
Green Party yavuze ko uburyo bwo gutora bw’impapuro butizewe bwasimbuzwa ikoranabuhanga
Thursday, 11 February 2016
Kuri uyu wa gatatu taliki 10/2/2016 ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryavuze ko ryandikiye Inteko Ishinga Amategeko riyisaba ko yavugurura itegeko rigenga amashyaka ndetse n’irigenga amatora mbere y’uko haba amatora ya Perezida wa Repubulika ya 2017 n’ay’ Abadepite ya 2018. Frank Habineza uyobora Democratic Green Party of Rwanda Kuri uyu wa gatatu taliki 10/2/2016 ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryavuze ko ryandikiye Inteko Ishinga Amategeko riyisaba ko yavugurura itegeko rigenga amashyaka ndetse n’irigenga amatora mbere y’uko haba amatora ya Perezida wa Repubulika ya 2017 n’ay’ Abadepite ya 2018. Mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara, rivuga ko ryasabye Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura zimwe mu ngingo zitanoze ribona ko ziri muri aya mategeko yombi. Nk’uko bigaragara kandi muri iri tangazo, izi ni impinduka Green Party isaba ko zabaho muri ariya mategeko uko ari abairi: 1. Green Party isaba ko abayobozi mu nzego bwite za Leta batanakurira imitwe ya politiki ku rwego rw’ Intara, Akarere, Umurenge cyangwa urundi rwego rw’ubuyobozi mu nzego z’ibanze. 2. Green Party isaba kandi ko itegeko rigenga abakandida bigenga mu matora ryahinduka kuko ribona harimo akarengane aho basabwa kugira amajwi 5% angana n’asabwa umutwe wa politiki. Green Party isaba ko umukandida wigenga yasabwa byibuze amajwi angana na 2%. 3. Green Party isaba ko ishyaka ryasabwa amajwi 4% kugira ngo rihabwe imyanya mu Inteko Ishinga Amategeko aho kuba 5% itegeko ririho ubu risaba 4. Green Party isaba ko uburyo burho bwo gutora bwasimbuzwa ikoranabuhanga kugira ngo habe amatora arushijeho kwizerwa 5. Green Party isaba ko itangazamakuru ryakwemererwa gutangaza imibare iba yatangajwe n’abakuriye ibyumba by’itora igihe bari kubara amajwi aho batoreshereje. 6. Green Party isaba ko indorererezi zakwemererwa gukurikirana imigendekere y’amatora kuva ku midugudu yose kugeza ku Karere kugira ngo habeho amatora anyuze mu mucyo kandi n’abantu bakomeze kugirira ikizere Komisiyo y’Igihugu y’Amatora 7. Green Party isaba ko amashyaka yose yahagararirwa muri Komisiyo y’’Igihugu Amatora 8. Green Party isaba ko inkunga yo kwiyamamaza Leta itera amashyaka yitabiriye amatora yayibona mbere aho kuyihabwa nyuma ari uko yabashije kubona amajwi 5% muri ayo matora. Green Party ivuga ko Burukina Faso yabera urugero rwiza u Rwanda kuko amashyaka yahoo abona inkunga ya Guverinoma mbere y’amatora. Ngo ibi byafasha amashyaka kwiyamamaza nta busumbane bukabije . 9. Green Party isaba ko itegeko rigenga amashyaka ryo kuwa 12/7/2013 ryavugururwa cyane cyane ingingo yaryo ya 24 ibuza amashyaka kwakira inkunga ziturutse hanze ikavamo. Green Party ikaba yifuza ko amashyaka yakwemererwa kwakira inkunga zo hanze ariko akagaragaza aho yaturutse n’icyo yakoreshejwe mu nzego za Leta zibifitiye ububasha. Iri shyaka ritanga urugero rwa Uganda aho itegeko ryemerera amashyaka yo muri iki gihugu kwakira inkunga zo hanze ariko akayigaragariza Guverinoma kandi agatanga raporo y’uko yakoreshejwe. Ikindi kandi ni uko iri tegeko ryo muri Uganda rigena agaciro k’inkunga umuterankunga umwe adashobora kurenza ku ishyaka rimwe mu gihe cy’umwaka. Green Party ivuga ko gutoresha impapuro bitizewe cyane nk’uko hakoreshwa ikoranabuhanga Green Party ivuga yizeye igisubizo cyiza kizava mu Inteko Ishinga Amategeko kandi ko Inteko izashyigikira ko demukarasi ishinga imizi igafasha amashyaka kwiyubaka mbere y’amatora yimirijwe imbere. Source: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Politiki/article/green-party-yasabye-ko-uburyo-bwo-gutora-busanzweho-bw-impapuro-bwasimbuzwa
Read more →
Green Party yasabye ivugururwa ry’a mategeko agenga imitwe ya politike n’amatora
Thursday, 11 February 2016
Nyuma yo gusaba ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritavugururwa, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije,Green Party ryagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ubusabe bwo kuvugurura itegeko rigenga amatora n’irigenga imitwe ya politiki mu Rwanda. Nyuma yo gutanga ubu busabe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2016,Umuyobozi mukuru wa Green Party, Dr Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko basaba Inteko gushyiraho itegeko rishya ribuza abayobozi b’inzego z’ibanze kuyobora imitwe ya Politiki,kuko basanga baba bafite aho babogamiye kandi baratowe n’abaturage. Yagize ati″Iyo abaturage twese mu mudugudu cyangwa mu kagari dutoye umuntu nyuma agahinduka umuyobozi w’ishyaka,twumva tumutakarije icyizere twari tumufitiye, kuko aba agaragaje aho abogamiye. Iyo nka Meya ayoboye ishyaka ku rwego rw’Akarere ari n’umukozi wa Leta,turumva ibyo bibangamye cyane nubwo twemera ko na we yemerewe kugira ishyaka abarizwamo.” Dr Habineza yavuze ko bifuza ko amajwi asabwa umukandida n’amashyaka yigenga kugira ngo abone imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko yagabanuka nk’uko bimeze mu bindi bihugu nka Suède. Umuyobozi wa Green Party, Dr Frank Habineza ageza ubusabe bwabo mu bunyamabanga bw Inteko Ishinga Amategeko Umukandida wigenga akwiye kuva ku majwi 5% asabwa,agashyirwa kuri 2%, na ho ishyaka ryigenga rigasabwa 3% cyangwa 4% aho kuba 5%. Ikindi umuyobozi wa Green Party asobanura kiri mu byo basaba ni uko amatora yajya akorwa hakoreshejwe impapuro n’ikoranabuhanga icyarimwe, ndetse n’itangazamakuru ntirihezwe ahabarirwa amajwi y’ibyavuye mu matora hose kuko no mu bihugu nka Kenya bihaba kandi ko ntacyo byica. Yagize ati″Hari icyo tunenga. Ntushobora kumenya uko amajwi yabazwe kuva ku mudugudu kugera ku murenge n’ahandi. Byaba byiza itangazamakuru rihari rikamenya uburyo amajwi ateranywa,rikaba ryanabitangaza kugira ngo tubimenye ako kanya ndetse hagashyirwaho n’indorerezi ku Karere.” Green Party isaba kandi ko n’itegeko rigenga imitwe ya Politiki mu Rwanda ryavugururwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 24 iyibuza kubona inkunga zo hanze y’igihugu zitangwa n’ibigo mpuzamahanga. Green Party yihaye ibyumweru bibiri ngo irebe ko izaba yasubijwe Dr Habineza ati″Ibyo tuvuga ntabwo ari ishyano.Tuzi ko no mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda byemewe mu gihe amashyaka yerekanye aho amafaranga yavuye,kandi turi muri ‘East African Community’.Turumva nta mpungenge Leta ikwiye kugira ko bishobora guteza ikibazo kandi n’ahandi bihari.“ Abajijwe niba kutabona izo nkunga hari icyo byabangamiye ku mikorere ya Green Party, Dr Habineza yirinze kugira byinshi atangaza, icyakora yavuze ko hari ibigo mpuzamahanga byinshi biba byifuza gushyigikira Demokarasi mu Rwanda ariko ntibikunde bitewe n’iyo ngingo, aho yatanze urugero ku bigo nka ‘National Democratic Institute’,na ‘Republican Institute’ byo muri Amerika. Green Party kandi yanasabye ko imitwe ya politiki yose yagira abayihagarariye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi ishyaka cyangwa umukandida wiyamamaje mu matora agahabwa amafaranga amufasha mbere aho kuyahabwa nyuma kuko ngo iyo bitagenze bityo usanga inkunga ibona uwatsinze amatora. Ishyaka Green Party rivuga ko ryihaye nibura ibyumweru bibiri ngo rirebe ko ryaba ryasubijwe, kandi ngo nibitaba rizagaruka mu Nteko kubaza impamvu. Green Party yifuza ko hajyaho itegeko ribuza abayobozi b inzego z ibanze kuyobora imitwe ya politikiDr Frank Habineza yagaragarije itangazamakuru bimwe mu byo bifuza ko byavugururwa mu itegeko rigenga amatora n imitwe ya politiki Source:http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-yasabye-ivugururwa-ry-andi-mategeko
Read more →
DGPR Calls for Political and Electoral Reforms from the Rwandan Parliament
Wednesday, 10 February 2016
The Democratic Green Party of Rwanda has today, the 10th of February 2016, submitted its petition to the Rwandan Parliament, calling for revisions in the national election laws and the political parties Act. These political reforms are needed before the 2017 Presidential Elections and the 2018 Parliamentary elections and would enable a level playing field. The Democratic Green Party of Rwanda made the following demands from the Rwandan Parliament: DGPR requests that a law be enacted to prohibit all elected officials holding public offices, becoming Chairpersons of political organizations at provincial, district, sector and other local levels of administration. DGPR requests a revision on the law governing independent candidates. We find it unfair for an independent candidate to be judged on the same 5 percent threshold like political parties. We suggest that such a threshold be not more than 2 percent. DGPR requests the revision of parties’ election threshold for entering the Rwandan parliament to be reduced from 5 percent to 4 percent. DGPR requests the introduction of an electronic voting system that equally uses ballot papers. We encourage the use of ICT in the electoral process, as it promotes voter’s confidence. DGPR requests that media organizations be allowed to announce election results after being declared by poll officials at all polling stations and tallying centers. DGPR requests that Election observers be allowed to monitor elections in all poling and tallying centers at Village, Cell, Sector and District levels. This will promote more transparency and help in increasing the trust we have in the National Electoral Commission. DGPR also requests that all Political Parties be represented in the National Electoral Commission. DGPR requests that the election law be revised for political parties to receive campaign support from the state in advance, instead of being reimbursed after getting the 5 percent of the national vote after the elections. Political Parties in Burkina Faso receive campaign support in advance and this can be a good example for Rwanda. This change will allow all political parties to be on a level playing field. DGPR requests that the political parties law of 12/07/2013 be revised, especially in its article 24, where it prohibits political parties to accept donations from foreign organizations. DGPR requests that the law be revised and conditions be put on foreign support, such as declarations of the source of funding and provision of reports to the concerned Government bodies. The good example is Uganda, where political parties can receive foreign support but declare its source and give reports to the Government. There is also a limit on what a single donor can give to the political party in a given year in Uganda. The Democratic Green Party of Rwanda, believes that a positive reaction from the Rwandan Parliament will lay a strong foundation for democracy and will allow all political parties have a level playing field before the upcoming general elections. Done at Kigali, 10th February 2016. Dr.Frank HABINEZA President, DGPR
Read more →