Mu karere ka Nyaruguru Dr Frank Habineza na madame we bitabiriye misa kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ku butaka butagatifu bwa Kibeho , nyuma yerekeje mu baturage muri santere y’ubucuruzi ya Ndago mu murenge wa Kibeho, abwira abaturage ko umugisha w’Imana yaboneye aho mu kiliziya yizeye ko na bo azawubaboneraho. Nyaruguru, Hon Ntezimana yavuze ko, abaturage babasize amavuta yo kubatorera umwanya w ubudepite mu nteko ishinga amategeko ari 2 muri 2018, bakanabaha umusenateri, babanogereza uyu mwaka bakabatora ari benshi mu nteko,banabahe umwanya w umukuru w igihugu,batora Hon Dr Frank Habineza ngo ibyo abizeza bizabagereho.Yanavuze ko Dr Frank Habineza afite ibigwi biri hejuru cyane. Green Party ni ishyaka ridacika intege, kunda abaturage n imvugo ye ni ingiro. Azabageza kuri byinshi bijyanye n imirire, imyambarire n ubwisanzure. Ibyo yavuze byose kwari ukugira ngo abanyarwanda babeho mu bwisanzure n imibereho myiza. Nyaruguru na Nyamagabe, Hon Dr Frank Habineza , yijeje abaturage ko mubyo azakora harimo , kongerera ingufu ubukerarugendo inyungu zibuvuyemo zikagera ku baturage bose, kubaha uruganda rutunganya umukamo, bakanahabwa amakusanyirizo ahagije kuko bagira inka nyinshi zitanga umukamo mwinshi ariko udatunganywa. Kongerera ingufu ubuhinzi bakora,cyane cyane cyane ubw ibirayi n icyayi, bashyiraho uruganda rutunganya ibirayi, n icyayi kigakomeza gutunganywa, azabubakira amahoteli meza yakira ba mukerarugendo. Azakuraho ibyo kwimura abantu nta ngurane, azongerera ingufu umutekano anavugurure ububanyi n amahanga cyane cyane ibihugu by ibituranyi.
Uyu munsi tariki ya 3 Nyakanga 2024, umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, yahawe impano yo kumushimira n’abaturage ba Rutsiro , ubwo yimamazaga ku munsi wa 12 ari kumwe n’abakandida depite bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), aho yavuye yerekeza Karongi. Ubwitabire bw’abaturage bwari bwinshi cyane haba mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Musasa (Gisiza), mu karere ka Rutsiro Frank Habineza yabijeje ko nibamutora azabubakira isoko rikomeye, kuko isoko bacururizamo, bacururiza hasi, imvura n izuba bikahabicira. Yanabijeje kubaha amazi meza, ikibazo cy amazi meza muri aka gace ari ingorabahizi. Yabijeje kuzabubakira uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n ubworozi bitewe n ibiboneka muri buri murenge. Azabaha ishuri ry imyuga bitewe n umwuga ukenewe muri buri gace k ahantu, aho kwigisha abantu umwuga udahuye n ibiboneka iwabo. Uwatanze mituweli azajya abona imiti muri Farumasi yige ga kandi abone umuti mwiza utari kopi( copie: générique). Akarengane mu butabera kazacika,ibyo gufungira abantu ubusa, iminsi 30 y agateganyo no gufungira abantu mu bigo by inzererezi bizakurwaho burundu. Akarengane mu bucuruzi karimo imisoro ihanitse cyane cyane umusoro ku nyongeragaciro ( TVA) kazavaho. Nyuma yo kubabwira imigabo n’imigambi myiza abafitiye, abaturage ba Rutsiro bamuhaye impano y’igitoki ndetse n’imbuto bamushimira ubuvugizi yabakoreye. Mu karere Karongi, Dr Frank Habineza yahuriye n abaturage mu murenge wa Rubengera. Yijeje akazi cyane cyane urubyiruko akoresheje uruganda rutunganya ibikomoka muri aka karere, bikomoka ku buhinzi, ubworozi n uburobyi. Kuzaha abana ifunguro ryuzuye ririho n inyama. Atari kawunga gusa n ibishyimbo na byo bidahagije, n amafi azayabagaburira. Umusoro w ubutaka uzavaho burundu. Gukemura ibibazo by amazi meza, kurwanya akarengane mu butabera birimo gufungwa iminsi 30 y agateganyo, gushyiraho ikigega cya Leta cy indishyi z akababaro ku bafuzwe bakaza gusanga ari abere, kimwe n abajyanwa mu bigo by inzererezi. Abafungiwe ubusa mu myaka 2 yose ishize natorwa bazahabwa indishyi z akababaro. AMAFOTO
Ubwo yiyamamarizaga ku karere ka Huye, uyu munsi tariki ya 30 Kamena 2024, ubwo umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, ari kumwe n’abakandida depite 50 bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), yabibukije ko yabakoreye ubuvugizi ngo bongere bagire umujyi urimo urujya n’uruza kandi ko baramutse bamutoye biteguye kubagezaho byinshi byashyira ku rundi rwego huye mu gihe baba bamutoye tariki ya 15 Nyakanga 2024. Abaturage ba Huye bamwakiriye nk uwisanga, aho yababwiye ko ari umwana wabo kuko yahabaye imyaka 6,irimo 5 yahigiye kaminuza, kandi ko ibibazo by aka karere abizi aniteguye kubikemura. Yavuze ko kubera urukundo akunda Huye , yifuza ko yagira umujyi mwiza cyane kurusha uko bimeze ubu, kuwugira uko abyifuza bikazaturuka mu buryo bazitwara mu matora yo ku wa 15 Nyakanga, bamutora Ku bwinshi, banamuha ubwiganze mu badepite mu nteko ishinga amategeko kugira ngo ibyo abateganiriza byose bizabagereho 100/100. Kuri uyu wa mbere,tariki ya 1 Nyakanga, arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu ntara y uburengerazuba. AMAFOTO
Uyu munsi tariki ya 29 Kamena 2024, ubwo umukandida perezida, Dr Amb Frank Habineza, ari kumwe n’abakandida depite 50 bahagarariye ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty), bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kigeze ku munsi wa 8 mu karere ka Ngororero, yavuze ko natorwa hazashingwa uruganda muri buri murenge. VIDEO : Ngororero: Ubwitabire bwinshi🎤 Dr Frank Habineza bamwakiriye bidasanzwe || 29 June 2024 Abaturage benshi baje kwakira perezida w ishyaka #DGPR mu buryo bukomeye, aho bifuzaga kumureba no kumva imigabo n imigambi. Mu by’imbere azakorera nyuma yo gutorwa, Hon Dr Frank Habineza azakemura ni kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rw u Rwanda: Gutanga imirimo ku rubyiruko 500.000 ku mwaka. Bizakorwa biciye mu kubaka uruganda rujyanye n agace ndetse n ibikenerwa muri buri murenge. AMAFOTO
Uyu munsi tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo umukandida perezida Dr Amb Frank Habineza, ari kumwe n’abakandida depite, mu gikorwa cyo kwiyamamaza kigeze ku munsi wa 7, abaturage bari bateraniye mu murenge wa Musha, akarere ka Gisagara bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi. Umukandida perezida Dr Frank Habineza yavuze ko nibamutora azakora kuburyo hazanwa uruganda rukora ibyuma bibyazwa amashanyarazi, kugirango ibikoresho bibe byagera ku baturage bihendutse kandi hatabayeho imbogamizi zaho instsinga zaca. VIDEO: Gisagara-Ruhango: Bakiranye urugwiro Dr Frank Habineza bamuha ubutumwa || 28 June 2024 Yakomeje avuga ko ari bwo buryo bushoboka bwatuma abantu bose babigura mu buryo buhendutse kandi bakabibona hafi yaba. AMAFOTO
Nyanza, tariki ya 27 Kamena 2024 , ku munsi wa 6 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu , ndetse no kwamamaza abakandindida depite b ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty), Hon Amba Dr Frank Habineza yavuze ko kuzamura imishahara y’abarimu byasaga n’ibyananiranye kimwe niy’abasirikare n’abapolisi ko yose yazamuwe ari we ubiharaniye. https://www.youtube.com/watch?v=szHkLtu6TOM https://www.youtube.com/watch?v=-84O_QtQLUo t=2481s Kuri uyu wa Kane yari mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro, aho yahuye n’abaturage benshi bari baje kumwakira no kumva imigabo n’imigambi ye. Mbere yo kubabwira ibyo azabagezaho nibamugirira icyizere bakamwicaza mu rugwiro, yababwiye ibyo yabagejejeho byabahinduriye ubuzima, birimo ibijyanye na mituweli, kugeza ibyogajuru mu kirere, imisoro ku butaka n’ibindi; ariko yibanda cyane ku izamuka ry’imishahara y’abarimu ryasaga n’iryananiranye n’izamuka ry’iy’abasirikare n’abapolisi. Ati: Ishyaka ryacu ntiribeshya, ibyo rivuze ribigeraho. Imishahara y’abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza, n’ayisumbuye; abasirikare n’abapolisi yazamuwe kubera ibitekerezo twatanze. Namwe mwiyiziye imibereho bari bafite mbere yo kuzamurirwa imisharara n’iyo bafite ubu, mwibonera itandukaniro.’’ Yavuze ko mu bitegerejwe kugerwaho nibamwicaza mu Rugwiro, harimo kuzamura imishahara y’abarimu ba kaminuza, gukuraho ibigo by’inzererezi, gukuraho gufungira abantu ubusa, n’ibindi. By’umwihariko aba baturage b’i Nyanza yabasezeranyije amazi meza no kuzamura ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko gutunganya neza igishanga cya Rwabusoro kikazatanga umusaruro mwinshi birushijeho uzabasha kubatunga bifatika, bakasagurira amasoko y’ahandi. AMAFOTO
Hon Amb Dr Frank Habineza , Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty) , yabwiye aba Gatsibo ko nibamugirira ikizere azaca akarengane mu Rwanfa hose. Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kwamamaza abakandida depite bagera kuri 50 baturuka mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty) Yavuze ko ibyo ababwira byose kubagezaho bizakunda ari uko batoye Dr Frank Habineza, kandi ko bagomba kuzatora kuri Kagoma kugirango batore batore n’abadepite bazajya kubahagararira mu nteko. AMAFOTO
Perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty) , Hon Amb Dr Frank Habineza , yabwiye ab’ i Nyagatare ko n’atorwa buri munyarwanda azaba yemerewe gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), agura imiti muri farumasi itaboneka ku bigo nderabuzima. Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, ubwo yari mu murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kwamamaza abakandida depite 50 baturuka mu ishyaka rye . Yavuze ko impamvu y’iyi ngingo ari uko usanga hari igihe iyi miti idakunda kuboneka kandi wenda umurwayi arembye. Yagize ati Ubu turifuza y’uko umuntu wese ukoresha mutuel mu Rwanda, azajya yivuza akabasha no kugura umiti akoresheje mutuel muri za farumasi. Kubera ko iyo ukoresha mutuel bakwandikira imiti ukayishaka ku kigo nderabuzima, kandi akenshi iyo miti ntiba ihari . Avuga ko nka Green Party yifuza ko iyi miti yajya iboneka ku bigo nderabuzima. LIVE:DR FRANK HABINEZA KWIYAMAMAZA GATSIBO💄PRESIDENTIAL PARLIAMENTARY CAMPAIGN- GATSIBO 26 JUNE 2024 https://www.youtube.com/live/c5tuk9XM2BQ Indi ngingo yagarutseho mu byo yizeje ab’i Nyagatare, nuguca ibigo by’abitwa inzererezi, ku buryo uzajya acyekwaho icyaha azajya agezwa mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB, aho kujyanwa mu bigo by’inzererezi. Avuga ko bazaca ibyo gufunga umuntu nta bimenyetso aho kumara iminsi itanu cyangwa irindwi ngo hagikorwa iperereza. DGPR nitorwa izakuraho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, ku buryo umuntu wese ufashwe acyekwaho icyaha nta bimenyetso azajya ahita arekurwa. Ati Icya mbere iyo minsi 30 y’agateganyo igomba kuvaho umuntu bakazajya bamufata ya minsi yemewe n’amategeko babona nta bimenyetso bihari bakakurekura, keretse bya byaha bikomeye nk’ibyiterabwoba ibyo kwica kuko amategeko afite uko abiteganya. AMAFOTO
Uyu munsi tariki ya 25 Kamena , umukandida ku mwanya wa perezida Hon Dr Frank Habineza , ari kumwe n abakandida depite, ubwo biyamamarizaga mu karere ka Kirehe, yijeje abaturage ko mu gihe bazamutora akaba umukuru w igihugu buri muturage azahabwa amazi meza nta kwishyura. Yongeye kandi kubabwira ko natorwa nta mununtu uzongera gufungirwa ubusa, kuko igihe azatorwa hazashyirwaho ikigega cy’indishyi kubafungiwe ubusa. Ikindi kandi abafungwa bagomba kubaho neza babona indyo yuzuye itabatera indwara. AMAFOTO