibiti bifata amazi kuri uyu mugezi mu gace ka Kigali, ndetse bashishikariza abantu kutajya bamena imyanda mu migezi kuko byangiza amazi n’ibinyabuzima biyabamo. Mu rwergo rwo kurinda iyangirika ry’ikirere, batangaje ko bazajya mu matsinda hanyuma bakagura amagaze mu rwego rwo kwirinda iyangirika ry’ikirere no kurinda ubuzima bw’abakoresha igikoni. Mukabihezande Justine, Vice-Perezida w urubyiruko ku rwego rw’igihugu nawe yagarutse kubyo bari bamaze kwigishwa agira ati ” twebwe abagore twaba isoko nziza yo kurengera ibidukikije cyane ko abagore akenshi nibo bakora ibikorwa bishobora kwangiza ibidukikije, atanga urugero ko bashobora kugira uruhare mukureka kumena imyanda mu migezi, ibicanwa byangiza ikirere n’ibindi”. Yakomeje avuga ko ishyaka ryibanda kubijyanye n’ibidukikije kuko basanze hari Ibidukikije byangirika biturutse kubantu, bityo agaragaza ko bafite ingamba zo gukora ubuvugizi buhereye mu nzego zo hasi kuzamura, ati “dukora ubukangurambaga ku buryo kurengera ibidukikije bizaba intego ya buri mu nyarwanda wese”. umuyobozi w’ishyaka yatangaje ko hamwe n’ubufatanye ibidukikije bishobora kongera kubaho neza nka kera umuyobozi w’ishyaka, Dr.Frank Habineza nawe yasabye abari bitabiriye iyi Konere y’abagore mu ntara y’amajyaruguru ko baharanira gushyira hamwe kugira ngo ubuzima bw’ibidukikije busigasirwe kandi buri wese abigizemo uruhare. Edited-Source: Uruhare rw’umugore intwaro y’ingenzi mu kurengera ibidukikije DGPR ishyize imbere – Rwanda Tribune
Read more →
Democratic Green Party of Rwanda’s Pledge to Democracy, Gender Equality, and Progress
Wednesday, 1 November 2023
On Friday, October 27th,2023, the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR-Green Party) held a women Congress in the Northern Province in Musanze District. During this provincial women congress, the party highlighted its commitment to democracy and the improvement of various aspects of society, particularly focusing on promoting gender equality, family values, and innovations aligned with global standards. In this gathering, women congress leaders from the different districts in the Northen province committed to reinforce the party’s activities and introduce fresh perspectives related to the global green agenda. This includes technology, which is emphasized in the broader context of promoting women’s roles and welfare in society. Athanasia Mukeshimana, who was elected to head the women’s wing of the Green Party in the Northern province, expressed the party’s dedication to empowering women and improving the overall well-being of the Rwandan population. She stated that the Green Party remains committed to demonstrating the importance of women’s strength in nation-building, with a focus on family values and innovation. She emphasized that these efforts would be achieved through collaboration with their male counterparts, and men should take part in promoting gender equality and family values. The aim is to create a society where everyone contributes to build a better future. Justine Mukabihezande, the vice president of the national youth Green’s committee, expressed the importance of addressing challenges related to gender issues and the need to tap into the potential of women and men. She stressed that they could contribute to societal progress, recognizing the value of unity between men and women. Dr. Frank Habineza, athe President of the Democratic Green Party of #Rwanda, emphasized the party’s commitment to promoting gender equality and achieving the goals of gender balance. He mentioned the plan to conduct the national women greens congress in December and establish the national women greens League on the national level before the end of 2023. This will help in achieving the party goal of 50% female representation in various party positions and emphasizing the importance of women’s participation and representation in political and social spheres. The women’s wing of the party in the Northern Province, had delegates from Burera, Rulindo, Gakenke, Gicumbi and Musanze Districts. The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) has not only been at the forefront of promoting democracy and gender equality but has also demonstrated a robust commitment to environmental conservation. In the recent congress held in this Province, the party reiterated its dedication to preserving the environment and working towards a more sustainable future for Rwanda. The Green Party’s commitment to environmental conservation is aligned with global efforts to combat climate change and preserve the planet’s natural resources. By integrating these strategies into their political agenda, the party is not only contributing to a sustainable future for Rwanda but also setting an example for other nations to follow. In a world where environmental challenges are increasingly urgent, the Democratic Green Party of Rwanda is stepping up to address these issues, making it clear that environmental conservation is a vital part of their vision for a better Rwanda. Edited- Source: Democratic Green Party of Rwanda s Pledge to Democracy, Gender Equality, and Progress Teradig News
Read more →