Amashyaka afite amahame mu kurengera ibidukikije yo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y Iburasirazuba (EAGF), yemeje ko Icyicaro Gikuru cyayo cyabaga muri Uganda cyihavanwa kikimurirwa mu Rwanda. EAGF yabyemereje mu nama yayo izwi nka Eastern African Greens Congress iri kubera i Kigali. Iyi nama y iminsi ibiri yitabiriwe n amashyaka ya Green Parties yo mu bihugu by u Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi na Somalia; ikaba iri kwiga kuri gahunda y imikorere y aya mashyaka mu myaka itanu iri imbere. Umuyobozi w Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ari na we uyoboye EAGF, Dr. Frank Habineza, yabwiye itangazamakuru ko kuba Icyicaro Gikuru cy ariya mashyaka kigiye kuza mu Rwanda hari inyungu bifite ku gihugu. Ati: Tuzabyungukiramo cyane kubera ko ubu igihugu cyacu cy u Rwanda kimaze gushyiraho umurongo ufatika w uko cyakira inama mpuzamahanga, turumva rero bizafasha Leta y u Rwanda kujya yakira inama mpuzamahanga hano mu Rwanda, kandi iyo habaye inama mpuzamahanga hari amadevize aza mu gihugu, amadorali n ibindi byose. Urumva rero ko iyo byinjiye mu gihugu amahoteli abona amafaranga, urumva ko biba byiyongeye ku bukungu bw igihugu. Yakomeje agira ati: Icya kabiri bemeje ko twashaka icyicaro gihoraho, twemeje ko tuzashaka ubutaka tukubaka inzu; urumva ko na byo bizatanga akazi ku Banyarwanda; ikindi ubwo bizaba bivuze ko ibikorwa byinshi bizajya bibera mu Rwanda; kandi nibidukundira na Afurika yose ishobora kuzasaba icyicaro gikuru kikaza hano mu Rwanda, urumva ko bizadufasha. Dr. Frank Habineza kandi yavuze ko ku ruhande rw ishyaka rya DGPR bizafasha abarwanashyaka kujya babona amahugurwa menshi azabafasha kunguka byinshi, ikindi ishyaka rigire imikoranire ya hafi n ihuriro nyunguranabitekerezo ry imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda; ibyo yise ko amata azaba abyaye amavuta . Umuyobozi wa Green Party ya Somalia akanaba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y iki gihugu ndetse n Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe imirimo rusange watanze, Hon. Said Mohamed Mohamuud Haid, ni we watanze igitekerezo cy uko kiriya cyicaro gikuru cyaza i Kigali. Uyu yabwiye itangazamakuru ko kiriya cyifuzo yagitewe n uko kuza i Kigali ari inzozi za buri wese. Mohammud kandi yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, anashimangira ko amashyaka arukoreramo akomeje kwereka isi ko mu Rwanda hamaze guterwa intambwe ikomeye muri demukarasi. EAGF igiye kuzana icyicaro cyayo mu Rwanda yashinzwe muri 2013, ikaba yarashingiwe i Kigali mu Rwanda. Hon. Said Mohamed Mohamuud Haid ni we watanze icyifuzo cy uko icyicaro gikuru cya EAGF cyazanwa mu Rwanda Dr. Habineza yagaragaje ko kuba icyicaro gikuru cya EAGF kigiye kuza mu Rwanda bifite inyungu ku gihugu
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryihaye intego y uko nyuma y amatora y Umukuru w Igihugu yo muri 2029 rizakora ibishoboka byose rikinjira mu nzego zose, zirimo na Guverinoma. Ryabitangaje mu mpera z icyumweru gishize, ubwo mu karere ka Musanze haberaga inama y Inteko Rusange ya ririya shyaka ku rwego rw Intara y Amajyaruguru. Ni inama kandi yasize Green Party itoye inzego z ishyaka, zirimo Komite yaryo ku rwego rw Intara, Komite y Abagore, urubyiruko ndetse no kuzuza inzego zaryo ku rwego rw uturere. Umuyobozi w iri shyaka, Dr. Frank Habineza, yabwiye itangazamakuru ko muri gahunda bafite ari uko amatora yo muri 2029 yazagera Green Party ifite Komite kugera ku rwego rw akagari. Yagize ati: Turashaka kubaka ishyaka rikomeye, turifuza ko amatora ataha yo muri 2029 yazagera dufite inzego ku murenge, ku kagari; hose ku buryo twavuga ko dukeneye abantu baduhagararira mu matora nta kintu cyatubuza. Dr. Frank Habineza yunzemo ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga mbere y uko amatora aba harimo gukangurira Abanyarwanda kwinjira muri Green Party ariko banabasaba gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije. Yavuze kandi ko banashyize imbere kujya mu nzego z’ubuyobozi. Ati: “Intego dufite ni ukujya mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye tukaba intangarugero muri demokarasi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ikindi, turifuza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu n’isi.” Yakomeje agira ati: “Ni ukuvuga ko, yaba mu kurengera ibidukikije cyangwa mu bindi bibazo, tugomba kugira uruhare mu kubikemura. Turateganya kandi guteza imbere umuco mwiza, ubumwe n’ubwiyunge, guharanira politiki y’amahoro no gukemura amakimbirane, kugira ngo tuzabashe kubahagararira neza mu nzego zitandukanye.” Ndayambaje Ibrahim, watorewe kuyobora Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko mu byo ateganya gukora harimo kwegera abaturage kugira ngo babashe kumenya ibyiza bya ririya shyaka. Ati: Imbaraga zacu tugiye kuzigaragariza mu bikorwa no kwegera abaturage tubamenyesha ibyiza by’ishyaka. Turiteguye kandi dufite imbaraga, abenshi muri twe ni urubyiruko, bivuze ko amagambo azaba make ibikorwa bikivugira.” Ingabire Julienne watorewe kuba Visi Perezida wa Green Party ku rwego rw’Intara we yagize ati: Ngiye gushyira imbaraga mu kuvugira abagore no kubigisha gukora imishinga yunguka. Inyungu n ubwo yaba nto, izatuma bagira ishyaka ryo kwiteza imbere kuko turashoboye. Green Party irateganya kwinjira muri Guverinoma, nyuma yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko aho ifite abadepite babiri ndetse n umusenateri.
Abarwanashyaka ba #DGPR #GreenParty bahuguwe ku gikorwa cy amatora na V P ku rwego rw igihugu mu nzego z abagore, Madame Wibabara Joan. Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga,Mukamurigo Josiane, yatanze ikiganiro kigaruka ku isura y’ishyaka no kwibutsa ko gukorera igihugu ari ingenzi,kandi ko #DGPR bakwiye kugaragaza ibitekerezo byabo kuri Social media mu buryo bwiza bagaragaza isura nziza y’igihugu n’iyi shyaka. Komiseri Ndamukunda Peter , mu gutanga ikiganiro cyibanze ku buhinzi n’ubworozi, yabwiye abarwanashaka ko bazamura imibereho yabo bakoze ubuhinzi bw’umwuga kandi bifashije ifumbire y’imborera bityo bikaba byabafasha kwikura mu bukene. Komiseri Mwiseneza JMV, yatanze ikiganiro kigaruka ku mavu n’amavuko, amahame n’imikorere biranga ishyaka #DGPR #GreenParty. Yanagarutse ku mahame ya demokarasi no kongera bimwe mu bikorwa byagezweho habayeho ubuvugizi bwa DGPR mu gukomeza iterambere n’imibereho myiza y abaturage. Perezida w’ishyaka #DGPR #GreenParty, Hon Frank Habineza , amaze gutangiza amatora. Mu ijambo yashimiye abarwanashyaka kubwo kwitabira Congress y’ishyaka , abasaba kugumya guhanira indangagaciro no kugira uruhare mu kwimakaza ihame rya demokarasi.
Umuyobozi w Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Habineza, yatangaje ko byaba byiza abagize imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyirwa mu ngabo no muri Guverinoma ya Congo. Dr. Habineza yabigarutseho ubwo yakomozaga ku masezerano y amahoro u Rwanda na RDC basinyira i Washington muri Amerika, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025. Uyu munyapolitiki ubwo yari mu karere ka Karongi aho ishyaka abereye umuyobozi ryari ryakomereje inama ikomatanyije n amahugurwa rimaze iminsi rikorera hirya no hino mu gihugu, yavuze ko ariya masezerano ayitezeho gutanga umuti ku bibazo byugarije akarere k ibiyaga bigari. Ati: Aya masezerano twese tuyahanze amaso, kuko turi kwizera ko ari butange igisubizo ku bibazo byugarije kano karere, na cyane ko mu mbanzirizamushinga wayo twabonye ko azaba arimo ibikorwa byo guteza imbere u Rwanda ndetse na Congo, aho bavugaga ko amabuye y agaciro acukurwa muri Congo azajya aza gutunganyirizwa mu Rwanda; ku buryo Congo yagiramo inyungu ariko n u Rwanda rukagira inyungu . Ni ibintu tubona bizagirira akamaro kano karere kacu no gufasha gukemura ayo makimbirane, ariko n abifuza ayo mabuye y agaciro baciye mu mirwano barekere aho, kuko bazaba bashobora kuyabona mu buryo bwiza kuko azaba atunganyirizwa mu Rwanda. Njye mbona ari amasezerano ashobora gufasha ibihugu byombi kugira icyo byunguka. Dr. Habineza yavuze ko bibaye byiza ariya masezerano yafasha n imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC kuzishyira (intwaro) hasi, abayigize bagashyirwa mu nzego z umutekano z iki gihugu ndetse no muri Guverinoma yacyo. Ati: Twabonyemo ingingo ivuga y uko bazafasha iriya mitwe yitwaje intwaro kuba yashobora kujya mu ngabo z igihugu za leta ya Congo. Turifuza ko ibyo bintu bishyirwa mu bikorwa kuko ntabwo ari ubwa mbere bivuzwe, byigeze kuvugwa ariko ntibyashyirwa mu bikorwa. Turifuza ko aya masezerano ari businywe mu masaha ari imbere icyo kintu nikimara gusinywa gishyirwe mu bikorwa, Amerika kandi ntizagarukire mu gusinyisha amasezerano ahubwo izaze kubikurikirana barebe ko abantu bari muri iyi mitwe yitwaje intwaro bazashyirwa muri Guverinoma ya Congo. Bashyirwe mu nzego za gisirikare, iz umutekano n iza Guverinoma; kuko igihugu ni icyabo, bose bafatanye kuyobora igihugu cyabo. Dr. Frank Habineza kandi yasabye ko ikibazo cy Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bahohoterwa na cyo cyakemurwa burundu, kugira ngo bemerwe ndetse banabone uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo. Saa moya z i Kigali ni bwo Minisitiri w Ububanyi n Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Therese Wagner Kayikwamba wa RDC bashyira umukono kuri ariya masezerano y amahoro, mu muhango uri buyoborwe n Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n Amahanga, Marco Rubio. Nyuma aba bakuru ba dipolomasi barakirwa muri White House na Perezida Donald Trump.
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) bavuga ko biyemeje guharanira icyateze imbere umunyarwanda na sosiyete muri rusange. Ibi babitangaje mu nama ya Biro Politiki y’iri shyaka yateraniye mu karere ka Karongi ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025. Muri iyi nama abagize iri shyaka bahawe amahugurwa ku ngengabitekerezo y’ishyaka, demokarasi, kurengera ibidukikije no ndetse bibutswa amahame agenga ishyaka. Muri iyi nama hanakozwe n’amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka. Habanabakize Jean ni umwe mu barwanashyaka ba GreenParty akaba n’umwe batowe mu nzego z’ubuyobozi. Uyu avuga ko amahugurwa bahawe arushijeho kubakangura mu kwihangira imirimo ndetse bagiye kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu . Ati “Twungutsemo ko ahantu hatagenze neza, nk’abayobozi tugiye kuyoborana ,tugiye gushaka ukuntu twavugurura aho byagenze nabi, tukajya twiteza imbere, abantu ba Greenparty bakajya babona ko hari icyo twagezeho.” Irasubiza Kevine ni urubyiruko rubarizwa muri iri shyaka . Uyu nawe ashimangira ko nk’urubyiruko bagiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye kandi baharanira iterambere ry’igihugu na sosiyete batuyemo. Ati “Nkurikije ibyo twize uyu munsi nk’urubyiruko, hari ukuntu tudakunda gukura amaboko mu mufuka ngo dukore,ariko ikintu nungutsemo muri iyi nama, twungutse ko ushobora kwihangira imirimo, ugakora umushinga w’ubworozi,cyangwa abaturiye abaterasi bakaba bagira uburyo bahinga bibateza imbere. Icyo dukuyemo ni uko dushobora kuba twakwihangira imirimo, tugakoresha amahirwe ahari kandi mu gishoro gicye.” Umwari Christine nawe yagize ati “Tugiye kongera imbaraga mu kwihangira imirimo, dukora ubucuruzi ku buryo twabona amafaranga tukiteza imbere.” Avuga ko amahugurwa bahawe yabakanguye mu gukora imishinga mito ibyara inyungu ku buryo imibereho yabo ihinduka. Perezida wa DGPR, Dr Frank Habineza, asaba abagize ishyaka gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe, baharanira guteza imbere igihugu. Ati “ Turifuza yuko abarwanashyaka ba GreenParty ibyo bize babishyira mu bikorwa, aho batuye niba twigisha ibijyanye no kurwanya amakimbirane, dukoresheje politiki y’ inzira y’amahoro, iyo nzira y’amahoro ikaba yakoreshwa no mu muryango , aho dutuye atari ukuvuga ngo ni ku rwego rw’Igihugu gusa.” Yakomeje ati “Niba ari ugutera ibiti,twe muri Greenparty tuvuga ngo ugatema kimwe, ugatera 10,niyo mvugo yacu.Tuba dushaka ngo tubishigishe niba wangije ibidukikije, ugatema igiti kimwe, utere byinshi [ibyo 10] kugira ngo bizagirire twebwe akamaro ariko n’abazadukomokaho. Turifuza yuko icyo kintu kizafatwa na leta ni cyo cyifuzo cyacu.” Avuga ko bafite intego zo gukomeza kwigisha ingengabitekerezo y’ishyaka ku buryo icengera mu barigize. Bahawe amahugurwa yatuma barushaho kwiteza imbere Kevine avuga ko nk’urubyiruko bagiye gukura amaboko mu mufuka bagakora Perezida wa DGPR, Dr Frank Habineza, asaba abagize ishyaka gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe
Dr. Frank Habineza, the President of the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), has called on the Rwanda Governance Board (RGB) to permit the reopening of churches and mosques that comply with the established regulations. In a press conference held on Sunday, November 30, following a General Assembly meeting of the DGPR, which brought together representatives from the Western Province districts, Habineza highlighted the need for an evaluation of the places of worship that meet the RGB’s requirements to facilitate their reopening. He stressed that this process should be conducted thoughtfully rather than in haste. “We do not support disorder; the guidelines have been set forth, and the RGB has communicated these to us. We urge the team responsible for closures to assess whether the necessary criteria for reopening have been fulfilled,” he stated. Habineza shared a personal experience from Gatsibo district, where he recently had to travel over 20 kilometers to find a venue for a wedding due to the widespread closure of churches. “It was quite disheartening. Recently, I attended a wedding in Gatsibo, and we found ourselves traveling a long distance in search of a suitable location. We had to cover 20 kilometers to secure a church for the couple. This situation is truly unfortunate, especially considering that many have met the required standards,” he expressed. In a separate press conference on November 28, President Kagame was asked about the potential reopening of compliant churches. He indicated that even those currently open might need to be closed due to issues of misconduct and dishonesty associated with some congregations.
The Political Bureau meeting of the Democratic Green Party of Rwanda, seating in its ordinary meeting on 10th May 2025, in Kigali, approved the following members as party commissioners and the Commissioner General. Commissioner General/ Komiseri Mukuru: Hon. MUGISHA Alexis Commissioners /Abakomiseri: Ubukungu/ Economy: GASHUGI Leonard Ububanyi n’Amahanga/ Diplomatic and Foreign Affairs: MUKAMURIGO Josiane Amategeko n’Uburenganzira bwa Muntu/ Legal and Human Rights: Maitre HITIMANA Sylvestre Demokarasi n’Imiyoborere myiza/ Democracy and Good Governance : NKURUNZIZA Damien Igenamigambi, Ubushakashatsi n’Iterambere/ Planning, Research and Development : IYAKAREMYE Innocent Politiki n’umuco/ Politics and Culture: NDUWAYEZU Peter Ibidukikije/ Environmental Affairs: UWERA Jacqueline Ubukangurambaga n’Amatora/Mobilisazition and Elections: NTIHANUWAYO Modeste Uburinganire n’Urubyiruko/ Gender and Youth: UWINGENEYE Diane Abatishiboye/ Vulnerable Groups: NDAMUKUNDA Peter Imiryango Idashingiye kuri Leta/ Civil Society Affairs: MWISENEZA Jean Marie Viane Itangazamakuru/Information and Communication: NYANDWI Feicien
Kuwa Gatandatu , tariki ya 10 Gicurasi 2025, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty) baturutse mu ntara zose z’igihugu bitabiye biro politike y’ishyaka mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo kuri Hotel Olyompic. Muri iyi hemejwe ba komiseri mu nzego z’ishyaka ndetse hatangwa amahugurwa ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere, amatora n’ibindi. Perezida w’ishyaka Hon Dr Frank Habineza, ubwo yakiraga abarwanashyaka ba #Greenparty no kubagezaho bimwe mu bikorwa inama iri buze kwibandaho, birimo amahugurwa ku miyoborere n’amatora, mu ijambo rye ritanga ikaze yanagarutse ku mishinga y’abarwanashyaka yakozwe mu turere dutandukanye igamije kwiteza imbere, kandi ikaba yaratewe inkunga na #Greenparty. Yashimiye ubufatanye na Leta y’u Rwanda ku buryo hakomeje kubaho imikoranire myiza. Hon Dr Frank Habineza yasoje ijambo rye asaba abarwanashyaka gutanga ibitekerezo mu bwisanzure n’umutekano kuko bari mu gihugu gitekanye kandi kibaha ubwisanzure. Mu kiganiro kandi yatanze kibutsa imigabo n’imigambi y’ishyaka yongeye gushimangira ko ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty) ritemera ko habaho impinduka mu butegetsi hakoreshejwe imbaraga za gisirikare cyangwa ibindi bihungabanya umudendezo w’abaturage. “Ibiganiro niyo nzira yonyine ishobora gukemura ibibazo” Perezida w’ishyaka #Greenparty Dr Frank habineza mu kiganiro yahaye abitabiriye inama (Political Bureau Meeting) yakomeje gushimangira no kugaragaza ko ishyaka DGDR ridashyigikiye ko habaho gukuraho ubutegetsi hakoreshejwe intwaro ,intambara n’ibindi bibangamira umudendezo w’abaturage cyangwa ikindi icyari cyo cyose cyatuma habaho kumeneka amaraso. Yavuze ko ishyaka ryemera ko abantu baganira kuko ari yo nzira yonyine yo gukemura ibibazo.Ko niyo abantu baganira inshuro nyinshi bigeraho bikagerwaho. Ati Igikwiye kugeza uwo ari we wese kubutegetsi usibye amatora.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe ashotora u Rwanda; amushinja kwica amasezerano yo kutazongera kujya mu ntambara igihugu cye kimaze imyaka irenga 500 cyarasinyanye na rwo. Kuva muri Gashyantare uyu mwaka Ndayishimiye yakunze kumvikana avuga ko igihugu cye cyiteguye kujya mu ntambara n’u Rwanda ashinja kuba ruri gutegura gushoza intambara ku Burundi. Uyu mugabo yongeye gushimangira uwo mugambi mu kiganiro aheruka guha BBC, aho yumvikanye avuga ko mu gihe umutwe wa RED-Tabara avuga ko ufashwa n’u Rwanda waba uteye Umujyi wa Bujumbura, u Burundi na bwo buzahita butera Umujyi wa Kigali. Ati: “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa Red- Tabara. Gusa twe turababwira ko nibaba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.” Dr. Frank Habineza mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe nyuma y’inama ikomatanyije n’amahugurwa yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Gakenke, yagaragaje ko imvugo ya Ndayishimiye idakwiye, bijyanye no kuba Abanyarwanda n’Abarundi basanzwe ari abavandimwe. Ati: “Biteye ubwoba n’agahinda, kuko u Rwanda n’u Burundi turi abavandimwe. Twese turabizi ko u Burundi ari igihugu cyavutse ku Rwanda. Tuzi ko duhuje muri byose yaba umuco n’ururimi; hafi 95% turahuje. Murabizi ko n’umwana w’umwami w’u Rwanda yagiye gutegeka i Burundi, banga ko abana barwanira ubutaka, ubwatsi n’ibindi.” Dr. Habineza by’umwihariko yagarutse ku mateka yo mu myaka ya 1,500; ubwo u Rwanda n’u Burundi byasinyanaga amasezerano y’uko nta gihugu kizongera gutera ikindi. Ni amasezerano icyo gihe yasinywe hagati y’umwami Mutara I Semugeshi w’u Rwanda na Mutaga II w’u Burundi; mu rwego rwo gushyira iherezo ku bushotoranyi bwari bumaze igihe buba hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Ni ubushotoranyi burimo ubwabyaye intambara ikomeye yasakiranyirije Abanyarwanda n’Abarundi ku ngoma y’umwami Yuhi Gahindiro ahitwa mu Kirundo; hapfa ingabo nyinshi cyane z’impande zombi. Dr. Habineza yavuze ko ibimaze iminsi bitangazwa na Ndayishimiye birimo umugambi wo kwica amasezerano yasinywe, ikindi bikaba binababaje. Ati: “Abarundi n’Abanyarwanda bigeze kurwana, ndetse barapfa benshi hariya bita mu Kirundo. Mu Kirundo ni hakurya yo mu Bugesera. Impamvu hitwa Kirundo habaye imirambo myinshi yarunzwe hariya. Basinyanye amasezerano y’uko nta Munyarwanda cyangwa Umurundi uzongera kurwana igihe cyose.” “N’ubwo atari amasezerano yanditswe abami barayavuze bayumvikanaho, kandi kugeza kuri uyu munota imyaka imaze gushira irarenga 500. Perezida w’u Burundi rero iyo avuze biriya bintu, aba ari kwica amasezerano yasinywe n’Abanyarwanda n’Abarundi ko tutagomba kurwana.” Habineza yunzemo ko Ndayishimiye yabishaka cyangwa atabishaka, ibibazo byose byavuka hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigomba gukemurwa biciye mu nzira y’ibiganiro.