Mai 2016

Ishyaka rya Green Party rirasaba Leta y’u Rwanda kwihutira gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi

Ishyaka rya Green Party rirasaba Leta y’u Rwanda kwihutira gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi

mercredi 4 mai 2016

Ubuyobozi bw’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, rirasaba leta y’u Rwanda kwihutira gushyiraho umushahara fatizo ngo mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abakozi mu Rwanda. Ubuyobozi bw’iri shyaka busobanura ko bwisunze amahirwe bubonye ku munsi w’abakozi ngo ishyaka ryabo ritange ubu butumwa , aho bwemeza ko hari amafaranga menshi yiharirwa n’abategetsi mu mashimwe ndetse n’gaahimbazamusyi, kandi ngo yagasaranganyijwe mu bakozi benshi baciriritse bakabaho neza. Ni mu gihe hashize igihe Leta y’u Rwanda ivuga ko igisuzuma neza iby’umushahara w’abakozi n’umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo ku bakozi. Dr Frank Habineza, umuyobozi w’iri shyaka rya Green Party, we avuga ko hashize igihe kirekire cy’imyaka isaga 42, itegeko rigenga iby’imishahara mu Rwanda ritavugururwa. Yagize ati: “Turasaba y’uko biva mu mishinga, bijye mu bikorwa. Itegeko ntabwo riraba itegeko kuko ritarasohoka ritarajya mu nteko ishingamategeko ngo riganirweho, ngo ryemezwe. Urabona imyaka 42 imaze kurenga ni myinshi cyane. Ni ukuvuga ngo umukozi w’u Rwanda aragowe. Naho araryamiwe ntabwo afite ikimurengera. Inyigo zose zarakozwe zararangiye. MINECOFIN ubu ije gukora budjet nshyashya. Babishyire mu mushinga mushyashya, babitegure byose bikorwe ndetse kuri iyo ngengo y’imari izatangira mu kwezi kwa karindwi, tubaye dufite ubushobozi twabaha uku kwezi kwa 6 babe babirangije, ku buryo mu kwezi kwa 7 byatangira gushyirwa mu bikorwa.” Dr Frank avuga ko kuba Leta yagira impungenge ku itegeko rigenga umushahara fatizo bigatuma ritinda gushyirwa mu bikorwa ngo bitari bikwiye kuko hashize igihe kirekire kandi nubundi ngo itegeko iyo rigiyeho rigomba gukurikizwa uko riri. Yagize ati: “Izo mpungenge dore bimaze kuba imyaka 42, zihoraho zahozeho, ariko igihe kirageze ko zikrangira. Ni ukuvuga ngo niba n’umuntu akoze uruganda cyangwa se agatangiza kampani, agomba no gushyiraho budget , akamenya ngo amafaranga ngomba guhemba ni ayangaya. Batabikoze ubu nubundi zizahoraho. Ariko izo mpungenge bagomba guhangana nazo, bijye mu nzira nubundi abantu bazabimenyera. Kuko ni itegeko itegeko ringomba kubahirizwa.” Aguga ko nubwo atarabona imbanzirizamushinga y’iryo tegeko kuri we ngo n’umukozi ukoropa mu biro yakagombye guhembwa ibihumbi 200. Agira ati: “ Ntabwo ndabona iyo draft ibyo bateganije, ariko njyewe ndamutse ndi buhembe umukozi ubanza nibura namuhemba ibihumbi 200, ni yo natangirizaho nk’umukozi ugiye gutangira akazi. Ni ukuvuga ngo uravuga uti ibihumbi 200, nibura umuntu yabonamo inzu iciriritse, ukuvuga uti ashobora kuryamo nibura ibihumbi 80, nibura agasagura 20. Kuvuga ngo ni umukozi wawundi ukubura mu biro (umupuranto) ni we ndimo kuvuga. Ni umuvuga ngo ubwo nibura nk’umusirikare wakongeraho nka 50, akabona nka 250. Babishobora byose erega ni ubushake, iyo hari ubushake byose ntabwo byananirana.” Dr Frank avuga ko kuvuga ngo ntaho Leta yakura ayo mafaranga yose, ngo yareba ahantu igabanya hamwe hatari ngombwa nkuko bakuyeho amamodoka za Leta zagenerwaga abakozi bayo, ngo hari n’ibindi bashobora gukuraho, byose bigashoboka. Aguga ko nubwo bakuyeho amamodoka yagenerwaga abakozi ba Leta nanone usanga amafaranga ya essence baha abayobozi ari menshi, n’amamodoka babahereza ngo bazishyura nayo Leta ikongereho amafaranga menshi, arimo gukuraho imisoro kuri izo modoka ndetse n’ibindi ngo usanga byakagombye gusaranganywa umukozi wo hasi. Source: http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/ishyaka-rya-green-party-rirasaba-leta-y-u-rwanda-kwihutira-gushyiraho-umushahara-fatizo-ku-bakozi

Lire la suite
Green Party yasabye Leta gukemura ikibazo cy’amafaranga make agenerwa abari mu za bukuru

Green Party yasabye Leta gukemura ikibazo cy’amafaranga make agenerwa abari mu za bukuru

mercredi 4 mai 2016

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikikije (DGPR) rihamagarira Leta y’u Rwanda gukemura ibibazo bikunze kugaragazwa n’abari mu za bukuru birimo no kuba bafata amafaranga y’intica ntikize kandi barakoreye u Rwanda. Umukozi wageze mu za bukuru yaratanze imisanzu y’ubwiteganyirize kuva mu myaka yo hambere, agafata pansiyo abanyeshuri bacyandika muri Musana ya paji 32, ashobora kutagurira abe amakaye agezweho kuko ayo yahabwaga icyo gihe ni yo akibona, ndetse ku kwezi benshi muri abo bafata atagera ku bihumbi 10. Imibare igaragaza ko ababarirwa mu bihumbi 10 mu bafata pansiyo bafata ari hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi. Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikikije (DGPR) rivuga ko aya mafaranga ari make cyane ndetse ko ari nko gufata ubusa kuri aba bari mu za bukuru kandi barakoreye igihugu mu gihe cyabo. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku butumwa bugufi, Dr Frank Habineza Perezida wa DGPR yagize ati” Turasaba Leta kugira icyo ikora ku bibazo by’abantu bafata pansiyo cyane cyane icy’amafaranga make agenerwa abari mu za bukuru, aho umuntu afata atageze ku bihumbi 10 ku kwezi! Kuko ntacyo abamarira na busa nyamara barakoreye igihugu.” Uretse ababona make ariko, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB giherutse gutangariza IGIHE ko hari abakoresha bagera kuri 20% mu gihugu batubahiriza itegeko ryo gutanga imisanzu y’ubwitegeanyirize ku bakozi babo, ibyatuma n’ayo yitwa make batayabona. Kuri ubu umuntu yemererwa guhabwa pansiyo afite imyaka 60 y’ubukure, agahabwa amafaranga hagendewe ku yo yizigamiye igihe yari mu kazi. Inyigo yakozwe n’imiryango ine na sendika z’abakozi ku bari muri pansiyo n’abakorera umushahara muto mu mwaka wa 2014, yerekanye ko 95,9% by’abari muri pansiyo batanyurwa n’amafaranga bahabwa, ndetse 88% babayeho mu buzima bubi, 77% by’amafaranga bahabwa akaba atarangiza ukwezi naho 93.9% bakemeza ko batabasha kubona ibyangombwa by’ibanze bakenera mu buzima. Source: http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-yasabye-leta-gukemura-ikibazo-cy-amafaranga-make-agenerwa-abari-mu

Lire la suite
Labour day message: DGPR calls for a minimum wage in Rwanda

Labour day message: DGPR calls for a minimum wage in Rwanda

lundi 2 mai 2016

The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) takes on the opportunity of the International Labour day to request the Rwandan Government to set up a minimum wage (SMG) for Rwandan workers, without further delay, as stipulated in Article 76, Law No. 13/2009 of 27 May 2009. The Ministry of Finance and Economic Planning has been sitting on the draft law for several years, its high time, the law is enacted. It should be recalled that the last time the Rwandan Government set up a minimum wage was in 1974, it’s now 42 years later and a lot has changed on the labour market. DGPR requests all the concerned authorities to address all the complaints of pensioners, especially whereby most of them receive less than 10 USD per month. This money does not help our elders who have worked so hard for this country. They have ended up becoming beggars. This must be revised with immediate effect. DGPR also requests Rwanda Social Security Board to stop making unprofitable investments, like the several skyscrapers built in several towns in the country, which have no tenants. Most of these buildings are only occupied at the ground floor. It’s evident that no proper feasibility study was made before injecting several millions of dollars in these investments. DGPR suggest that those building be privatised and the money spent be returned to the savings account. Done at Kigali, 1st May 2016 Dr.Frank Habineza President, Democratic Green Party of Rwanda

Lire la suite