
Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo
lundi 11 mars 2024
Kuri iki cyumweru, itariki 10 Werurwe 2024, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryatoye abakandida 16 bazarihagararira ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Muri aya matora, Akarere ka Kamonyi kari gahagarariwe na Murenzi Jean de Dieu na Ishimwe Denyse, mu gihe Muhanga yari ihagarariwe na Gasangwa Jean Luc na Uwineza Deliphine, Nyamagabe ihagarariwe na Nkurunziza Emmanuel na Mutuyimana Louise, Akarere ka Nyanza kakaba kari gahagarariwe na Nsengumukiza Valery na Ingabire clemantine. Utundi turere nka Ruhango yari ihagarariwe na Nzeyimana Hodar na Nyiratebuka Helena, Huye ihagarariwe na Nininahazwe Nicolas na Iyakaremye innocent, naho Nyaruguru ihagarariwe na Umurisa Solange na Habimana Gustave. Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama, Umuyobozi wa Green Party, Hon. Dr. Frank Habineza, yavuze ko bagomba gukomeza gukora ubuvugizi ku bibazo byugarije Abanyarwanda kugirango abanyarwanda barusheho kugira ubuzima bwiza. Source: Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo Bwiza.com
Lire la suite →
Dr Frank Habineza yagizwe Ambasaderi w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi (Global Greens Ambassador)
jeudi 7 mars 2024
Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democatric Green Party of Rwanda) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Frank Habineza, yagizwe Ambasaderi w’umuryango uhuza amashyaka arengera ibidukikije na demokarasi ku Isi. Dr Habineza yahawe iyi nshingano hashingiwe ku muhate yagize mu kurengera ibidukikije n’ibyo yagezeho kuva mu 2018 ubwo yari ahagarariye ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika. Jose Miguel Quintanilla na Bodil Valero bahagarariye uyu muryango uzwi nka ‘Global Greens’, mu ibaruwa bandikiye Dr Habineza, bamumenyesheje ko bafashe icyemezo cyo kumuha iyi nshingano kuko yateje imbere amahame yawo yose. Muri aya mahame harimo kugira ubumenyi ku binyabuzima byose biba ku Isi no gushyira imbaraga mu kubirinda, guharanira ko gahunda y’uburinganire n’izigamije kurengera ibidukikije zigirira inyungu abantu bose, guharanira ibikorwa by’iterambere rirambye no guharanira ko buri wese agira uruhare mu gufata ibyemezo bijyanye na gahunda zo kurengera ibidukikije. Miguel na Valero bandikiye Dr Habineza bati “Kugirwa Ambasaderi wa Global Greens ni igihamya cy’uko ugendera kuri aya mahame, n’icy’uko ufite ubushobozi bwo kugera ku musaruro ufatika. Ubumenyi bwihariye bwawe, uburyo bwawe n’ishyaka ufite bizateza imbere umuryango wacu kandi bibe umusanzu ku bikorwa byacu biganisha Isi ku hazaza hatoshye.” Dr Habineza, mu kiganiro na IGIHE, yatangaje ko yishimiye cyane kuba yagiriwe iki cyizere, asezeranya ko uyu mwanya yahawe uzamufasha guha abayobozi b’uyu muryango ubujyanama, akomeza no gutanga umusanzu we ku rwego rw’Isi. Yagize ati “Nabyishimiye cyane. Bizamfasha gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka demokarasi no kurengera ibidukikije ku Isi hose, kandi nkazashobora no kugira inama abayobozi batandukanye mu mashyaka ya Green Parties ari ku migabane yose y’Isi.” Dr Habineza yashinze ishyaka DGPR muri Kanama 2009. Yatangiye ku mugaragaro ibikorwa byo kurengera ibidukikije mu 2000 ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda. Icyo gihe yari yaratangije umuryango ‘UNR Wildlife Club’ wateye ibiti birenga 1000 mu ishyamba rya ‘Arboretum’. Uyu muryango waje guhinduka ihuriro ‘Rwanda Wildlife Clubs’, ryateye ibiti hirya no hino mu gihugu, ryifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda. Source:Dr Frank Habineza yagizwe Ambasaderi w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi IGIHE.com
Lire la suite →