Octobre 2021

Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya Nyabarongo

Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya Nyabarongo

lundi 18 octobre 2021

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party] ryatangaje ubushakashatsi rimaze amezi asaga 6 rikora ku kwangirika k’ikibaya cy’uruzi rwa Nili by’umwihariko mu kibaya cya Nyabarongo. Mu kumurika ubu bushakashatsi,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda [DGPR] ryavuze ko igitera guhumana k’umugezi wa Nyabarongo harimo imyanda iva mu ngo zo hirya no hino mu mujyi wa Kigali ingana na 47,8 ku ijana, ubuhinzi budakoze ku buryo burwanya isuri bufite 24,4 ku ijana, ibivuye mu magaraje bingana na 17,8 ku ijana mu gihe mu bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bingana na 10%. Nkuko Umushakashatsi wa DGPR, Dr Gashumba Damascene wari uhagarariye ubu bushakashatsi yabitangarije itangazamakuru,muri ubu bushakashatsi bwabo bageze ku bantu 90 baturiye kiriya kibaya cya Nyabarongo,abakora mu magaraje ndetse n’ibigo bya leta bitandukanye bifata ibyemezo. Yavuze ko kuba umugezi wa Nyabugogo wangizwa cyane bitera ibibazo byinshi ati “Ingaruka nuko iyo amazi yahumanye ahinduka adashobora gukoreshwa akagira ingaruka yaba mu buzima bw’amatungo n’abantu.Twasanze abantu bandura indwara ziterwa n’ihumana ry’ariya mazi 80%, gupfa kw’amafi ndetse n’ibindi binyabuzima biba mu mazi bingana na 15,6 ku ijana, bigatera n’inzara kuko abantu batejeje neza 2,2 ku ijana. Hari n’abagize ibibazo umusaruro w’amatungo wabo uragabanuka. Yavuze ko ibyo basaba abaturage ari “kubahiriza amabwiriza n’amategeko bahabwa” na Leta mu kurinda kwangiza ibidukikije kuko iyo byangiritse n’ikirere gihumana bigatera ibibazo byinshi. Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr.Habineza Frank, yavuze ko nyuma y’ubu bushakashatsi, hagiye kubaho igikorwa cyo kubushyikiriza abo bureba ndetse hagakorwa ubuvugizi mu rwego rwo kureba uko habungabungwa kiriya kibaya cya Nyabarongo. Yagize ati “Amategeko ya Leta arahari arimo ko abantu batagomba guhinga hafi y’’umugezi cyangwa ikiyaga. Ikintu cya mbere twasaba nuko abayobozi b’inzego zibanze bagomba gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza nayo mategeko.Igihe batayubahirije inzego zibanze zihaguruke babishyiremo imbaraga bishobore kubahirizwa. Bariya bafite amagaraje n’inganda bafata imyanda bakayijugunya muri za ruhurura bikajya muri Nyabugogo nabo REMA n’urwego rushinzwe ubuziranenge zijye zireba ngo “imyanda iva aha igarukira he, ijya he?.” Yakomeje avuga ko imyanda iva mu mujyi wa Kigali igomba kugira aho ijya hakwiriye ndetse ko kugeza ubu nta kirakorwa ngo iryo kusanyirizo ry’imyanda rishyirweho. Yaba abakoze ubushakashatsi na Dr Frank Habineza bavuze ko ikimoteri cya Nduba kijyanwamo imyanda y’umujyi wa Kigali gikwiriye kwitabwaho bihagije kuko iyo imvura iguye hari imyanda ikimenwamo isubira muri kiriya kibaya cya Nyabarongo ikigahumanya cyane ko imyinshi mu myanda ibayo ari itabora. Mu baturage babajijwe, 50% bavuze ko kuba kiriya kibaya cya Nyabarongo cyakwitabwaho cyane ntacyo bibabwiye, 20% bumva ko nta mishanga yacyo ihari mu gihe 1,1 % ariwe wagaragaje ko ahangayikishijwe no guhumana kwa kiriya kibaya. Bagarutse kandi ku kibazo cyaba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano bagirana na Leta mu kwita ku bidukikije aho biyemeza kuzabirinda ariko imyanda ituruka mu nganda zabo no mu magaraje ntibayiteho ikajya kwangiza ikibaya cya Nyabarongo ari naho DGPR yasabye ko amategeko n’amabwiriza byakubahirizwa. Dr. Gashumba Damascene yavuze ko mu bushakashatsi bakoze,basanze Komite zishinzwe kwita ku bidukikije mu turere zidakora kuko uturere twatanze raporo y’uko ibidukikije bibungabungwa ari 2 gusa muri 30. Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko Abanyarwanda bagakwiriye gukangurirwa biruseho kwita ku bidukikije bahereye ku myanda iva mu ngo zabo aho bakwiriye gutandukanya ibora n’itabora bitabaye ngombwa ko bikorwa n’abashinzwe kuyitwara. Nyabarongo igize igice kinini cy’amazi yose y’u Rwanda uheruye ku isoko yo muri Nyungwe ikamanuka ikagera muri Rweru, ikaba Akanyaru hanyuma ikaza gusohoka yabaye Akagera nako kakajya muri Victoria nyuma akaba Nili. Source: Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya Nyabarongo”-Democratic Green Party of Rwanda (umuryango.rw)

Lire la suite
Dr. Habineza abona ko abakozi ba Leta bakwiye guhabwa Pension ku myaka 60

Dr. Habineza abona ko abakozi ba Leta bakwiye guhabwa Pension ku myaka 60

lundi 18 octobre 2021

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, (Green Party) akaba Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza asanga abakozi ba Leta bagakwiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 60 aho kuba 65 kugira ngo bahe umwanya urubyiruko rutagira akazi Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta mu ngingo yayo ya 101 yateganyije ko ujya mu kiruhuko cy’izabukuru aba afite imyaka 65, cyakora, Umukozi wa Leta wujuje imyaka 60 ashobora gusaba gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Kugira ngo umukozi yemererwe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe ku myaka 60 hari ibyo asabwa kuba yujuje harimo kuba amaze imyaka 15 atanga imisanzu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB). Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye na Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Green Party yavuze ko hajyaho ingingo yemerera abakozi ba Leta kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 atigeze yemeranya n’abagize Inteko Ishhinga Amategeko kuko yabuzaga amahirwe bamwe. Yagize ati “Dukora itegeko ry’abakozi ba Leta hajemo ingingo ivuga ku kiruhuko cy’izabukuru [umukozi wa Leta ajyamo] ariyo myaka 65 ariko akaba yatangira pansiyo (pension) mbere ku myaka 60.” Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko ku giti cye nk’Umudepite iyo ngingo atayitoye kubwo kutemeranya na yo. Ati “Kuko njye numvaga umuntu yafata ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55, noneho ushatse kureka akazi ku myaka 55 bakaba batangira kumuha amafaranga ye, noneho yagera ku myaka 60 bakabona kumuha yose.” Dr Frank Habineza, yavuze ko umukozi wa Leta ku myaka 65 aba atagifite imbaraga zo gukora kandi muri iyi myaka umuntu ngo akunze guhura n’uburwayi butandukanye bityo agasanga iyi myaka yagabanuka. Yagize ati “Iyo urebye umuntu wo mu myaka 65 aba akuze kandi yatangiye kugira imvi, afite imbaraga nke, yatangiye kurwaragurika, ugasanga aracyirukanka muri za Minisiteri cyangwa mu kazi, ukabona ari ibintu bigoye cyane. Kandi noneho n’ikindi byari binyuranyije kuko kera hari indi ngingo ivuga ko umuntu ashobora gutangira akazi ku myaka 18 ariko ubu umuntu ashobora gutangira akazi ku myaka 16. Noneho njye nkavuga ngo niba twemerera abantu ku myaka 16 kuba batangira gukora akazi, bazakabona gute kandi abandi bazakavamo ku myaka 65? Abantu benshi bakuze bazaguma mu kazi abato bakabure.” Dr Habineza avuga ko niba baragabanyije imyaka yo kuba umuntu yatangiye akazi, ngo ni byiza ko n’iriya yo guhabwa pension igabanywa kugira ngo abantu batangire kujya mu kiruhuruko cy’izabukuru ariko bafite n’imbaraga. Ati “Kubera ko urubyiruko rwinshi ruba rurangije kwiga, rwagenda rwinjira mu kazi kuko baba bakavamo hakiri kare.” Dr Frank Habineza avuga ko atazi nyirizina niba koko imyaka ishingirwaho yo kujya mu kiruhuko cy’izabakuru ku bakozi ba Leta yageraho igahinduka, gusa ngo ni ibintu bikwiye gutekerezwaho no kuganirwaho kugira ngo umubare w’urubyiruko ukiri mu bushomeri uhabwe akazi. Iyo umukozi agejeje imyaka 65 umukoresha afite inshingano yo kumushyira mu kiruhuko cy’izabukuru; yaba yujuje cyangwa ataruzuza; cyangwa arengeje imyaka cumi n’itanu atanga imisanzu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize. Icyo gihe ibihabwa Umukozi bigenwa hashingiwe ku Itegeko N05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y’Ubwiteganyirize bwa pansiyo mu Rwanda. Umukozi wa Leta wagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, itegeko ryagennye ko ahabwa impamba y’izabukuru; ni amafaranga umukoresha we wa nyuma amuha amushimira kuba yarakoreye Leta kugira ngo amubere impamba y’ubuzima bushya agiye gutangira. Umukozi ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ntahabwa impamba gusa ahubwo anahabwa ibaruwa imushyira mu kiruhuko cy’izabukuru yifashisha igihe avuye mu bakozi ba Leta agiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kugira ngo agaragaze ko yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kandi atagikora akazi kamuhemba umushahara. Source: Dr. Habineza abona ko abakozi ba Leta bakwiye guhabwa “Pension” ku myaka 55 | UMUSEKE

Lire la suite