
Green Party iritabaza Urukiko Rukuru irega Leta guheza igifaransa
Tuesday, 6 January 2015
Nyuma yuko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwanze ikirego cy’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party), ko Leta iheza ururimi rw’Igifaransa, iri shyaka riravuga ko ryiteguye gukomereza mu Rukiko Rukuru. Ku wa 05 Mutarama nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko rutazaburanisha uru rubanza iri shyaka riregamo ibigo bya leta rishinja guheza ururimi rw’igifaransa. Ibigo byarezwe harimo Ikigo cy’Igihugu gitanga Indangamuntu (NIDA) n’igitanga impushya zo gutwara ndetse na Banki Nkuru y’u Rwanda, yo yaregwaga gukura igifaransa ku noti nshya za 2000 na 5000 zasohote mu mpera z’umwaka ushize. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Mutarama 2015, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Green Party, Ntezimana Jean Claude, yavuze ko kuba ikirego cyabo cyanzwe batari bucike intege. Yagize ati ”Ikirego cyacu bagiteye utwatsi ariko ntago turi burekere aho turi bukomeze tujye mu Rukiko Rukuru kuko ikirego cyacu tugifitiye ibimenyetso kandi ni ibintu bigaragara ko izo ndimi zidakoreshwa kimwe.” Yakomeje avuga ko Urukiko Rukuru barufitiye icyizere kandi ko yumva ko nta rundi rukiko bazaboherezamo. Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko Umwanditsi Mukuru yanze ikirego cya Green Party ashingiye ku ngingo ya 53 y’Itegeko Ngenga No. 03/2012/OL ryo kuwa 12 Kamena 2012, rigena Imiterere n’Imikorere y’Urukiko rw’Ikirenga, yasanze ikirego cya Green Party kidakwiye kwakirwa n’uru Rukiko. Iyo ngingo igaragaza ko Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha ibirego byerekeranye no kwemeza ko amasezerano mpuzamahanga anyuranyije n’Itegeko Nshinga; ndetse rukanaburanisha ibirego bisaba gukuraho Itegeko Ngenga, itegeko cyangwa itegeko teka kubera ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga, haba kubikuraho byose cyangwa se zimwe mu ngingo zabyo zinyuranije n’Itegeko Nshinga. Yanditswe kuya 6-01-2015 Saa 18:50 na Sitio NDOLI Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-iritabaza-urukiko
Read more →
Urukiko rw’Ikirenga rwanze ikirego cya Green Party ko Leta iheza Igifaransa
Tuesday, 6 January 2015
Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko rutazaburanisha ikirego Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Green Party , ryarushyikirije kuwa 8 Ukuboza 2014, gishinja inzego zimwe za Leta kudaha agaciro ururimi rw’Igifaransa kandi ruteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda. Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko Umwanditsi w’Urukiko rw’Ikirenga yasuzumye icyo kirego asanga kitujuje ibisabwa kuba cyaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Yagize ati” Green Party yaregeye urukiko itagombaga kuregera.” Soma inkuru hano: Green Party yagejeje ikirego mu rw’Ikirenga irega Leta guheza Igifaransa Yasobanuye ko Ingingo ya 17 y’Itegeko ngena nimero 03/2012/OL ryo kuwa 12 Kamena 2012 rigena imiterere n’imikorere y’Urukiko rw’Ikirebnga iha uburenganzira Umwanditsi Mukuru ububasha bwo kubanza gusuzuma ikirego rwashyikirijwe. Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party Kubw’ibyo, Umwanditsi Mukuru ashingiye ku ngingo ya 53 y’itegeko ngenga nimero 03/2012/OL ryo kuwa 12 Kamena 2012 rigena Imiterere n’imikorere y’Urukiko rw’Ikirenga yasanze ikirego cya Green Party kidakwiye kwakirwa n’uru Rukiko. Iyo ngingo igaragaza ko Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha ibirego byerekeranye no kwemeza ko amasezerano mpuzamahanga anyuranyije n’Itegeko Nshinga; ndetse rukanaburanisha ibirego bisaba gukuraho Itegeko Ngenga, itegeko cyangwa itegeko teka kubera ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga, haba kubikuraho byose cyangwa se zimwe mu ngingo zabyo zinyuranije n’Itegeko Nshinga. Itamwa yatangaje ko ibi bivugwa muri iyo ngingo si byo iri shyaka ryaregeye, ati “ Yaregeye ibyemezo bifatwa n’inzego…nta na kimwe kishwe mu biteganywa n’iriya ngingo.” Yakomeje agira ati “Ibyemezo bya Leta ntibiburanishwa mu Rukiko rw’ikirenga mu rwego rwa mbere.” Asobanura ko ibyo byaregerwa mu Rukiko Rukuru, ababuranyi batanyurwa bakabobona kujya mu Rukiko rw’Ikirenga. Yasobanuye ko nk’aho iregera icyemezo cya Banki Nkuru y’Igihugu,gukura igifaransa ku noti, icyo cyaregerwa Urukiko Rukuru, mu gihe ababuranyi batanyuzwe bakabobona kujya mu Rukiko rw’Ikirenga. Umuvugizi w’Inkiko avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuwa 19 Ukuboza 2014. Ubwo yaregeraga urukiko , Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party, yabwiye IGIHE, ko yatanze ikirego kuko nk’ishyakan riharanira Demukarasi abona inzego zimwe zihonyora ingingo ya 5 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ivuga ko indimi zemewe mu Rwanda ari eshatu: Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ariko izi ndimi z’amahanga nk’Igifaransa kigahabwa agaciro gake. Habineza yatunze urutoki inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu, ko byahisemo kujya bikoresha Icyongereza n’Ikinyarwanda, Igifaransa kigashyirwa ku ruhande. Hakiyongeraho na Banki Nkuru y’Igihugu yakuye Igifaransa ku noti nshya. mathias@igihe.rw Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rw-ikirenga-rwanze-ikirego
Read more →
Rwanda Supreme Court will not hear DGPR’s Lawsuit
Monday, 5 January 2015
Rwanda’s Supreme Court has issued a decision stating that it will not hear DGPR’s lawsuit on the non-respect of French Language, which was filed on 8th December 2014. The Supreme Court decision states that, the case could not be accepted because the evidences submitted were not in form of laws or international conventions violated, but administrative decisions/actions, which could be heard by another competent court. DGPR believed that the constitutional court had the competence to rule on this case, since, the party has submitted evidences in form of tangible acts done by different Government Institutions violating Article 5 of the Constitution. The Democratic Green Party of Rwanda will therefore, take this case to the High Court in Kigali. DGPR believes that the non-respect of article 5 of the constitution negatively affects many educated Rwandans as it denies them a chance of equal treatment as citizens and thus makes them unable to achieve their legal rights as stipulated in Article 16 of the Rwandan Constitution, which states that: ‘All human beings are equal before the law. They shall enjoy, without any discrimination, equal protection of the Law’. Article 5 of the Rwandan constitution stipulates that Rwanda uses three official languages: Kinyarwanda, French and English, however, many Government institutions such as the National Bank of Rwanda, Rwanda Revenue Authority, National ID Project and many others, have opted to either use English alone or with Kinyarwanda, and deliberately left out French. DGPR finds this a hindrance to the national unity and reconciliation process. Done at Kigali, 5th January 2015 Jean Claude NTEZIMANA DGPR s Secretary General Phone: +250 788 774 757
Read more →