Janvier 2026

Igisubizo cya Green Party ku bayishinja gukorera mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi

Igisubizo cya Green Party ku bayishinja gukorera mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi

mardi 27 janvier 2026

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), rivuga ko kuba FPR-Inkotanyi hari ibyo ishobora kuvuga rikaba ryabyemera bitavuze ko rikorera mu kwaha kwayo. DGPR yavuze ibi isubiza abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kugaragaza ko mu Rwanda nta ‘opozisiyo’ ihaba, bagashinja amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukorera mu kwaha kwa RPF-Inkotanyi iyoboye igihugu. Umunyamabanga Mukuru wa Green Party ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’inama ikomatanyije n’amahugurwa yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Burera, yagaragaje DGPR nk’ishyaka rifite imyumvire itandukanye n’iy’ubutegetsi, ariko ko mu byo rishyize imbere hatarimo guteza imvururu cyangwa gukora za coup d’état. Hon. Depite Ntezimana Jean Claude yagize ati: “Iyo bavuze Opozisiyo baba bavuze kuba muba mufite imyumvire itandukanye kuri Politiki z’igihugu. Kuba wowe ufite uko ubyumva mutandukanye mu myumvire, gutandukana rero twebwe ntabwo bivuze kurwana, kuko kurwana bivuze kurwana ‘phyisically’ cyangwa gukoresha intwaro, kandi ishyaka ryacu ni ishyaka ritemera ibintu bigendanye no kumena amaraso na coup d’état.” Hon. Ntezimana yashimangiye ko “ibijyanye no gutandukana mu bitekerezo cyangwa kutavuga rumwe n’ibitekerezo by’ishyaka riri ku butegetsi twebwe tubifata nk’amahame atugenga.” Yunzemo ati: “Ntabwo bivuze ko ibintu byose batavuga tutabyemera. Hari ibyo bavuga tukumva ni byiza tukabyemera, ariko natwe tukavuga uko tubyumva ku buryo bishobora kugirira akamaro abaturage.” Yavuze ko icyiza kurushaho ari uko abarwanashyaka ba Green Party bakomeje kugenda basobanukirwa ko kugira imitekerereze itandukanye bitavuze kurwana. Kuri ubu mu myaka 17 ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rimaze rishinzwe, rivuga ko ryishimira ibyo rimaze kugeraho n’ubwo bitaragera ku rwego ryifuza. Iri shyaka rivuga ko ari “urugero rw’ibishoboka kuko ubwo byari bikomeye ryashoboye kugira ibitego ryinjiza.” Muri ibyo bitego ni uko muri 2015 ubwo hazaga igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga, Green Party ari ryo shyaka ryonyine ryanze ko Perezida wa Repubulika akanaba Chairman wa FPR-Inkotanyi ayobora ubuzima bwe bwose, bikaba ngombwa ko haba amatora ya kamarampaka. Iri shyaka kandi ni ryo ryonyine ryasabye ko manda y’Umukuru w’Igihugu iva ku myaka irindwi ikaba itanu, ibyaje kwemerwa.

Lire la suite
Green Party yijeje umusanzu ku kibazo cy’amazi adahagije i Musanze

Green Party yijeje umusanzu ku kibazo cy’amazi adahagije i Musanze

lundi 26 janvier 2026

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryijeje gutanga umusanzu kugira ngo ikibazo cy’amazi adahagije kigaragara mu karere ka Musanze gikemuke. Ubuyobozi bw’iri shyaka bwatanze iryo sezerano kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2023, ubwo bwahuguraga abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere ka Musanze barimo bategurirwa kujya guhugura bagenzi babo bo ku rwego rw’imirenge. Ni amahugurwa yibanze ku ngengabitekerezo n’amahame ya ririya shyaka, uko abanyamuryango bakora imishinga itandukanye ishobora kubateza imbere, ndetse n’uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije igihugu. Kimwe mu bibazo byagarutsweho harimo icy’amazi adahagije agaragara mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze. Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon. Ntezimana Jean Claude, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko ikibazo cy’amazi adahagije muri Musanze bakizi. Ati: “Ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage bukenera amazi hafi 75% kuzamuka. N’umuntu ku giti cye akeneye amazi. Ubu rero hano mu karere ka Musanze twasanze mu by’ukuri ari abarwanaashyaka twaabajije, ari n’amakuru twagerageje gukurikirana; ntabwo bafite amazi ahagije. Amazi ntahagije, n’iyo abonetse ajya agenda.” Hon. Depite Ntezimana yijeje umusanzu w’ishyaka Green Party kugira ngo kiriya kibazo gikemuke. Ati: “Nk’ishyaka rishinzwe kurengera ibidukikije twifuza ko abaturage ku rwego rw’igihugu ndetse cyane cyane mu karere ka Musanze turimo babona amazi ahagije kandi atagenda buri kanya, ndetse meza. Ibyo ni ibintu tugomba gushyiramo imbaraga tukabikurikirana, tukareba impamvu ibitera ndetse tukaba twanatanga umusanzu ku bo bireba kugira ngo muri Musanze babone amazi ahagije kandi atagenda uko yiboneye.” Ikibazo cy’amazi adahagije mu mujyi wa Musanze gikunze kugaragara by’umwihariko mu bice by’imirenge ya Musanze, Cyuve na Kimonyi; ndetse no mu bice by’imirenge y’icyaro igize aka karere.

Lire la suite