Category: News

Dufite izindi ngufu twakoresha, iza Nucléaire ntabwo ari ibintu twagombye kwirukiramo

Dufite izindi ngufu twakoresha, iza Nucléaire ntabwo ari ibintu twagombye kwirukiramo

Monday, 20 July 2020

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda, DGPR], Depite Dr Frank Habineza avuga ko ingufu Nucléaire zigira ingaruka nyinshi ku buryo u Rwanda rudakwiye guhita rutekereza kuzikoresha mu gihe hakiri izindi zirimo iz’amashanyarazi zakwifashishwa. Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire. Uyu mushinga uhuriweho n’u Rwanda n’u Burusiya aho ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya nucléaire ku butaka bw’u Rwanda, aya masezerano akaba yarashyiriweho umukono i Sochi, ku wa 24 Ukwakira 2019. Uyu mushinga wanashyigikiwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa 15 Kamena 2020, aho bemeje burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya ku bufatanye mu kubaka iki kigo. Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, yabwiye Abadepite ko hagendewe ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwiteze ko siyansi izaba ifite uruhare runini mu nzego zitandukanye z’ubuzima byaba ari ikibazo hadakoreshejwe ingufu za Nucléaire. Ati “Tutabikoze na gato tukabyihorera twagira ikibazo ahubwo gikomeye cyane kubera ko ari ibyo kurya dukura hanze y’igihugu biba birimo Nucléaire ntabwo tuzi icyo twabikoraho tudafite nubwo bumenyi. Iyo muza hano cyangwa ugiye aho ariho hose bya byuma byo gusaka banyuzamo hasi biba bifitemo Nucléaire none ntituzi uko tugomba kubishyingura.’’ “Ibyo dukoresha hano yaba mu buzima, mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye, mu nganda, tudafite ubwo bumenyi twaba dufite ikibazo gikomeye cyane kuko ntituzi uko twabigenza. icyo dushyiriraho iki kigo ni ukugira ngo kiduhe bwa bumenyi tudafite.” Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Dr Frank Habineza yavuze ko izi ngufu zigira ingaruka nyinshi ku bihugu n’abaturage babyo ari nayo mpamvu u Rwanda rutagakwiye kuzifashisha. Yagize ati “Turebye ingaruka zabyo no kubaka ubwabyo birahenze cyane noneho haramutse habayeho ikibazo. Urugero nko mu Buyapani habaye ikibazo ibigega bikora izo ngufu kiraturika ariko bavuze ko imirimo yo gusana izatwara miliyari 265 z’amadorali kugira ngo bashobora gusana no kureba ko ingaruka zagabanyuka.” Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Dr Frank Habineza yavuze ko izi ngufu zigira ingaruka nyinshi ku bihugu n’abaturage babyo ari nayo mpamvu u Rwanda rutagakwiye kuzifashisha. Yagize ati “Turebye ingaruka zabyo no kubaka ubwabyo birahenze cyane noneho haramutse habayeho ikibazo. Urugero nko mu Buyapani habaye ikibazo ibigega bikora izo ngufu kiraturika ariko bavuze ko imirimo yo gusana izatwara miliyari 265 z’amadorali kugira ngo bashobora gusana no kureba ko ingaruka zagabanyuka.” “Ikibabaje ni uko ingaruka zabyo zishobora nko gufata imyaka irenga 30 zigihari. Tuzi aho byagiye biba nan’ubu haracyari abana bavukana ibibazo bitandukanye.” Depite Dr Habineza avuga ko n’ubwo batsinzwe mu Nteko Ishinga Amategeko, uyu mushinga ugatorwa ariko bizeye ko guverinoma izabirebaho ikagira icyo ibikoraho kuko hari izindi ngufu nyinshi zakoreshwa aho kwihutira kujya mu za Nucléaire. Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ibintu twagombye kwirukiramo kuko dufite ingufu z’amashanyarazi, hari iz’amazi n’iz’izuba kandi binanze twajya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo umuriro urahari n’ahandi. Rero n’ubwo badutsinze ariko ibitekerezo byacu nizeye ko bazabiha agaciro.” Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko iki Kigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire, kigamije gukoresha Nucléaire mu buryo bugamije amahoro, burimo guteza imbere inzego zitandukanye z’iterambere harimo ubuhinzi binyuze mu bushakashatsi mu kongera umusaruro, ubuzima harimo ubuvuzi bugezweho, uburezi n’amahugurwa, Jewoloji, ikoranabuhanga, inganda n’ibindi. Source: http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dufite-izindi-ngufu-twakoresha-iza-Nucleaire-ntabwo-ari-ibintu-twagombye-kwirukiramo-Dr-Frank-Habineza

Read more
Ntitwagera ku cyerekezo 2050 tugifite ba bihemu n’ibisambo byiba umutungo wa leta

Ntitwagera ku cyerekezo 2050 tugifite ba bihemu n’ibisambo byiba umutungo wa leta

Monday, 20 July 2020

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda, DGPR], Depite Dr Frank Habineza atangaza ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye z’icyerekezo 2050, hasabwa imbaraga mu kwamagana abakoresha nabi ibya rubanda. Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2050, umunyarwanda azaba abasha kubona miliyoni zitari munsi ya 12 mu mwaka. Ni mu gihe biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buzamuka ku kigero cyo hejuru ya 10% buri mwaka. Depite Dr Habineza avuga ko hari amafaranga menshi ya leta anyerezwa n’akoreshwa nabi kandi ababyihishe inyuma ugasanga badakurikiranwa uko bikwiye ari nayo mpamvu ahamya ko ibi bikomeje gutya igihugu kitazagera ku ntego kihaye. Atangaza ibi mu gihe leta Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta , Obadih Biraro aherutse kuvuga ko mu myaka itatu ishize leta yahombye akayabo ka miliyari zisaga 220Frw, binyuze mu makosa yakozwe mu itangwa ry’amasoko ya leta aho hari ayatanzwe adafitiwe ubushobozi ndetse n’amasoko ba rwiyemezamirimo batsindiye ariko bakayata batarangije imirimo. Depite Dr Habineza yabwiye UKWEZI ko amakosa akorwa n’abashingwa gucunga umutungo wa leta aturuka ku buhemu n’ubusambo baba bafite ari nayo mpamvu baba bagomba kubiryozwa. Yagize ati “Ikibazo gihari ni ugusesagura umutungo w’igihugu n’abaturage ndetse n’ubusambo n’ubuhemu. Ni ukuvuga ngo abantu bakoresha nabi amafaranga y’abaturage cyangwa bakayarya baba bahemutse baba bagomba guhanwa by’intangarugero.” “Ndumva muri iyi minsi hari abatangiye gufatwa, bari gukurikiranwa n’abandi bazafatwa. Ndizera ko iyo ngeso igomba gucika burundu kuko iyo urebye amafaranga yangirika, akoreshwa nabi cyangwa ayibwa, iyo yaba akoreshejwe neza twakabaye kuba twarageze ku ntego z’icyerekezo cya 2020 ku kigero cya 100%.” Depite Dr Habineza avuga ko mu gihe ibi byaba bikomeje gutya no kugera ku cyerekezo 2050 byazaba ikibazo gikomeye. Ati “Ni ukuvuga ngo na viziyo 2050 turimo gutegura kuzageraho, ntabwo twazayigeraho hakiri ibisambo nk’ibi. Niba uteganyije ko umuturage azubakirwa umuhanda cyangwa ibitaro, bikamara imyaka ibiri gusa bigasenyuka ugasanga ibintu byatwaye amafaranga ya leta byose birasenyutse.” “Urumva bisaba indi ngengo y’imari itarateganyijwe, urumva biba ari uguhombya leta no guhombya abaturage.” Avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kugaruza aya mafaranga byaba na ngombwa imitungo yabo yose igafatirwa kandi ikanatezwa cyamunara. Ashimangira ko hakwiye no gushyirwa imbaraga mu guhana aba ba bihemu. Ati “Kubafunga gusa ntabwo bihagije kuko iyo bafunguwe za miliyoni barazirya. Buriya bariya bantu kubagira inama gusa ntabwo babyumva ariko baramutse baziko imitungo yabo iratezwa cyamunara bakanafungwa ntabwo bazongera.” Depite Dr Habineza avuga ko ikiba gikurikiyeho ari ubufatanye n’inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse n’Inkiko kugira ngo aba ba bihemu baryozwe amakosa yabo. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wasojwe ku wa 30 Kamena 2019, igaragaza ko hari amasezerano yatanzwe mu gupiganirwa amasoko ya leta, muri yo hagaragaramo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’inzego cyangwa ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari. Iyi raporo igaragaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2019 kujya inyuma hari amasezerano y’amasoko y’amasoko ya leta yakozwe nabi harimo ayasinziriye, ayatawe na ba rwiyemezamirimo n’ayakererewe yose asaga 80 afite agaciro ka milyari 220.5Frw. Muri aya mafaranga harimo asaga miliyari 48 yo muri iyi ngengo y’imari y’umwaka uri gusozwa wa 2019/2020. Muri ayo harimo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga, ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko bagata imirimo itarangiye kandi barishyuwe amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari. Imwe mu mishanga irimo kubaka amasoko, imihanda, ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, kugura ibikoresho byo mu biro, ibigenewe uburezi n’ibindi biri mu byatanzweho amasoko ya Leta. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadia Biraro aherutse gutangaza ko ikibabaje ari uko inama batanga zakosora iyi mikorere mibi igaragara mu masoko ya leta itubahirizwa. Yavuze ko hari amasezerano 55 arimo miyari 100.7Frw yadindiye , amasezerano 10 arimo miliyari 7Frw [aba baragiye], ndetse n’amasezerano 18 yasinyiwe muri miliyari 112.5Frw. Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo biraho biracecetse. Hari ayakerewe, ayatawe burundu hakaba na yayandi biri aho biricicekeye ntibijya imbere cyangwa imbere ariko rwiyemezamirimo n’uwamuhaye isoko baricecekeye.” Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), butangaza ikibazo cy’ubumenyi buke bw’abashinzwe gutanga amasoko mu bigo bya leta no kudakurikiza icyo itegeko riteganya aribyo ntandaro y’amakosa agaragara mu itangwa ry’amasoko. Reba Ikiganiro: https://www.youtube.com/watch?v=UShZjPIw-Vw feature=youtu.be Source: http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntitwagera-ku-cyerekezo-2050-tugifite-ba-bihemu-n-ibisambo-byiba-umutungo-wa-leta-Dr-Frank-Habineza

Read more
Discussion on Continued Liberation Journey in Rwanda

Discussion on Continued Liberation Journey in Rwanda

Monday, 20 July 2020

The Democratic Green party of Rwanda (DGPR) has said the existing political will of zero tolerance to corruption is a sign of a bright future. Green Party President and representative in parliament MP Dr. Frank Habineza made the remarks yesterday while appearing on a radio talk show face to face with Rwanda Patriotic Front (RPF) senior cadre Sheikh Abdul-Karim Harerimana to discuss the ‘26 year liberation journey in Rwanda’. Both Habineza and Harerimana agreed that there are issues of corruption and nepotism which need to be addressed fully in order for Rwandans to attain the next level of liberation after the end of the liberation struggle in 1994. Sighting some examples of local leaders who have appeared before court or before the parliament accounts committee for embezzlement or mismanagement of funds, Habineza said that Rwanda needs to work as a block to end this trend. “We are lucky we have a political will that is led by President Paul Kagame, we should therefore use the opportunity to stand as one to say no to corruption because we all have the same goal of attaining full liberation,” Habineza said. Backing this idea, Sheikh Harerimana who was also part of the 4-year liberation struggle that started in 1990-1994 ending oppression of citizens and the genocide against Tutsi, said that there is need to reverse the trend in many ways. He suggested that the first thing is not to give space to nepotism; it is rather to train the young Rwandans to be agents of change and also use the law appropriately in a process that will take time. “There are many signs of hope that young Rwandans have a good will to change this situation. That is why we invite them to the RPF meetings to take good lessons from those who are doing a good job in working for this country,” Harerimana said. Journalists who were hosting the show asked the two officials to explain why cases of corruption keep floating around yet there are laws that are supposed to punish such cases. The Office of Auditor General’s (OAG) report showed that close to Rwf260 billion was mismanaged in 2015/16, and in the last five years, 999 government officials have been prosecuted, 270 convicted for Rwf4.2 billion and over Rwf3.8 billion recovered with 625 of the accused voluntarily returning Rwf999.8 million (plus $9,100 and €3,225). “You cannot say that you love the country by stealing from its wealth. This could actually have a negative impact on the mindset of the young who we should train to do a good job,” said Alain Jean Baptiste Nisingizwe, a radio journalist. MP Habineza said that the parliament is doing its job to highlight cases of corruption which damage the state of finances and progress but the local media should do a substantial follow up on these issues to bring such cases to light. Sheikh Harerimana said that the liberation war still continues but the real change in the current situation will be achieved if Rwandans continue speaking out about these cases of corruption. Source:https://www.ktpress.rw/2020/07/habineza-harerimana-discuss-continued-liberation-journey/

Read more
Why MPs want more incentives for teachers

Why MPs want more incentives for teachers

Thursday, 18 June 2020

Some members of parliament recently suggested the idea of government rolling out special incentives for teachers to help uplift their welfare, which, they say will go a long way in boosting the quality of education in the country. The suggested incentives include a special duty free shop where teachers can buy groceries at subsidized prices, and providing their children with free education. The MPs’ proposals last week, on Friday, June 12, during the approval of an assessment report on issues affecting quality education, follow a request of a monthly minimum salary Rwf80,000 for a primary school teacher by the National Union of Teachers in Rwanda (SNER) in 2016. The union argued that minimum pay can somehow help a teacher meet their basic needs such as meals, transport, and accommodation.Currently, a freshly recruited primary school teacher earns less than Rwf50,000 a month. The argument is that teachers are financially constrained to afford even the basic needs of life, being among the least paid civil servants in the country. MP Frank Habineza suggested that there should be a special shop for teachers just like there is a shop for the army, police and correction service, as well as similar incentives that go towards community patrol officers (abanyerondo), so that they are able to buy commodities at affordable prices. “Because a teacher gets a low salary, we should probably think of something like Umwalimu Shop to help them easily access basic groceries for their families which whelp to improve the quality of education,” he said. Techers have welcomed the idea. Laurent Habuhazi, a teacher at Groupe Scolaire Karama in Karama Sector, in Huye District, Southern Province. He has been a primary school teacher since 2016, and he gets Rwf50,000 salary per month, which he describes as meager. “I have to pay for accommodation and meals. Such salary cannot even cover subsistence expenses,” he said adding that personal development initiative like building a house remains a mirage. Though there is Umwalimu SACCO, a teachers’ Savings and Credits Cooperative, Habuhazi said that small salary is a hindrance for him to benefit from the cooperative. Umwalimu SACCO offers loans to teachers based on their salary at relatively lower interest rate of 11 percent compared to loans from other commercial banks whose interest rate is between 14 per cent and 20 per cent “If I get a loan, and say Rwf25,000 is deducted from my monthly salary to pay back the loan, I will be getting Rwf25,000 per month, which cannot cover my basic needs such as accommodation and meals,” he said. He said that the recommendation to set up shops where they can get groceries cheaply. “If a person was spending Rwf20,000 on meals, and the expense drops to Rwf10,000 [a month], then they can save the Rwf10,000 for development purposes,” he said. The General Secretary of the National Union of Teachers in Rwanda (SNER), Stephanié Mukangango said special shops for teachers would be helpful. She however acknowledges the government’s interventions already in place such as Umwalimu SACCO in which she said government injects Rwf5 billion per year to support teachers get much needed credit. She said that in 2019, there were 66,401 teachers in primary and secondary public schools, indicating that the former accounted for 42,062, while the latter were 24,339 teachers. ‘A teacher deserves more’ For MP Jeanne d’Arc Uwimanimpaye, a teacher has a great role to play in achieving quality education, and should be motivated to do their work. “There should be incentives to teachers such as guaranteeing them that their children will study up to university free of charge, That can motivate a teacher to like that [teaching] job, as well as commit to ensuring that a student gets quality education,” she said. MP Christine Mukabunani said that motivation for teachers is vital to the attainment of quality education. “A teacher is at the core of education. As long as they are not provided with adequate means to provide for their families, quality education will not be achieved,” Mukabunani said, underscoring the need for raising teacher’ remuneration. Source: https://www.newtimes.co.rw/news/why-mps-want-more-incentives-teachers

Read more
Ishyaka rya Green Party ntirishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cy’ubumenyi mu bya Nucléaire mu Rwanda

Ishyaka rya Green Party ntirishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cy’ubumenyi mu bya Nucléaire mu Rwanda

Thursday, 18 June 2020

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda: DGPR), riravuga ko Guverinoma iri kureba ku nyungu gusa ntirebe ingaruka kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire, bizateza abanyarwanda. Ku wa Mbere tariki 15 nibwo Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatoye umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya y’ubufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire ku butaka bw’u Rwanda. Abadepite babiri bo muri DGPR nibo batoye ‘oya’ kuri iryo tegeko ryemeje ko amasezerano u Rwanda n’u Burusiya byasinyiye i Sochi ku wa 24 Ukwakira 2019, yemezwa burundu. Dr Frank Habineza yavuze ko ingufu za Nucléaire zizateza ibyago byinshi kurusha ibyiza zazana. Yavuze ko guturana n’izo ngufu ari nko guturana n’igisasu cya Nucléaire n’ubundi gishobora guturika kigatwara ubuzima kikangiza umutungo w’igihugu n’ibihugu bituranyi. Yavuze kandi ko uburyo abantu batuyemo nta hantu uruganda rwazo rwakubakwa hatanga umutekano ku banyarwanda. Ati “Nk’uko tubizi ahantu hari za Nucléaire hapfa abantu bari muri za miliyoni. Dore n’ubu ukuntu Abanyarwanda dutuye n’uko ubucucike bwacu bumeze, ahantu yaba hose nta ho wavuga ngo hariherereye honyine wayishyira ngo ntizagire ikibazo ku Banyarwanda kandi ingaruka zayo zimara igihe kirekire cyane. Si akantu koroshye nka sitasiyo ya lisansi cyangwa guturana n’umunara wa telefoni, oya rwose ni uguturana n’igisasu, noneho n’igisasu cya Nucléaire ntabwo ari n’igisasu kiri aho wavuga ngo icya Katyusha, oya ni icya kirimbuzi.” Mugenzi we Jean Claude Ntezimana yakomeje avuga ko ibisigazwa n’ibindi bizajya biva muri icyo kigo bizateza ikibazo gikomeye ku banyarwanda. Muri rusange ishyaka rya Green Party ryatangaje ko “babajije ibyo bibazo kubera ko byaragaraga neza ko Komisiyo yasesenguye uwo mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko na Guverinoma bari kugaragaza gusa uruhande rw’inyungu zo kuzana Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire, ariko ntibagaragaze ibibazo bizateza, bagamije ko abadepite batora babyemeza”. Dr.Frank Habineza, yashimangiye ibyago icyo kigo kizazana birimo n’ikiguzi gihambaye cyo guhangana n’ingaruka kirimbuzi, atanga ingero ku kigo cya Fukushima mu Buyapani, cyatangaje ko bizagisaba miliyari 365 z’amadolari ya Amerika. Yavuze ko izi ari ingufu za kera zitakigezweho kandi zemejwe ko zifite ingaruka ku bidukikije bityo ko zitazanwa mu Rwanda nk’agashya mu gihe ibihugu bimwe na bimwe biri kuzamagana kubera ububi bwazo. Ibisigazwa n’amazi yanduye biva muri icyo kigo nabyo ngo bizateza ikibazo gikomeye ku bidukikije mu gihugu, mu baturanyi ndetse n’Isi muri rusange. Ikirenze kuri ibyo, ibikoresho by’ibanze bikenerwa nka Uranium bisohora imirase yangiza, ibyo bikaba ari ibibazo bikomeye ku baturage no ku bidukikije. Iri shyaka ntabwo ryigeze rishyigikira uwo mushinga kuva mu 2018 u Rwanda rutangira kwemeranya n’u Burusiya ko byawufatanyamo. Muri Werurwe umwaka ushize iri shyaka ryatangaje ko uwo mushinga ari ikiza ku Rwanda n’ibihugu birukikije. Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko hagendewe ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwiteze ko siyansi izaba ifite uruhare runini mu nzego zitandukanye z’ubuzima byaba ari ikibazo hadakoreshejwe ingufu za Nucléaire. Ati “Tutabikoze na gato tukabyihorera twagira ikibazo ahubwo gikomeye cyane kubera ko ari ibyo kurya dukura hanze y’igihugu biba birimo Nucléaire ntabwo tuzi icyo twabikoraho tudafite nubwo bumenyi. Iyo muza hano cyangwa ugiye aho ariho hose bya byuma byo gusaka banyuzamo hasi biba bifitemo Nucléaire none ntituzi uko tugomba kubishyingura.’’ “Ibyo dukoresha hano yaba mu buzima, mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye, mu nganda, tudafite ubwo bumenyi twaba dufite ikibazo gikomeye cyane kuko ntituzi uko twabigenza. icyo dushyiriraho iki kigo ni ukugira ngo kiduhe bwa bumenyi tudafite.” U Rwanda ubu rufite abanyeshuri 50 biga mu Burusiya, rugiye kohereza abandi 20 ndetse rushaka kohereza n’abandi muri Amerika, mu Burayi, muri Aziya kugira ngo rugire itsinda rifite ubumenyi butandukanye. Source: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyaka-rya-green-party-ryamaganye-iyubakwa-ry-ikigo-cy-ubumenyi-mu-bya

Read more
Rwanda Democratic Green Party MPs Voted Against the Construction of the Centre of Nuclear Science and Technology in Rwanda.

Rwanda Democratic Green Party MPs Voted Against the Construction of the Centre of Nuclear Science and Technology in Rwanda.

Tuesday, 16 June 2020

On Monday, 15th June, during a plenary session of the Chamber of Deputies-Rwanda Parliament, two Democratic Green Party of Rwanda, MPs, voted against the law approving the ratification of the agreement between Rwanda and Russia on cooperation in the construction of the Centre of Nuclear Science and Technology on the territory of Rwanda, which was signed in Sochi, on 24th October 2019. Why did Green Party MPs Vote Against the Nuclear Center law: Hon.Dr Frank Habineza said that nuclear energy would cause more harm than good. He continued that “Living near a nuclear energy plant is like living near a nuclear bomb which can explode and cause destruction of life and property to the nation and its neighboring countries. Considering the high population density of Rwanda, there is no place where the plant can be built and the safety of Rwandans and neighbors will be at great risk,” he said. Hon.Jean Claude Ntezimana said that “nuclear waste management would pose a serious challenge for Rwanda. He queried whether the possible benefits and side-effects of the nuclear Centre were weighed to ascertain whether the Nuclear Centre is important or not important for Rwandans”. This question was posed because it was clear the Parliamentary commission and the Government only focused on the advantages of having the nuclear center in Rwanda and never mentioned any disadvantage so that MPs could make an informed judgement. Hon. Dr.Frank Habineza, highlighted several dangers of having the nuclear center in Rwanda, which included: High risk to exposure of radiation to the population in case of an accident and high costs involved to deal with the impacts of nuclear damage and leaks, giving examples of Fukushima in Japan and Chernobyl in Ukraine He also mentioned that, nuclear energy is an old technology with proven risks to the environment and the planet which should not be thought of as an innovation to the Republic of Rwanda, since many of developed nations like Germany, Sweden are all de-nuclearizing, because of so many dangers involved. Furthermore, he stated that, nuclear waste and water pollution from the nuclear plant would cause a serious environmental challenge to the country, its neighbors and the world at large. More to that, raw materials needed to operate the nuclear Center, such as Uranium emit harmful levels of radiation, which is a great risk to the population and the environment. -End -

Read more
Rwanda Democratic Green Party Leader Pleaded for Teachers to get a Specialised Market and an Increment in their Salary

Rwanda Democratic Green Party Leader Pleaded for Teachers to get a Specialised Market and an Increment in their Salary

Saturday, 13 June 2020

This Friday 12th June 2020 during a plenary session in Rwanda Parliament, Dr.Frank Habineza pleaded for teachers to get a specialised market, as it is the case for those working in the security sector and an increament in thier salary, since the past increament did little to change thier livelihood, this would help in the improvement of quality education. Below are the submisions: Government is requested to establish a special market for teachers (Umwarimu ISOKO), whereby teachers could be able to purchase necessities on a subsidized price, as it’s the case for Policemen, Soldiers and local security personnel (Abanyerondo) Ensure that all pupils and students get something to eat while at school. I have proposed to at least take porridge at break-time (10:00 AM) and at Lunch time (12:00-13:00), since providing food has become difficult. Parents are encouraged to contribute something in order to make this a success. I have renewed the call to increase teacher’s salary, since the past increment made no significant changes to their income and livelihood. -End

Read more
Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye

Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye

Saturday, 13 June 2020

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020, Depite Frank Habineza, mu Nteko Nshinga Mategeko, yasabiye abakora umwuga w ubwarimu ko bashyirirwaho isoko ryihariye (Umwarimu ISOKO) bahahiramo ndetse bakanongerezwa umushahara kuko uwo baherutse kongezwa ntacyo wigeze uzamura kumibereho yabo. Ibi bikozwe byafasha kuzamura Ireme ry’uburezi mu Rwanda. Ibintu bitatu twasabye: Ko Leta yafasha hakajyaho Isoko ryihariye rya mwarimu (Umwarimu ISOKO). Umwarimu nawe akazajya ahaha kuri macye nkuko bimeze ku bashinzwe umutekano (abapolice, abasirikare, n’abenyerondo). Kugaburira abana biga bataha, bakababwa n’ibura igikoma cy’ibigori cyangwa ikivanze, saa yine na saa sita (10:00 na 12:00) mbere y’ukwo bataha, ababyeyi nabo bakibigiramo uruhare. Twongeye gusaba ko umushahara wa mwarimu wa kwiyongera, kuberako ayongerewo ubushize atigeze yongera ubushobozi bwabo. -End

Read more
Party Communique: Democratic Green Party of Rwanda Disowns and Disassociates itself from Rwanda Tribune Newspaper

Party Communique: Democratic Green Party of Rwanda Disowns and Disassociates itself from Rwanda Tribune Newspaper

Friday, 12 June 2020

The Democratic Green Party of Rwanda would like to inform the public that it neither owns nor supports a new online Newspaper in the names of Rwanda Tribune. It has come to our attention that Rwanda Tribune and its social media platforms have published some articles attacking other politicians. We hereby disassociate ourselves from those publications. Whomsoever that contributed to those articles did so on their own capacity and not in the names of the party. Facts about ownership of this Newspaper can be retrieved from the office of the Registrar General, at Rwanda Development Board and from the Rwandan Association of Media Professional (ARJ). We take on this opportunity to caution all party members who occupy positions in the party structures but are at the same time working as journalists to either resign from the party leadership portfolios with immediate effect or stop working as journalists, since the Rwandan media Law, does not allow active politicians to work as journalists. Done at Kigali, 12th June 2020 Dr. Frank Habineza [MP] President, DGPR

Read more
Democratic Green Party’s new National Executive Committee Members Approved by the Political Bureau, 20th July 2019

Democratic Green Party’s new National Executive Committee Members Approved by the Political Bureau, 20th July 2019

Thursday, 25 July 2019

Democratic Green Party s new National Executive Committee Members Approved by the Political Bureau, 20th July 2019 During its ordinary seating on 20th July 2019, the Political Bureau elected new Party Commissioners and therefore, confirmed the new National Executive Committee. It’s imperative to note that in addition to the Commissioners the National Executive Committee is also made up of 9 members from the Central Executive Committee who were elected by the Party Congress last year. Below is the full list of NEC Members. Central Executive Committee: President: Hon.Dr.Frank HABINEZA First Vice President: Ms.Carine MAOMBI Second Vice President: Mr.Leonard GASHUGI Secretary General: Hon.Jean Claude NTEZIMANA Deputy Secretary General: Ms.Seraphine MUKAMANA National Treasurer: Ms. Icyizanye MASOZERA Deputy National Treasurer: Ms. Denyse MUKANSANGA Organizing Secretary: Ms. Aime Marie UWIZEYIMANA Communication Secretary: Mr.Jean Deogratious TUYISHIME Commissioners: Commissioner General: Mr.Alexis MUGISHA Commissioner for Economic Affairs: Mr.Alphonse RURANGWA Commissioner for Democracy and Good Governance: Mr.Peter NDUWAYEZU Commissioner for International Relations and Diplomacy: Mr.Vincent HABUMUGISHA Commissioner for Environmental Affairs: Mr. Jean Marie Vianey MWISENEZA Commissioner for Gender and Youth: Ms. Jackie UWERA Commissioner for Vulnerable Groups: Ms. Goreth NIMUKUZE Commissioner for Legal and Human Rights Affairs: Ms. Antoinette MUKARUREMA Commissioner for Elections and Mobilization: Mr.Eugene RANGIRA Commissioner for Planning, Research and Development: Ms. Berna MUKANDOLI Commissioner for Civil Society Affairs: Mr. Peter NDAMUKUNDA Commissioner for Political and Cultural Affairs: Mr.Sylvestre HITIMANA Commissioner for Information and Communication: Mr. Augustin MPARAYE

Read more