Komiseri Mukuru mu ishyaka Green Party, Hon. Mugisha Alexis, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, ubwo yabazwaga n’itangazamakuru mu karere ka Nyaruguru ahabereye amahugurwa y’abarwanashyaka ku rwego rw’akarere icyo nk’ishyaka bavuga ku kuba umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza warongerewe, yavuze ko bagikora isesengura. Ati: “Twebwe nka Green Party ntabwo dukora politiki y’icyuka, dukora isesengura. Iyo gahunda ije nk’iriya yatangarijwe Abanyarwanda vuba aha ngaha, ntabwo twihutira kuvuga ko ibangamye cyangwa se ngo twihutire gutanga ibisubizo biyisimbuza cyangwa se ibiyivuguruza.” Hon. Mugisha yavuze ko mu byo Green Party igomba kubanza yasesengura harimo ubushobozi bwo guhaha ku muturage, itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’igihugu, impuzandengo mituweli yari isanzweho yishyurwagaho ndetse n’impuzandengo inshyashya iriho. Ati: “Ibyo byose tubishyira ku munzani, tukareba ngo ese ibihari bigiye gutanga umusaruro uruta uw’ibyari bisanzwe bihari? Cyangwa se biragaragara ko hari imbogamizi zigiye kuvuka ku buryo dushobora gusubira inyuma y’aho twari tugeze, cyangwa se tukaguma aho twari tugeze ntidutere imbere?” Yunzemo ati: “Isesengura iyo rirangiye ni bwo duhagarara imbere y’itangazamakuru cyangwa se n’abandi tugomba gushyikiriza amakuru by’umwihariko nka Guverinoma dusaba gushyira mu bikorwa ibyo dukorera ubuvugizi, tukayitangariza ibyavuye mu isesengura ryacu, hanyuma amata yabyara amavuta icyifuzo twatanze kigahabwa umugisha na Guverinoma y’u Rwanda abaturage bakazabona igisubizo bifuzaga.” Mu kwezi gushize kwa Gashyantare ni bwo iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ryagaragaje ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi nka ‘Mituelle de Santé’ wiyongereye. Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere azajya atanga umusanzu wa 4,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka, kandi aya mafaranga akaba agomba kujya yishyurwa na Leta. Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kabiri azajya atanga umusanzu wa Frw 3,000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, hiyongereyeho Frw 1,000 Frw yishyurwa na Leta; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatatu atange umusanzu wa Frw 5,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka. Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kane we azajya atanga umusanzu wa 8,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatanu atange umusanzu wa Frw 20,000 Frw kuri buri muntu. Urwego rwa mbere rurimo abantu batagira ikintu na kimwe binjiza mu kwezi, urwa kabiri rurimo abinjiza munsi ya Frw 30,000 ku kwezi mu gihe urwa gatatu rurimo abinjiza Frw ari hagati ya 30,000 na 60,000 ku kwezi. Urwego rwa kane rwo rurimo abantu binjiza Frw ari hagati ya Frw 60,000 na 120,000 ku kwezi, mu gihe urwego rwa gatanu rurimo abantu binjiza hejuru ya Frw 120,000 ku kwezi. Ubwo byamenyekanaga ko umusanzu wa mituweli wongerewe, hari benshi mu Banyarwanda bagaragaje impungenge z’uko bazagorwa no kubona ubwishyu bwawo.
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki (NFPO). Ni inshingano Hon Dr. Frank Habineza yatorewe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, akaba agomba kuzungirizwaho na Ingabire Neema Eugenie wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR). Ni mu gihe Gisagara Théoneste wo mu ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ririya huriro. Hon Dr. Frank Habineza akimara gutorwa yavuze ko yishimiye icyizere yongeye kugirirwa na bagenzi be, nyuma yo kumutorera kuba umusenateri mu mwaka ushize wa 2025. Ati: “Twabyakiriye neza, kandi twishimiye icyizere abayobozi b’Imitwe ya Politike bongeye kutugirira ubwa kabiri, nyuma y’uko bakitugiriye umwaka ushize bakadutorera kuba Senateri. Ni iby’agakiro cyane.” Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, Hon Habineza yavuze ko inshingano nshya yatorewe zigaragaza ubushake we na bagenzi be bo mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki basangiye bwo gukomeza gushimangira ibiganiro bya politiki no guteza imbere imiyoborere idaheza mu Rwanda. Yijeje ko inshingano yahawe azazikoraba ubunyangamugayo n’ubwitange. Ati: “Ndashimira byimazeyo abagize imitwe ya politiki bose ku cyizere bongeye kungirira. Nemeranye izi nshingano intego isobanutse neza, kandi niyemeje kuzikorana ubunyangamugayo, ubwisanzure n’ubwitange.” Hon. Dr. Frank Habineza yagaragaje ko itorwa rye rije mu gihe ibiganiro byubaka no kurinda ubusugire bw’igihugu birushaho kuba ingenzi kurusha ikindi gihe cyose. Yunzemo ati: “Nzaharanira ko iri huriro [ry’imitwe ya Politiki] rikomeza kuba urubuga rukomeye rw’ibiganiro, guhuza ibitekerezo no guteza imbere amahame ya demukarasi. Inshingano dusangiye ni ugutanga umusanzu ugaragara mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere myiza n’iterambere rirambye, tunaharanira ko ijwi rya buri muturage ryumvwa kandi rikubahwa.” Habineza yanijeje gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu rwego rwo kurushaho gushimangira urubuga rwa demukarasi, no guteza imbere politiki igamije gukorera Abanyarwanda. Imitwe 11 ni yo Senateri Dr. Habineza agiye kujya avugira. Irimo FPR Inkotanyi, PL, PSD, UDPR, PDI, PPC, PDC, PCR, PSP, PS Imberakuri na DGPR-Green Party.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Gicumbi kugendera kure ingeso mbi, ahubwo bakagira uruhare mu kubahiriza gahunda za leta bahereye mu midugudu batuyemo. Iri shyaka ryabibasabye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe, ubwo mu karere ka Gicumbi haberaga inama ikomatanyije n amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw akarere. Gicumbi ni yo yasorejwemo biriya bikorwa ku rwego rw intara y amajyaruguru, nyuma y ibindi nka byo byabereye mu turere twa Musanze, Burera, Rulindo na Gakenke. Aka karere by umwihariko kimwe n utundi twegereye umupaka w u Rwanda na Uganda, ni kamwe mu dukunze kurangwamo ibikorwa birimo ubusinzi buturuka ku icuruzwa rya kanyanga. Umubitsi Green Party akanaba umudepite mu nteko ishinga amategeko y u Rwanda, Hon. Masozera Jacky Icyizanye, yabwiye itangazamakuru ko mu byo yasabye abarwanashyaka ba ririya shyaka bo muri Gicumbi harimo guca ukubiri n ubusinzi ndetse n izindi ngeso mbi. Ati: Twaje guhugura kandi guhugura ni uguhozaho, ubutumwa bwihariye twabahaye twabigishije imyifatire cyangwa imyitwarire y umurwanashyaka igomba kumuranga aho atuye mu mudugudu, aho agenda hose akarangwa n ingeso nziza, ntagire ubusinzi, kutagira urugomo, kutaba inzererezi, kutanywa no gucuruza ibiyobyabwenge. Abarwanashyaka ba Green Party kandi basabwe kuba urugero rwiza bakajya bitabira ibikorwa bya Leta. Masozera yunzemo ko Indi nshingano nyamukuru bahawe ari ukujya gushaka abandi barwanashyaka mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rirateganya guha aborozi amahugurwa y uko bajya bikorera ibiryo by amatungo, mu rwego rwo guhangana n igiciro cyabyo kiri hejuru. Ubuyobozi bw iri shyaka bwabitangarije mu karere ka Gakenke, ahabereye ahatangiwe amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw akarere. Mu byo bahuguwemo harimo uko bakora imishinga iciriritse, irimo iy ubuhinzi n ubworozi. Umurwanashyaka wa Green Party witwa Nsanzamahoro Emmanuel usanzwe ari umworozi w inkoko, yagaragaje y uko we na bagenzi be bafite imbogamizi zo kuba ibyo kurya by amatungo bihenze, ibituma batabona umusaruro uhagije. Yagize ati: Imbogamizi tugira twe nk aborozi b inkoko ni uko ibiryo by amatungo bihenze. Numva hakwiye ubuvugizi kugira ngo ibiryo bisubire ku giciro byahozeho. Uyu mworozi akanaba umurwanashyaka wa Green Party avuga ko kuri ubu ikilo cy ibiryo by inkoko kiri kugura Frw 750, akifuza ko byamanuka byibura bakajya babigura kuri Frw 600 ku kilo. Ati: Ibyo kurya bimanutse byibura tukajya tubifata kuri Frw 600 ku kilo, urumva ko ibilo 50 twajya tubigura Frw 30,000. Byadushimisha, kubera ko urareba ugasanga ahanini nta kintu dukuramo, amafaranga ahanini ashirira mu biryo. Nsanzamahoro avuga ko nko mu gihe mu Gakenke umufuka w ibyo kurya by inkoko uri kuri Frw 37,500; mu mujyi wa Kigali ngo biri kuri Frw 37,000. Avuga kandi ko aborozi bo muri Musanze bo ngo babigura kuri Frw 34,000. Uyu mworozi avuga kandi ko usibye kuba ibyo kurya bihenze, ahanini usanga bitanujuje ubuziranenge bigatuma umusaruro na wo uba mubi. Yunzemo ati: Hari ubwo igi usanga ridafite umuhondo wuzuye, rero tubashije kubona inganda zitunganya ibyo kurya byadushimisha, tukarushaho kubona umusaruro. Komiseri ushinzwe abatishoboye muri Green Party akanaba ushinzwe imishinga, Ndamukunda Peter, avuga ko nk ishyaka bateganya guhugura aborozi uko bazajya bikorera ibiryo by amatungo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy ikiguzi cyabyo kiri hejuru. Yagize ati: Nkatwe dushinzwe ibyo mu ishyaka turateganya kubaha amahugurwa yo kugira ngo ibyo biryo by amatungo bihenze babashe kubyikorera. Ibikenerwa mu gukora ibiryo by amatungo byose turabifite hano mu Rwanda, ikibura ni ukubigisha uko babikora. Amagufwa turayafite, ibinyamisogwe birahari; dufite soya, dufite ibigori, amaraso n ibindi. Ndamukunda yavuze icyiza kurushaho ari uko n abaturage bari mu Rwanda bafite ubushobozi bwo kubona ibikorwamo ibiryo by amatungo, kuko ibyinshi babyihingira.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rikomeje imyiteguro yo kwegera abarwanashyaka baryo mu mirenge aho riteganya gushyiraho komite z ishyaka. Mu kwezi gushize ni bwo iri shyaka ryatangije amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw uturere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw imirenge. Iri shyaka mu gihe inzego zaryo z ubuyobozi zigarukira ku rwego rw uturere, mu rwego rwo kwegera abarwanashyaka baryo kandi rirateganya gushyiraho inzego z ishyaka ku rwego rw imirenge. Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye ubwo haberaga inama nkuru y ishyaka ku rwego rw intara y Amajyepfo yasize abarwanashyaka bahuguwe ku ngengabitekerezo za Green Party n intego zayo ndetse bakanatora ababahagarariye, Perezida w ishyaka, Hon. Dr. Frank Habineza yabwiye abanyamakuru ko muri Mata uyu mwaka ari bwo inzego z ishyaka zishobora kuzatangira gutorwa. Yagize ati: Mu kwezi gushize twatangiye guhugura abagize Komite y ishyaka ku rwego rw akarere, ibikorwa twabitangiriye mu karere ka Musanze na Burera, ku munsi w ejo tuzaba turi mu karere ka Rulindo. Abo tumaze guhugura ni bo tuzaba ubushobozi kugira ngo batangire, turizera ko mbere y ukwezi kwa kane tuzaba twatangiye kumanuka mu mirenge. Komite Nyobozi ya Green Party ku rwego rw intara n umurenge mu busanzwe iba igizwe n abantu 33, barimo abagize komite nyobozi nyirizina, n abahagarariye inzego z urubyiruko n abagore. Byitezwe ko umubare w abantu 33 ari na wo uzaba ugize Komite ku rwego rw umurenge. Intego ya Green Party ya Green Party ni uko mu matora ataha yo muri 2029 yazaba ifite abarwanashyaka bahagije bazayifasha kwitwara neza mu matora y Umukuru w Igihugu n ay abadepite.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), rivuga ko kuba FPR-Inkotanyi hari ibyo ishobora kuvuga rikaba ryabyemera bitavuze ko rikorera mu kwaha kwayo. DGPR yavuze ibi isubiza abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kugaragaza ko mu Rwanda nta ‘opozisiyo’ ihaba, bagashinja amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukorera mu kwaha kwa RPF-Inkotanyi iyoboye igihugu. Umunyamabanga Mukuru wa Green Party ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’inama ikomatanyije n’amahugurwa yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Burera, yagaragaje DGPR nk’ishyaka rifite imyumvire itandukanye n’iy’ubutegetsi, ariko ko mu byo rishyize imbere hatarimo guteza imvururu cyangwa gukora za coup d’état. Hon. Depite Ntezimana Jean Claude yagize ati: “Iyo bavuze Opozisiyo baba bavuze kuba muba mufite imyumvire itandukanye kuri Politiki z’igihugu. Kuba wowe ufite uko ubyumva mutandukanye mu myumvire, gutandukana rero twebwe ntabwo bivuze kurwana, kuko kurwana bivuze kurwana ‘phyisically’ cyangwa gukoresha intwaro, kandi ishyaka ryacu ni ishyaka ritemera ibintu bigendanye no kumena amaraso na coup d’état.” Hon. Ntezimana yashimangiye ko “ibijyanye no gutandukana mu bitekerezo cyangwa kutavuga rumwe n’ibitekerezo by’ishyaka riri ku butegetsi twebwe tubifata nk’amahame atugenga.” Yunzemo ati: “Ntabwo bivuze ko ibintu byose batavuga tutabyemera. Hari ibyo bavuga tukumva ni byiza tukabyemera, ariko natwe tukavuga uko tubyumva ku buryo bishobora kugirira akamaro abaturage.” Yavuze ko icyiza kurushaho ari uko abarwanashyaka ba Green Party bakomeje kugenda basobanukirwa ko kugira imitekerereze itandukanye bitavuze kurwana. Kuri ubu mu myaka 17 ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rimaze rishinzwe, rivuga ko ryishimira ibyo rimaze kugeraho n’ubwo bitaragera ku rwego ryifuza. Iri shyaka rivuga ko ari “urugero rw’ibishoboka kuko ubwo byari bikomeye ryashoboye kugira ibitego ryinjiza.” Muri ibyo bitego ni uko muri 2015 ubwo hazaga igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga, Green Party ari ryo shyaka ryonyine ryanze ko Perezida wa Repubulika akanaba Chairman wa FPR-Inkotanyi ayobora ubuzima bwe bwose, bikaba ngombwa ko haba amatora ya kamarampaka. Iri shyaka kandi ni ryo ryonyine ryasabye ko manda y’Umukuru w’Igihugu iva ku myaka irindwi ikaba itanu, ibyaje kwemerwa.
As the year 2025 draws to a close, the leadership of the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR-Green Party) extends its profound gratitude to all party members and supporters for their unwavering commitment to patriotism, democratic participation, and the free and constructive expression of ideas. Your dedication continues to strengthen Rwanda’s democratic culture and environmental stewardship. The Party leadership expresses its sincere appreciation to the National Consultative Forum of Political Organizations (NFPO) for its continued spirit of dialogue and cooperation among political organisations in Rwanda, and in particular for the election of Hon. Dr. Frank Habineza as a Senator of the Republic of Rwanda. This milestone reflects the growing confidence in inclusive politics and principled leadership. We also commend the NFPO for its continued support and collaboration with political parties through various initiatives, including capacity-building and leadership training programs especially for the youth and women that promote unity, dialogue, and good governance. At the international level, the Democratic Green Party of Rwanda warmly acknowledges the Global Greens Coordination for electing Hon. Dr. Frank Habineza as Co-Convenor of the Global Greens. This appointment is a recognition of Rwanda’s contribution to the global green movement and reinforces our Party’s commitment to international cooperation, environmental protection, and sustainable development. Throughout 2025, the Party made significant progress in strengthening its internal structures nationwide. Comprehensive training programs were conducted for Party organs, women’s wings, and youth wings across all the 30 districts of the country. These trainings addressed key political and developmental themes, including Party ideology, environmentally sustainable income-generating projects, effective communication, and environmental conservation. Democratic leadership was further strengthened through the election of new party leaders at the Provincial and district level, including representatives of women and youth wing structures. The Party also values the international exposure and capacity-building opportunities afforded to its leadership and members. Senior Party leaders participated in international training and meeting in Denmark upon invitation by the Green Left–SF Party. Additionally, ten Party members attended a regional training in Nairobi, Kenya, organized by the United Green Movement Party, while three others represented the Party at the Congress of the Green Party of Sweden. These engagements enhanced skills, solidarity, and the exchange of best practices within the global green family. We further recognize the importance of youth political empowerment through the Youth Political Leadership Academy organized by the NFPO, which brought together young leaders from all legally recognized political parties in Rwanda. The Democratic Green Party of Rwanda was proudly represented by four young women and four young men. During the year, DGPR representatives in both the Chamber of Deputies and the Senate continued to play an active and constructive role in legislative and policy debates. Their contributions focused on laws and public programs aimed at improving citizens’ welfare, strengthening democratic governance, and safeguarding the environment, many of which were widely communicated through national media. Looking ahead to 2026, the Democratic Green Party of Rwanda reaffirms its commitment to representing the interests and aspirations of the Rwandan people. The Party will intensify its advocacy efforts, engage the Government on reforms that enhance social well-being and environmental sustainability, and further consolidate its organizational structures. Capacity-building of members shall continue as well as strengthened partnerships with national and international stakeholders. The party shall continue preparations for upcoming electoral processes. On behalf of the Democratic Green Party of Rwanda, we extend our heartfelt appreciation to all members, partners, supporters, and citizens who stand with us in advancing democracy, environmental protection, and the well-being of all Rwandans. As we conclude this year, we wish you and your families a joyful festive season and a peaceful, prosperous, and hopeful New Year 2026. Hon. Dr. Senator Frank Habineza President, Democratic Green Party of Rwanda
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukuboza ryasoje ibikorwa birimo inama n amahugurwa ryari rimaze igihe rikorera hirya no hino mu gihugu. Ni ibikorwa byasorejwe mu karere ka Nyamagabe mu ntara y Amajyepfo. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bwa ririya shyaka bwatangiriye mu karere ka Musanze ibikorwa by inama n amahugurwa ku barwanashyaka baryo. Mu mezi 10 bwari bumaze buzenguruka mu turere 30 tugize igihugu, abarwanashyaka ba Green Party bagiye basobanurirwa birambuye gahunda n ingengabitekerezo y ishyaka ryabo, ndetse bakanahabwa amahugurwa atandukanye ahanini yibanze ku gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nyungu z igihugu ndetse no kumenyekanisha ishyaka. Ibi bikorwa kandi byagiye biberamo amatora yasize ishyaka Green Party ryujuje inzego zaryo, aho hagiye hatorwa Komite y ishyaka ku rwego rw akarere, Komite y urubyiruko na Komite y abagore; ibyo ririya shyaka rigaragaza nk' intambwe ikomeye . Green Party ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yashimiye itsinda ry abantu bayifashije gusoza ibikorwa byayo mu gihugu hose, aho yanakoreye Kongere ku rwego rw intara zirimo iy Amajyaruguru, Uburengerazuba, Uburasirazuba ndetse n Umujyi wa Kigali. Yunzemo iti: Turanashimira inzego zose za Guverinoma zadufashije, by umwihariko ubuyobozi bw uturere twose uko ari 30. Kubaka demukarasi ni urugendo, kandi turi mu cyerekezo kizima. Komiseri Mukuru muri Green Party, Hon. Mugisha Alexis, aheruka gutangaza ko ibikorwa bamaze igihe bakora byabahaye icyizere cyo kuzabona amajwi ahagije ndetse no kuzatsindira imyanya myinshi mu matora yo muri 2029. Ati: “Ishyaka ryacu kuba rikomeje kwegera abarwanashyaka bacu ari na ko barushaho kurikunda, bikaba biduha icyizere cy’uko mu matora yandi azakurikiraho tuzabona amajwi ahagije. Uko abantu barikunda ni ko bagenda barisobanurira abandi n’abarwanashyaka bakiyongera, ku buryo rwose twumva ari ibintu bikomeje kutuzanira umusaruro nk’uwo twari twiteze mu rwego rwa Politiki.” Hon. Mugisha Alexis yavuze ko nk’ubuyobozi bishimira kuba abarwanashyaka barabashije gusobanukirwa umumaro w’ishyaka n’icyo rikorera Abanyarwanda, ndetse no kuba ishyaka ryaragiye ryunguka abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge ndetse hamwe na hamwe rikunguka n’ibiro ku rwego rw’akarere. Yunzemo ati: “Ikindi gikomeye mu rwego rwa Politike ni uko bamwe mu bashidikanyaga, mu bari bafite amakuru ameze nk’impuha ku bijyanye n’imigabo n’imigambi y’ishyaka, ku bijyanye n’ingengabitekerezo y’ishyaka ryacu, ku bijyanye n’ibyo ishyaka ryagezeho, ibyo riteganya gukorera Abanyarwanda, mu mahugurwa ndetse n’inama twakoranye uko tugenda tuzenguruka mu turere twose, abantu barasobanukiwe, barishima, rwose bumva ko icyo bari barayobotse bagisobanukiwe.”