The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) condemns in the strongest terms possible the murder of Anselme MUTUYIMANA (RIP), Ex-Spokesperson of FDU Inkingi, which took place on 8th March 2019. We appreciate the steps taken so far by Rwanda Investigation Bureau but still call for in-depth and speedy investigations so that the culprits would be brought to justice. We also request that trials in this murder be conducted in the area where the crime was committed, in order to deter similar occurrences in the future. We wish to express our sincere condolences to the family and friends of Anselme MUTUYIMANA, may his soul rest in eternal peace. Done at Kigali, 14th March 2019 Dr.Frank HABINEZA (MP) President, DGPR
Itegeko rigenga amashyaka n’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2013 ryavuguruwe mu mwaka wa 2018, ryongerera amashyaka ububasha bumwe na bumwe, ariko riyaka n’ubundi bubasha bunyuranye. Mu mahugurwa y’umunsi umwe Ishyaka Riharanmira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryahaye abanyamakuryango baryo bagize Biro Politique yaguye, basobanuriwe byimbitse iby’iri tegeko, cyane cyane impinduka zirikubiyemo. Depite Dr Frank Habineza uyobora Green Party yavuze ko atari byinshi byahindutse mu itegeko, ko ariko uko biri kose bazabyubahiriza nk’uko riri. Mu byo yavuze bishimiye, harimo no kuba Leta hari impano izajya igenera ku mwaka imitwe ya politiki yemewe mu gihugu. Mu bindi bibazo yabajijwe, Dr Frank Habineza yavuze ko inteko rusange yanagombaga gutora abakomiseri, kuko abasanzwe barangije manda yabo, kandi hakaba n’impinduka nke zabayeho nyuma yo kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko. Dr Farnk Habineza yavuze ko aya matora y’abakomiseri atabashije gukorwa, kuko munama hari harimo abatagomba gutora hari nabandi bagomba gutora batatumiwe, kandi ko no mu ishyaka imbere ubwabo bubahiriza demokarasi n’amategeko. Dr Frank Habineza yavuze ko ubu Ishyaka rihagaze neza, kandi ko abanyamuryango babo batagitotezwa cyangwa ngo baburabuzwe nka mbere , batarabona imyanya mu nteko. Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Hon. Ntezimana Jean Claude yatangarije abanyamakuru ko yishimira ko mu nteko batanga ibitekerezo kandi bikumvwa, ko nubwo bari muri opposition bitabuza ibitekerezo byabo kwakirwa no kuganirwaho, kimwe n’iby’abandi bose. Source: https://bwiza.com/2019/02/25/green-party-yiteguye-kubahiriza-100-itegeko-rishya-rigenga-amashyaka/
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Green Party),rirasaba leta kuvugurura ibyiciro by’ubudehe igendeye kubafite akazi n’abashomeri yibanze cyane ku mashuri umuntu yize. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 24/2/2019 na Dr Frank Habineza umuyobozi wiri shyaka mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye I Kigali. Frank Habineza yavuze ko uburyo bwari busanzwe bwo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe butari bumeze neza, ariyo mpamvu igihe biyamamazaga kujya mu nteko basabye leta ko habamo amavugurura. Ubu barashima leta ko yabumvise yatangiye no kubishyira mubikorwa. Barasaba leta kugendera ku buryo bune bwo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe hagendeye k’ubukungu bw’amafaranga, amashuri umuntu yize, Akazi akora ,hongeyeho umwihariko w’abashomeri. Yagize ati:”Twe n’abarwanashyaka dufite ibyifuzo bijyane n’ibyiciro by’ubudehe , turasaba leta ko ibyiciro by’ubudehe bitakongera kuba imibare gusa, ahubwo byakorwa hagendeye ku kazi umuntu akora n’umushahara ahabwa, amashuri yize hongeyeho n’icyiciro cyihariye cy’abashomeri”. Yakomeje avuga ko byaba byiza hakorwa ibyiciro hagendewe ku bushobozi bw’amafaranga , yatanze urugero rwaho umuntu uhembwa ibihumbi 100 mu kwezi adakwiye kujya mu cyiciro kimwe n’uhembwa miliyoni nawe mu kwezi. Yongeyeho ko umuntu udafite akazi (Umushomeri) we yagakwiye kugira icyiciro kihariye cy’abatishoboye. Ubusanzwe mu cyiciro cya mbere harimo abadafite inzu, batanabona uburyo bworoshye bwo kuyikodesha baninjiza amafaranga bibagoye, ababona ibibatunga bibagoye cyangwa ababyeyi bagasimburana n’abana kurya. Mu cya kabiri harimo ba nyakabyizi, abafundi,abatera ibiraka, abashobora gukodesha inzu n’abafite izabo ariko ziciriritse n’ibindi. Mu cya gatatu harimo abantu badakeneye gufashwa na leta kuko mu mibereho yabo bashobora kwigira, ni ukuvuga abahinzi basagurira amasoko, abikorera bafite ibikorwa bigaragara. Mu cyiciro cya kane harimo abayobozi bo kuva ku rwego rw’uwitwa umuyobozi mukuru (Director) mu nzego za leta kugeza kuri Perezida wa Repubulika. Raporo ku ishyirwaho ry’ibyiciro by’Ubudehe ku mibereho y’Abanyarwanda, igaragaza ko abenshi bari mu cyiciro cya gatatu. Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose. Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose. Icyiciro cya gatatu cy’Ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda bose, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose. Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane niho babarizwa. Gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe byatangiye gukorwa mu igeragezwa kuva muri Kanama 2014, bikorwa mu turere twose kuva ku wa 2 Gashyantare 2015. Inkuru ya:GATETE Muhamoud Source: http://hanga.rw/?Amakuru Article=Politiki/Green-Party-irasaba-Leta-kuvugurura-ibyiciro-by Ubudehe-ishingiye-ku-mashuri-n_240219509.html
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryatangaje ko ryishimiye ko nyuma yo kugera mu nteko ishinga amategeko, abayobozi b’inzego za Leta zafataga abarwanashyaka babo nk’inyeshyamba zaje kwangiza umutekano wa Leta,bahinduye imyumvire . Mu nama yahuje ubuyobozi bw’iri Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije n’abarwanashyaka baryo bari muri Biro Politiki, kuri iki Cyumweru Taliki ya 24 Gashyantare 2019, umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza yavuze ko bamaze kugera kuri byinshi birimo guhabwa agaciro na Leta, ibitekerezo byabo bikakirwa neza nk’andi mashyaka yose,ndetse abanyamuryango babo babanye neza n’inzego zibanze. Dr Habineza yavuze ko bagitangira iri shyaka mu mwaka wa 2009 bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze bahohoteraga abarwanashyaka babo bakeka ko bashaka guhungabanya umutekano, ariko ubu byahindutse nyuma yo kubona imyanya mu nteko ndetse DGPR isigaye ifatwa nk’umutwe wa politiki ukurikiza amategeko. Yagize ati “Nyuma yo gutorwa mu nteko ishinga amategeko habaye umwuka mwiza hagati y’abarwanashyaka bacu n’inzego zibanze kuko hirya no hino mu turere abarwanashyaka bacu barahohoterwaga, ariko kuri ubu bakorana neza na ba Meya. Umwuka wabaye mwiza ndetse hirya no hino mu turere bararyakiriye neza.” Dr Habineza yavuze ko mbere y’amatora hari umurwanashyaka wa Green Party witwa Habumugisha Vincent wo mu karere ka Nyamasheke wigeze gufatwa n’inzego za gisirikare akekwaho ko ari inyeshyamba gusa nyuma yo gushikirizwa polisi, basanze nta cyaha afite ndetse ngo ishyaka rya DGPR ryasobanuye neza ko ari umurwanashyaka waryo ararekurwa. Muri iyi nama abarwanashyaka ba Democratic Green Party bahawe amahugurwa ajyanye n’iby’itegeko rishya rigenga imitwe ya politiki n’umunyapolitiki ndetse babwirwa uko bagomba kwitwara nk’Abanyarwanda ba nyabo. Democratic Green Party yungutse abarwanashyaka bashya bagera kuri 200 ndetse yavuze ko bagiye gukomeza kugaragaza ibibazo by’abanyarwanda mu nteko birimo ikibazo cy’ibura ry’amasoko ku bahinzi batandukanye, ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe ndetse no gusaba ko hagabanywa impinduka za hato na hato mu burezi kuko zituma ireme ryabwo rizahara cyane. Democratic Green Party of Rwanda yavuze ko yifuza ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yakemura ibibazo by’imibanire n’ibihugu by’ibituranyi vuba na bwangu kugira ngo abanyarwanda bongere kubona amasoko hanze y’igihugu. Source: http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/democratic-green-party-of-rwanda-yishimiye-ko-abanyamuryango-bayo-batagifatwa
The Democratic Green Party of Rwanda started 2018 with serious preparations for the Parliamentary elections that took place in September. Pre-campaign activities included several district level party congresses where members nominated two parliamentary candidates both female and male from each of the 30 districts in the country. A national congress was later held in June and a confirmed list of parliamentary candidates was approved as well as the party’s manifesto for the elections. During the September elections the Party was able to score 5 percent of the national vote and obtained two seats in Parliament. Our experience in parliament for the last few months has been interesting, notably realizing that fellow MPs from other political organisations were accommodative to alternative and opposing views. We, therefore, extend our gratitude to all our party members, well-wishers, the media fraternity, Government of Rwanda, the International community, the Global Greens Family and the public for standing with us during the year 2018. The Democratic Green Party of Rwanda wishes you all a peaceful and prosperous New Year 2019. Done on 31st December 2018 Dr.Frank Habineza President, Democratic Green Party of Rwanda
Depite Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, yizeza guharanira ko abanyarwanda by’umwihariko abari hanze y’igihugu basobanukirwa icyo iri huriro aricyo. Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yatowe n’amajwi 100%, asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC). Umuvugizi wungirije watowe kuri uyu wa Kane ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL. Ishyaka Green Party ryinjiye mu Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike mu 2014. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Habineza yavuze ko ashyize imbere ingingo zirimo kwimakaza umuco w’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe imbaraga no kungurana ibitekerezo ku buzima bw’igihugu. Ati “Icya kabiri nshaka gushyiramo imbaraga ni ugusobanurira abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga bamwe batarasobanukirwa neza ihuriro icyo aricyo.” Habineza yanijeje gushyira imbara mu mushinga wo gushakisha miliyari 1.7Frw yo kubaka icyicaro cy’ihuriro kuko bafite ikibanza i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Umuvugizi ndetse n’umwungirije batorerwa kuyobora manda y’amezi 6 atongerwa, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa we atorerwa kuyobora manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe. Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/frank-habineza-yagizwe-umuvugizi-w-ihuriro-ry-imitwe-ya-politiki-mu-rwanda
The General Assembly of the National Consultative Forum of Political Organisations (NFPO) has elected Frank Habineza and Athanasie Nyiragwaneza as the Forum’s spokesperson and vice spokesperson, respectively. Habineza is the Chairman of the Democratic Green party of Rwanda while Nyiragwaneza is a member of Social Democratic Party (PSD). They are both members of parliament. The forum brings together all the 11 political parties where they discuss pressing issues affecting the country and devise common solutions. For the next six months of their mandate, the lawmakers pledged to promote the Forum within and outside the country. “We’ll market the Forum to promote our democracy of consensus,” Habineza said after being elected. The Forum plans to construct a Rwf1.7 billion office building. “We hope we’ll have mobilised some significant resources in the next six months,” said Habineza. The Executive Secretary of the Forum, Oswald Burasanzwe, said, “The Forum is deeply rooted in the Arusha Peace Accords, which intended to bring about good politics in the country” he started. Before the elections, which were held on Thursday, the forum invited a delegation from the Ministry of Health to discuss the rising cases of drug abuse and delinquency among the youth. Dr PatrickNdimubanzi, the State Minister for Public and Primary Healthcare, said the ministry will commission research on the persistent issue of drug abuse among the youth. “We’re currently conducting research on what is the cause of increasing mental diseases but the politicians have also tasked us to look into the cause for the increasing desire for drugs among our youth” he said. He added that the ministry will continue working with the Forum and other institutions to solve health challenges. The Forum was initiated in 2003 to bring together politicians to discuss, among others, political strategies before taking them to the public, according to Burasanzwe. Source: https://www.newtimes.co.rw/news/habineza-elected-spokesperson-political-parties-forum