
Nyamagabe: Abarwanashyaka ba DGPR basabwe gutanga ibitekerezo biganisha ku iterambere
mercredi 25 mars 2026
Abarwanashya b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo basabwe na Komiseri Mukuru Hon. Mugisha Alexis, kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo biganisha ku iterambere ry igihugu. Ni ubutumwa bahawe ubwo abagize inzego z’ishyaka ku rwego rw’akarere bahugurwaga ngo nabo bazabashe kugeza ubumenyi bahawe ku rwego rw’Umurenge tariki ya 22 Werurwe 2026. Komiseri Mukuru mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Hon. Mugisha Alexis, yasobanuye ko aya mahugurwa aba agamije kwibutsa abayitabiriye bose amahame bakwiye gushingiraho baba abarwanashyaka bagirira umumaro igihugu. Yabasabye kugira ubumenyi buhamye kugira ngo bubake ishyaka, bikajyana n’indagaciro. Ati “Tubakeneyeho kwihesha agaciro no gukora cyane, kugira ngo ibyo mukora byose ntibiherekezwe n’ubukene, ahubwo imirimo yose dokorera ishyaka, tuyikore tutarira tutanashonje, ahubwo twishimiye igihugu cyacu.” Akomeza agira ati “Mwiheshe agaciro mu buryo bwo kugira ikinyabupfura, mugira isuku, mudasebya abo mu yandi mashyaka, mwirinda ibyaha, gusinda, kwiyandarika, kuko ibyo bizatuma n’abandi babayoboka.” Ibikorwa by’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party) byo guhugura abagize inzego z’ishyaka ku rwego rw’akarere bizakomeza mu turere dutandukanye.
Lire la suite →
Green Party iri gusesengura ku izamuka ry’umusanzu wa mituweli wiyongereye
mercredi 25 mars 2026
Komiseri Mukuru mu ishyaka Green Party, Hon. Mugisha Alexis, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, ubwo yabazwaga n’itangazamakuru mu karere ka Nyaruguru ahabereye amahugurwa y’abarwanashyaka ku rwego rw’akarere icyo nk’ishyaka bavuga ku kuba umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza warongerewe, yavuze ko bagikora isesengura. Ati: “Twebwe nka Green Party ntabwo dukora politiki y’icyuka, dukora isesengura. Iyo gahunda ije nk’iriya yatangarijwe Abanyarwanda vuba aha ngaha, ntabwo twihutira kuvuga ko ibangamye cyangwa se ngo twihutire gutanga ibisubizo biyisimbuza cyangwa se ibiyivuguruza.” Hon. Mugisha yavuze ko mu byo Green Party igomba kubanza yasesengura harimo ubushobozi bwo guhaha ku muturage, itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’igihugu, impuzandengo mituweli yari isanzweho yishyurwagaho ndetse n’impuzandengo inshyashya iriho. Ati: “Ibyo byose tubishyira ku munzani, tukareba ngo ese ibihari bigiye gutanga umusaruro uruta uw’ibyari bisanzwe bihari? Cyangwa se biragaragara ko hari imbogamizi zigiye kuvuka ku buryo dushobora gusubira inyuma y’aho twari tugeze, cyangwa se tukaguma aho twari tugeze ntidutere imbere?” Yunzemo ati: “Isesengura iyo rirangiye ni bwo duhagarara imbere y’itangazamakuru cyangwa se n’abandi tugomba gushyikiriza amakuru by’umwihariko nka Guverinoma dusaba gushyira mu bikorwa ibyo dukorera ubuvugizi, tukayitangariza ibyavuye mu isesengura ryacu, hanyuma amata yabyara amavuta icyifuzo twatanze kigahabwa umugisha na Guverinoma y’u Rwanda abaturage bakazabona igisubizo bifuzaga.” Mu kwezi gushize kwa Gashyantare ni bwo iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ryagaragaje ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi nka ‘Mituelle de Santé’ wiyongereye. Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere azajya atanga umusanzu wa 4,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka, kandi aya mafaranga akaba agomba kujya yishyurwa na Leta. Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kabiri azajya atanga umusanzu wa Frw 3,000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, hiyongereyeho Frw 1,000 Frw yishyurwa na Leta; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatatu atange umusanzu wa Frw 5,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka. Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kane we azajya atanga umusanzu wa 8,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatanu atange umusanzu wa Frw 20,000 Frw kuri buri muntu. Urwego rwa mbere rurimo abantu batagira ikintu na kimwe binjiza mu kwezi, urwa kabiri rurimo abinjiza munsi ya Frw 30,000 ku kwezi mu gihe urwa gatatu rurimo abinjiza Frw ari hagati ya 30,000 na 60,000 ku kwezi. Urwego rwa kane rwo rurimo abantu binjiza Frw ari hagati ya Frw 60,000 na 120,000 ku kwezi, mu gihe urwego rwa gatanu rurimo abantu binjiza hejuru ya Frw 120,000 ku kwezi. Ubwo byamenyekanaga ko umusanzu wa mituweli wongerewe, hari benshi mu Banyarwanda bagaragaje impungenge z’uko bazagorwa no kubona ubwishyu bwawo.
Lire la suite →
Perezida wa DGPR, Senateri Dr. Habineza yatorewe kuba umuvugizi w’ihuriro ry’Imitwe ya politiki
jeudi 19 mars 2026
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki (NFPO). Ni inshingano Hon Dr. Frank Habineza yatorewe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, akaba agomba kuzungirizwaho na Ingabire Neema Eugenie wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR). Ni mu gihe Gisagara Théoneste wo mu ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ririya huriro. Hon Dr. Frank Habineza akimara gutorwa yavuze ko yishimiye icyizere yongeye kugirirwa na bagenzi be, nyuma yo kumutorera kuba umusenateri mu mwaka ushize wa 2025. Ati: “Twabyakiriye neza, kandi twishimiye icyizere abayobozi b’Imitwe ya Politike bongeye kutugirira ubwa kabiri, nyuma y’uko bakitugiriye umwaka ushize bakadutorera kuba Senateri. Ni iby’agakiro cyane.” Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, Hon Habineza yavuze ko inshingano nshya yatorewe zigaragaza ubushake we na bagenzi be bo mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki basangiye bwo gukomeza gushimangira ibiganiro bya politiki no guteza imbere imiyoborere idaheza mu Rwanda. Yijeje ko inshingano yahawe azazikoraba ubunyangamugayo n’ubwitange. Ati: “Ndashimira byimazeyo abagize imitwe ya politiki bose ku cyizere bongeye kungirira. Nemeranye izi nshingano intego isobanutse neza, kandi niyemeje kuzikorana ubunyangamugayo, ubwisanzure n’ubwitange.” Hon. Dr. Frank Habineza yagaragaje ko itorwa rye rije mu gihe ibiganiro byubaka no kurinda ubusugire bw’igihugu birushaho kuba ingenzi kurusha ikindi gihe cyose. Yunzemo ati: “Nzaharanira ko iri huriro [ry’imitwe ya Politiki] rikomeza kuba urubuga rukomeye rw’ibiganiro, guhuza ibitekerezo no guteza imbere amahame ya demukarasi. Inshingano dusangiye ni ugutanga umusanzu ugaragara mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere myiza n’iterambere rirambye, tunaharanira ko ijwi rya buri muturage ryumvwa kandi rikubahwa.” Habineza yanijeje gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu rwego rwo kurushaho gushimangira urubuga rwa demukarasi, no guteza imbere politiki igamije gukorera Abanyarwanda. Imitwe 11 ni yo Senateri Dr. Habineza agiye kujya avugira. Irimo FPR Inkotanyi, PL, PSD, UDPR, PDI, PPC, PDC, PCR, PSP, PS Imberakuri na DGPR-Green Party.
Lire la suite →
Gicumbi: Depite Masozera yasabye abarwanashyaka ba Green Party guca ukubiri n’ingeso mbi
lundi 2 mars 2026
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Gicumbi kugendera kure ingeso mbi, ahubwo bakagira uruhare mu kubahiriza gahunda za leta bahereye mu midugudu batuyemo. Iri shyaka ryabibasabye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe, ubwo mu karere ka Gicumbi haberaga inama ikomatanyije n amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw akarere. Gicumbi ni yo yasorejwemo biriya bikorwa ku rwego rw intara y amajyaruguru, nyuma y ibindi nka byo byabereye mu turere twa Musanze, Burera, Rulindo na Gakenke. Aka karere by umwihariko kimwe n utundi twegereye umupaka w u Rwanda na Uganda, ni kamwe mu dukunze kurangwamo ibikorwa birimo ubusinzi buturuka ku icuruzwa rya kanyanga. Umubitsi Green Party akanaba umudepite mu nteko ishinga amategeko y u Rwanda, Hon. Masozera Jacky Icyizanye, yabwiye itangazamakuru ko mu byo yasabye abarwanashyaka ba ririya shyaka bo muri Gicumbi harimo guca ukubiri n ubusinzi ndetse n izindi ngeso mbi. Ati: Twaje guhugura kandi guhugura ni uguhozaho, ubutumwa bwihariye twabahaye twabigishije imyifatire cyangwa imyitwarire y umurwanashyaka igomba kumuranga aho atuye mu mudugudu, aho agenda hose akarangwa n ingeso nziza, ntagire ubusinzi, kutagira urugomo, kutaba inzererezi, kutanywa no gucuruza ibiyobyabwenge. Abarwanashyaka ba Green Party kandi basabwe kuba urugero rwiza bakajya bitabira ibikorwa bya Leta. Masozera yunzemo ko Indi nshingano nyamukuru bahawe ari ukujya gushaka abandi barwanashyaka mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi.
Lire la suite →
Umuti wa Green Party ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bikomeje gutumbagira
lundi 2 mars 2026
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rirateganya guha aborozi amahugurwa y uko bajya bikorera ibiryo by amatungo, mu rwego rwo guhangana n igiciro cyabyo kiri hejuru. Ubuyobozi bw iri shyaka bwabitangarije mu karere ka Gakenke, ahabereye ahatangiwe amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw akarere. Mu byo bahuguwemo harimo uko bakora imishinga iciriritse, irimo iy ubuhinzi n ubworozi. Umurwanashyaka wa Green Party witwa Nsanzamahoro Emmanuel usanzwe ari umworozi w inkoko, yagaragaje y uko we na bagenzi be bafite imbogamizi zo kuba ibyo kurya by amatungo bihenze, ibituma batabona umusaruro uhagije. Yagize ati: Imbogamizi tugira twe nk aborozi b inkoko ni uko ibiryo by amatungo bihenze. Numva hakwiye ubuvugizi kugira ngo ibiryo bisubire ku giciro byahozeho. Uyu mworozi akanaba umurwanashyaka wa Green Party avuga ko kuri ubu ikilo cy ibiryo by inkoko kiri kugura Frw 750, akifuza ko byamanuka byibura bakajya babigura kuri Frw 600 ku kilo. Ati: Ibyo kurya bimanutse byibura tukajya tubifata kuri Frw 600 ku kilo, urumva ko ibilo 50 twajya tubigura Frw 30,000. Byadushimisha, kubera ko urareba ugasanga ahanini nta kintu dukuramo, amafaranga ahanini ashirira mu biryo. Nsanzamahoro avuga ko nko mu gihe mu Gakenke umufuka w ibyo kurya by inkoko uri kuri Frw 37,500; mu mujyi wa Kigali ngo biri kuri Frw 37,000. Avuga kandi ko aborozi bo muri Musanze bo ngo babigura kuri Frw 34,000. Uyu mworozi avuga kandi ko usibye kuba ibyo kurya bihenze, ahanini usanga bitanujuje ubuziranenge bigatuma umusaruro na wo uba mubi. Yunzemo ati: Hari ubwo igi usanga ridafite umuhondo wuzuye, rero tubashije kubona inganda zitunganya ibyo kurya byadushimisha, tukarushaho kubona umusaruro. Komiseri ushinzwe abatishoboye muri Green Party akanaba ushinzwe imishinga, Ndamukunda Peter, avuga ko nk ishyaka bateganya guhugura aborozi uko bazajya bikorera ibiryo by amatungo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy ikiguzi cyabyo kiri hejuru. Yagize ati: Nkatwe dushinzwe ibyo mu ishyaka turateganya kubaha amahugurwa yo kugira ngo ibyo biryo by amatungo bihenze babashe kubyikorera. Ibikenerwa mu gukora ibiryo by amatungo byose turabifite hano mu Rwanda, ikibura ni ukubigisha uko babikora. Amagufwa turayafite, ibinyamisogwe birahari; dufite soya, dufite ibigori, amaraso n ibindi. Ndamukunda yavuze icyiza kurushaho ari uko n abaturage bari mu Rwanda bafite ubushobozi bwo kubona ibikorwamo ibiryo by amatungo, kuko ibyinshi babyihingira.
Lire la suite →