Catégorie : News

DGPR yishimira ko ‘Ndi Umunyarwanda’ yagabanyije umureego yazanye

DGPR yishimira ko ‘Ndi Umunyarwanda’ yagabanyije umureego yazanye

vendredi 20 mai 2016

Umuyobozi w’ishyakariharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza avuga ko yishimira kuba gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yarahinduye isura kuko uko yatangiye ishyirwa mu bikorwa yumvikanagamo kugereka ibyaha ku batarabikoze kuko abo mu miryango yagize ibibi ikora basabwaga gusaba imbabazi mu izina ry’ababyeyi babo kandi mu mahame ya Demokarasi bizwi ko icyaha ari gatozi ku wagikoze ari na we uba ukwiye kukiryozwa. Mu kiganiro kihariye Umuseke wagiranye n’uyu muyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze byinshi kuri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge. Avuga ko ishyaka rye ribarizwamo abantu bose nta vangura nk’uko bisabwa n’amahame agenga imitwe ya politiki mu Rwanda. Amashyaka asabwa kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, nka DPGR mukora iki? Habineza: “Amategeko y’u Rwanda ateganya ko imitwe ya Politiki itagomba gushingira ku moko cyangwa ikindi cyatanya Abanyarwanda, dushinga ishyaka ni byo twabanje kwibandaho, ntitwashingiye ku bwoko, ishyaka ryacu rihuje Abanyarwanda bose batandukanye.” Ishyaka ‘Democratic Green Party of Rwanda’ rikunze kumvikana rinenga zimwe muri gahunda za Leta riba rivuga ko zinyuranyije n’amahame ya Demokarasi cyangwa ibyo Abanyarwanda bakeneye nko kuba mu mwaka ushize ryarareze Leta ku mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ( urubanza iri shyaka ryaratsinzwe). Habineza uyobora iri shyaka avuga ko mu byo banenga Leta birinda kujya mu by’amoko, ati “Twebwe turi ishyaka ritavuga rumwe na Leta iriho, ariko ibyo tunenga Leta twirinda kujya mu bintu by’amoko cyangwa ibindi byatuma abantu bongera gutemana cyangwa ibindi byagarura Jenoside.” Dr Habineza wagarutse kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, avuga ko intego z’iyi gahunda zari zihabanye n’uburyo yashyirwaga mu bikorwa ubwo yatangizwaga kuko ngo yasabaga abo mu miryango yishe abantu muri Jenoside, abasahuye cyangwa bangije iby’abandi gusaba imbabazi. Ati “Twe tumva ko icyaha ari gatozi, umuntu wakoze icyaha agomba gusaba imbabazi uwo yagikoreye, atari ukuvuga ngo umuntu afata ibyaha by’umubyeyi we, niba papa cyangwa mama wawe yarakoze ibyaha biramureba.” Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda igitangira bahise bandikikira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bagaragaza uburyo bwabo bumva ko iyi gahunda ikwiye gushyirwa mu bikorwa. Ati “Twavugaga ko abahoze muri Leta bo bashobora gusaba imbabazi mu izina rya leta yabo yakoze ibyaha, tugaragaza ko ingoma ya cyami na yo Umwami Kigeli aracyahari, nawe yasaba imbabazi mu izina ry’ingoma zose kuko na zo hari amakosa y’ubuyobozi zakoze yaduteje n’ibibazo turimo.” Habineza utsindagira ko ishyaka rye ryubahiriza politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge, agira ati “ Nta gahunda zihembera ingengabitekerezo tugira ndetse nta n’imitwe ishyigikiye ingengabitekerezo dukorana na yo.” Yishimira kuba ‘Ndi Umunyarwanda’ yarahinduye isura Umuseke: Ko ‘Ndi Umunyarwanda’ bagaragaza uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda, aho kuyinenga ntimwariho migiza nkana? Habineza: “Oya, ibyo twamaganye twarabyamaganye kandi turabona ko habayeho impinduka kuko uko batangiye bavuga ngo Abahutu bose bahaguruke basabe imbabazi byagiye bigabanuka, wabonye ko umurego byatangiriyeho wagabanutse.” Dr Frank Habineza avuga ko mu rwego rwo kwirinda amacakubiri mu ishyaka ayoboye, bashyizeho komite nkemurampaka ikurikiranira hafi niba hari impaka mu barwanashyaka no mu bayobozi ikaba yabunga, mu gihe binaniranye bakitabaza izindi nzego zibishinzwe mu gihugu. Source: http://www.umuseke.rw/f-habineza-ngo-yishimira-ko-ndi-umunyarwanda-yagabanyije-umureego-yazanye.html

Lire la suite
DGPR Successfully Finalised Leadership Trainings for Party Members in Nyanza and Gakenke Districts

DGPR Successfully Finalised Leadership Trainings for Party Members in Nyanza and Gakenke Districts

mardi 17 mai 2016

The Democratic Green Party of Rwanda is pleased to inform members of the media and the general public that it has successfully finalised leadership trainings for party members in both Nyanza and Gakenke Districts. The trainings were conducted between 7th-15th May 2016, with support from the National Consultative Forum of Political Organisations in Rwanda. The trainings focused on the following themes: Gender and the role of women in decision making organs Responsibilities, structures and strategies of political parties in a democracy Partnerships between private sector and the Government in development and young entrepreneurship Political competition: elections, rules and regulations during electoral campaigns Political ideology and general principals of politics Political leadership and political conflict management DGPR also established District Executive Committees in the above mentioned two districts. DGPR has now established party structures in the following districts: Rubavu District, Musanze District, Huye District, Bugesera District, Bulera District, Muhanga District, Kirehe District, Karongi District, Nyagatare District, Nyanza District, Gakenke District and Rusizi Districts. We have also established Provincial women structures in the Eastern Province, Western Province, Northern Province and Southern Province. The Democratic Green Party of Rwanda was officially launched on 14th August 2009 as an opposition party. It got official registration on 9th August 2013 and accepted as a member of the National Consultative Forum of Political Organisations in Rwanda on 3rd April 2014. DGPR’s Status were published in the official gazette of the Republic of Rwanda on 4th August 2014. Done at Kigali on 17th May 2016 Dr.Frank Habineza President, Democratic Green Party of Rwanda

Lire la suite
Ishyaka Green Party ryongeye gusaba ko hajyaho minisiteri y’itangazamakuru mu Rwanda

Ishyaka Green Party ryongeye gusaba ko hajyaho minisiteri y’itangazamakuru mu Rwanda

jeudi 5 mai 2016

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije rirasaba Leta yu Rwanda gucyemura Ibibazo byitangaza makuru vuba na bwangu. Mubyihutirwa harimo kubura ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo (opinions) bituma abanyamakuru batinya kuvuga ibyo babona ko bitameze neza. Abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bakabuzwa n’Abayobozi babo bakuru aribo (Media House Owners) ntibitume bene izo nkuru zicukumbuye zitambuka bitewe nayo mabwiriza baba bahawe ngo avuye hejuru ( briefing from above) ngo kuko zisebya igihugu. Bityo hakabaho gutambuka inkuri zituzuye (zitari balanced ). Gukora inkuru zigakurwaho kuri za site za internet (online /website). Gukora ibiganiro ku ma Radio /TV ntibyemererwe gutambuka ukundi. Gukora inkuru zicukumbuye ibinyamakuru bigafatirirwa ku mupaka, hano ingero zimaze kuba nyinshi. Ikibazo cy’ubwisanzure kumafaranga ( financially), kwamamaza niyo soko y ambere yamafaranga mw itangaza makuru, kubera ko nta baterankunga bandi bahari. Leta ishyira muri bike kandi ahanini ibyayo, ntisaranganya. Abayobozi bazajye bemera gutanga Amakuru no gukosorwa. Umwanzuro: Ishyaka DGPR ryongeye gusaba ko minisiteri y’itangazamakuru yajyaho vuba na bwangu, kugira ngo itangazamakuru rirekeraho kuba nk impfubyi. DGPR

Lire la suite
Green Party iratabariza urubyiruko n’abasaza bacitse ku icumu batishoboye

Green Party iratabariza urubyiruko n’abasaza bacitse ku icumu batishoboye

mercredi 4 mai 2016

Ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rirasaba Leta y’u Rwanda n’abandi bireba ko yakongera imbaraga mu kuzamura imibereho y’abacitse ku icumu cyane cyane abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abari mu zabukuru badafite abo kubitaho. Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) ryashyize ahagaragara kuri uyu wa 08 Mata 2016, ryatangaje ko ryifatanyije n’abanyarwanda mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri iri tangazo kandi DGPR yaboneyeho gusaba Leta y’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bireba, kongera imbaraga mu gufasha mu buryo bw’isanamitima ndetse no mu bukungu abacitse ku icumu batishoboye cyane cyane hatangwa amazu ndetse n’ibyo kurya. Iri shyaka kandi risaba ko urubyiruko rwavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rwafashwa kwiga ndetse bagahabwa n’amahirwe yo kubona akazi. DGPR yasabye Leta y’u Rwanda ko hashyirwaho ikigega cyihariye cyo gufasha abacitse ku icumu batagifite intege z’umubiri basigaye ntawe bafite wo kubitaho. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu batishoboye FARG, kikaba kibafasha haba mu kurihira amashuri abanyeshuri barokotse Jenoside, kubakira abadafite aho baba, kuvuza abafite uburwayi bukomoka kuri Jenoside n’ibindi bitandukanye n’ubwo hakiri abataragerwaho na bumwe mu ufasha bakeneye. Source: http://makuruki.rw/KWIBUKA-22/article/Green-Party-iratabariza-abacitse-ku-icumu-batishoboye

Lire la suite
Green Party yasabye Minisitiri w’intebe kwemeza ivugururwa ry’itegeko rigenga amashyaka ya Politiki

Green Party yasabye Minisitiri w’intebe kwemeza ivugururwa ry’itegeko rigenga amashyaka ya Politiki

mercredi 4 mai 2016

Nyuma yo kwandikira komisiyo y’ igihugu y’ amatora ikavuga ko itanyuzwe n’ igisubizo yahawe, bigatuma yandikira Inteko Ishinga amategeko, Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR, ryandikiye Minisitiri w’ intebe risaba ko itegeko rigenga amatora ryavugururwa mbere y’ uko u Rwanda rwinjira mu matora y’ umukuru w’ igihugu. Tariki 10 Gashyantare 2016, ni bwo Ishyaka Green Party ryandikiye Inteko Ishinga amategeko risaba ko amategeko amwe n’ amwe yavugururwa. Mu kiganiro yagiranye na Makuruki.rw, Dr Frank Habineza Umuyobozi w’ iri shyaka yagarutse ku mpamvu nyamukuru zatumye bandikira Minisitiri w’ intebe. Yagize ati : “Twabanje kwandikira komisiyo y’ igihugu y’ amatora igisubizo baduhaye nticyatunyura, twandikira Inteko Ishinga amategeko batubwira ko itegeko rivugururwa ari uko bisabwe na guverinoma cyangwa byasabwe n’ umudepite. Twahisemo kwandikira Minisitiri w’ intebe kuko ariwe ukuriye guverinoma” Ibyo Green party isaba harimo ko umuyobozi mu nzego za Leta adakwiye kuba umuyobozi w’ umutwe wa politiki, ko mu Rwanda hatangizwa uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bwizewe, ko imitwe ya politiki yagira abayihagarariye muri komisiyo y’ igihugu y’ amatora, iri shyaka rirasaba kandi ko itegeko ryo kuwa 12/07/2013 ryavugururwa imitwe ya politiki ikagira uburenganzira bwo kwakira impano zivuye mu baterankunga b’ abanyamahanga. Ibi byose n’ibindi ngo byagerwaho ari uko amategeko abigenga avuguruwe bityo irishyaka rikaba risaba ko yavugururwa. Source: http://www.makuruki.rw/Politiki/article/Green-Party-yandikiye-ibiro-bya-Minisitiri-w-intebe

Lire la suite
Green Party yageze kuri Minisitiri w’Intebe isaba ko itegeko rigenga amatora rivugururwa

Green Party yageze kuri Minisitiri w’Intebe isaba ko itegeko rigenga amatora rivugururwa

mercredi 4 mai 2016

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ryamaze kugeza ibaruwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe, risaba impinduka mu itegeko rigenga amatora mu Rwanda. Tariki ya 10 Gashyantare 2016 nibwo Green Party yandikiye Inteko Ishinga Amategeko, isaba ko zimwe mu ngingo zigize itegeko rigenga amatora zivugururwa. Iri shyaka mu byo risaba harimo ko umuntu watorewe umwanya mu nzego z’ibanze atekwemerwa guhagararira ishyaka runaka aho ayoboye; kugabanya amajwi asabwa kugira ngo umukandida wigenga atsinde akava kuri atanu akaba abiri; kugabanya amajwi ishyaka risabwa kugira ngo ryinjire mu Nteko Ishinga Amategeko akava kuri atanu akaba ane. Mu bindi harimo ko leta yajya itanga mbere amafaranga afasha ishyaka n’abakandida mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse no kureka amashyaka akakira inkunga ziva mu mahanga n’ibindi. Muri Werurwe, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yaganiriye n’Abayobozi ba Green Party, ababwira ko Inteko idafite ububasha bwo gutangiza ivugururwa ry’Itegeko Ngenga, ahubwo abagira inama yo gushaka umudepite bakabimusaba akazabibagereza ku Nteko rusange cyangwa bakabisaba guverinoma. Mu kiganiro na IGIHE kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wa Green Party, Dr Frank Habineza, yavuze ko nyuma yo kubisaba abadepite batandukanye ku giti cyabo bakabyanga, bamaze kugeza ubusabe bwabo kuri Minisitiri w’Intebe kugira ngo azabibashyikiririze guverinoma. Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko begereye abadepite bagera kuri batatu babagezaho ubusabe bwabo, ariko barabyanga. Habineza yagize ati “Twabanje kubisa abadepite ku giti cyabo, uwo twegereye akatubwira ngo ntabwo abishinzwe, undi akavuga impamvu ze bwite […] nyuma rero twahisemo kwandikira Minisitiri w’Intebe, kugira ngo abitugereza kuri Guverinoma.” Habineza avuga ko hari icyizere ko icyifuzo cyabo kizasubizwa abihereye ku kuba ibaruwa yabo yakiriwe ‘neza’. Green Party iherutse gutangaza ko ibizava muri ubwo busabe aribyo bizatuma ifata umwanzuro niba izitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha. Abajijwe niba batazitabira amatora nibadasubizwa uko babyifuza, Habineza yabwiye IGIHE ko batarabitekerezaho. Ati “Ubu sinavuga ngo twabitekerejeho, icyakora mwabonye ko mubyo twasabye, twasabiye n’andi mashyaka, nibaduha ibisubizo bizima, byaduha imbaraga zo kwitabira amatora n’imbaraga z’uko ibizayavamo twabyakira twishimye.” Green Party yagaragaye cyane umwaka ushize ubwo yasabaga ko Itegeko Nshinga ritavugururwa kugira ngo Perezida uriho yemerewe kongera kwiyamamaza bigera no mu rubanza, gusa yaje gutsindwa ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwanzuraga ko nta ngingo ibuza ko Itegeko Nshinga kuvugururwa. Source: http://mobile.igihe.com/politiki/amakuru/article/green-party-yageze-kuri-minisitiri-w-intebe-isaba-ko-itegeko-rigenga-amatora

Lire la suite
Ishyaka rya Green Party rirasaba Leta y’u Rwanda kwihutira gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi

Ishyaka rya Green Party rirasaba Leta y’u Rwanda kwihutira gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi

mercredi 4 mai 2016

Ubuyobozi bw’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, rirasaba leta y’u Rwanda kwihutira gushyiraho umushahara fatizo ngo mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abakozi mu Rwanda. Ubuyobozi bw’iri shyaka busobanura ko bwisunze amahirwe bubonye ku munsi w’abakozi ngo ishyaka ryabo ritange ubu butumwa , aho bwemeza ko hari amafaranga menshi yiharirwa n’abategetsi mu mashimwe ndetse n’gaahimbazamusyi, kandi ngo yagasaranganyijwe mu bakozi benshi baciriritse bakabaho neza. Ni mu gihe hashize igihe Leta y’u Rwanda ivuga ko igisuzuma neza iby’umushahara w’abakozi n’umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo ku bakozi. Dr Frank Habineza, umuyobozi w’iri shyaka rya Green Party, we avuga ko hashize igihe kirekire cy’imyaka isaga 42, itegeko rigenga iby’imishahara mu Rwanda ritavugururwa. Yagize ati: “Turasaba y’uko biva mu mishinga, bijye mu bikorwa. Itegeko ntabwo riraba itegeko kuko ritarasohoka ritarajya mu nteko ishingamategeko ngo riganirweho, ngo ryemezwe. Urabona imyaka 42 imaze kurenga ni myinshi cyane. Ni ukuvuga ngo umukozi w’u Rwanda aragowe. Naho araryamiwe ntabwo afite ikimurengera. Inyigo zose zarakozwe zararangiye. MINECOFIN ubu ije gukora budjet nshyashya. Babishyire mu mushinga mushyashya, babitegure byose bikorwe ndetse kuri iyo ngengo y’imari izatangira mu kwezi kwa karindwi, tubaye dufite ubushobozi twabaha uku kwezi kwa 6 babe babirangije, ku buryo mu kwezi kwa 7 byatangira gushyirwa mu bikorwa.” Dr Frank avuga ko kuba Leta yagira impungenge ku itegeko rigenga umushahara fatizo bigatuma ritinda gushyirwa mu bikorwa ngo bitari bikwiye kuko hashize igihe kirekire kandi nubundi ngo itegeko iyo rigiyeho rigomba gukurikizwa uko riri. Yagize ati: “Izo mpungenge dore bimaze kuba imyaka 42, zihoraho zahozeho, ariko igihe kirageze ko zikrangira. Ni ukuvuga ngo niba n’umuntu akoze uruganda cyangwa se agatangiza kampani, agomba no gushyiraho budget , akamenya ngo amafaranga ngomba guhemba ni ayangaya. Batabikoze ubu nubundi zizahoraho. Ariko izo mpungenge bagomba guhangana nazo, bijye mu nzira nubundi abantu bazabimenyera. Kuko ni itegeko itegeko ringomba kubahirizwa.” Aguga ko nubwo atarabona imbanzirizamushinga y’iryo tegeko kuri we ngo n’umukozi ukoropa mu biro yakagombye guhembwa ibihumbi 200. Agira ati: “ Ntabwo ndabona iyo draft ibyo bateganije, ariko njyewe ndamutse ndi buhembe umukozi ubanza nibura namuhemba ibihumbi 200, ni yo natangirizaho nk’umukozi ugiye gutangira akazi. Ni ukuvuga ngo uravuga uti ibihumbi 200, nibura umuntu yabonamo inzu iciriritse, ukuvuga uti ashobora kuryamo nibura ibihumbi 80, nibura agasagura 20. Kuvuga ngo ni umukozi wawundi ukubura mu biro (umupuranto) ni we ndimo kuvuga. Ni umuvuga ngo ubwo nibura nk’umusirikare wakongeraho nka 50, akabona nka 250. Babishobora byose erega ni ubushake, iyo hari ubushake byose ntabwo byananirana.” Dr Frank avuga ko kuvuga ngo ntaho Leta yakura ayo mafaranga yose, ngo yareba ahantu igabanya hamwe hatari ngombwa nkuko bakuyeho amamodoka za Leta zagenerwaga abakozi bayo, ngo hari n’ibindi bashobora gukuraho, byose bigashoboka. Aguga ko nubwo bakuyeho amamodoka yagenerwaga abakozi ba Leta nanone usanga amafaranga ya essence baha abayobozi ari menshi, n’amamodoka babahereza ngo bazishyura nayo Leta ikongereho amafaranga menshi, arimo gukuraho imisoro kuri izo modoka ndetse n’ibindi ngo usanga byakagombye gusaranganywa umukozi wo hasi. Source: http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/ishyaka-rya-green-party-rirasaba-leta-y-u-rwanda-kwihutira-gushyiraho-umushahara-fatizo-ku-bakozi

Lire la suite
Green Party yasabye Leta gukemura ikibazo cy’amafaranga make agenerwa abari mu za bukuru

Green Party yasabye Leta gukemura ikibazo cy’amafaranga make agenerwa abari mu za bukuru

mercredi 4 mai 2016

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikikije (DGPR) rihamagarira Leta y’u Rwanda gukemura ibibazo bikunze kugaragazwa n’abari mu za bukuru birimo no kuba bafata amafaranga y’intica ntikize kandi barakoreye u Rwanda. Umukozi wageze mu za bukuru yaratanze imisanzu y’ubwiteganyirize kuva mu myaka yo hambere, agafata pansiyo abanyeshuri bacyandika muri Musana ya paji 32, ashobora kutagurira abe amakaye agezweho kuko ayo yahabwaga icyo gihe ni yo akibona, ndetse ku kwezi benshi muri abo bafata atagera ku bihumbi 10. Imibare igaragaza ko ababarirwa mu bihumbi 10 mu bafata pansiyo bafata ari hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi. Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikikije (DGPR) rivuga ko aya mafaranga ari make cyane ndetse ko ari nko gufata ubusa kuri aba bari mu za bukuru kandi barakoreye igihugu mu gihe cyabo. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku butumwa bugufi, Dr Frank Habineza Perezida wa DGPR yagize ati” Turasaba Leta kugira icyo ikora ku bibazo by’abantu bafata pansiyo cyane cyane icy’amafaranga make agenerwa abari mu za bukuru, aho umuntu afata atageze ku bihumbi 10 ku kwezi! Kuko ntacyo abamarira na busa nyamara barakoreye igihugu.” Uretse ababona make ariko, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB giherutse gutangariza IGIHE ko hari abakoresha bagera kuri 20% mu gihugu batubahiriza itegeko ryo gutanga imisanzu y’ubwitegeanyirize ku bakozi babo, ibyatuma n’ayo yitwa make batayabona. Kuri ubu umuntu yemererwa guhabwa pansiyo afite imyaka 60 y’ubukure, agahabwa amafaranga hagendewe ku yo yizigamiye igihe yari mu kazi. Inyigo yakozwe n’imiryango ine na sendika z’abakozi ku bari muri pansiyo n’abakorera umushahara muto mu mwaka wa 2014, yerekanye ko 95,9% by’abari muri pansiyo batanyurwa n’amafaranga bahabwa, ndetse 88% babayeho mu buzima bubi, 77% by’amafaranga bahabwa akaba atarangiza ukwezi naho 93.9% bakemeza ko batabasha kubona ibyangombwa by’ibanze bakenera mu buzima. Source: http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-yasabye-leta-gukemura-ikibazo-cy-amafaranga-make-agenerwa-abari-mu

Lire la suite
Labour day message: DGPR calls for a minimum wage in Rwanda

Labour day message: DGPR calls for a minimum wage in Rwanda

lundi 2 mai 2016

The Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) takes on the opportunity of the International Labour day to request the Rwandan Government to set up a minimum wage (SMG) for Rwandan workers, without further delay, as stipulated in Article 76, Law No. 13/2009 of 27 May 2009. The Ministry of Finance and Economic Planning has been sitting on the draft law for several years, its high time, the law is enacted. It should be recalled that the last time the Rwandan Government set up a minimum wage was in 1974, it’s now 42 years later and a lot has changed on the labour market. DGPR requests all the concerned authorities to address all the complaints of pensioners, especially whereby most of them receive less than 10 USD per month. This money does not help our elders who have worked so hard for this country. They have ended up becoming beggars. This must be revised with immediate effect. DGPR also requests Rwanda Social Security Board to stop making unprofitable investments, like the several skyscrapers built in several towns in the country, which have no tenants. Most of these buildings are only occupied at the ground floor. It’s evident that no proper feasibility study was made before injecting several millions of dollars in these investments. DGPR suggest that those building be privatised and the money spent be returned to the savings account. Done at Kigali, 1st May 2016 Dr.Frank Habineza President, Democratic Green Party of Rwanda

Lire la suite
DGPR has Submitted Demands for Political and Electoral Reforms to the Rwandan Prime Minister

DGPR has Submitted Demands for Political and Electoral Reforms to the Rwandan Prime Minister

mardi 19 avril 2016

The Democratic Green Party of Rwanda has today, the 19th of April 2016, submitted its demands to the Rwandan Prime Minister, calling for reforms in the national election laws and the political parties Act. This request follows a previous petition submitted to the Rwandan Parliament on 10th February 2016, calling for political and electoral reforms. However, the party was advised by the Deputy Speaker on 10th March 2016, to either find an MP to table the matter in Parliament or request the cabinet to do so as stipulated in Article 88 of the Rwandan Constitution. DGPR approached some MPs but none accepted to take this forward, therefore, a resolve to request the Rwandan Prime Minister as head of Government business, to find an appropriate solution on this important matter before the upcoming Presidential election. DGPR had also written to the National Electoral Commission on 2nd December 2014 and received a response on 10th December 2014, which did not address all the party’s concerns. The Democratic Green Party of Rwanda has requested the Rwandan Prime Minister to address the following issues: DGPR requests that a law be enacted to prohibit all elected officials holding public offices, becoming Chairpersons of political organizations at provincial, district, sector and other local levels of administration. DGPR requests a revision on the law governing independent candidates. We find it unfair for an independent candidate to be judged on the same 5 percent threshold like political parties. We suggest that such a threshold be not more than 2 percent. DGPR requests the revision of parties’ election threshold for entering the Rwandan parliament to be reduced from 5 percent to 4 percent. DGPR requests the introduction of an electronic voting system that equally uses ballot papers. We encourage the use of ICT in the electoral process, as it promotes voter’s confidence. DGPR requests that media organizations be allowed to announce election results after being declared by poll officials at all polling stations and tallying centers. DGPR requests that Election observers be allowed to monitor elections in all poling and tallying centers at Village, Cell, Sector and District levels. This will promote more transparency and help in increasing the trust we have in the National Electoral Commission. DGPR also requests that all Political Parties be represented in the National Electoral Commission. DGPR requests that the election law be revised for political parties to receive campaign support from the state in advance, instead of being reimbursed after getting the 5 percent of the national vote after the elections. Political Parties in Burkina Faso receive campaign support in advance and this can be a good example for Rwanda. This change will allow all political parties to be on a level playing field. DGPR requests that the political parties law of 12/07/2013 be revised, especially in its article 24, where it prohibits political parties to accept donations from foreign organizations. DGPR requests that the law be revised and conditions be put on foreign support, such as declarations of the source of funding and provision of reports to the concerned Government bodies. The good example is Uganda, where political parties can receive foreign support but declare its source and give reports to the Government. There is also a limit on what a single donor can give to the political party in a given year in Uganda. The Democratic Green Party of Rwanda, believes that a positive reaction from the Rwandan Prime Minister will lay a strong foundation for democracy and will allow all political parties have a level playing field before the upcoming general elections. Done at Kigali, 19th April 2016. Dr.Frank HABINEZA President, DGPR

Lire la suite