October 2016

Leta y’u Rwanda yasubije ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Leta y’u Rwanda yasubije ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Tuesday, 18 October 2016

Nyuma y’amasaha make Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Green Party, risabye Leta y’u Rwanda ko Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wazanwa mu Rwanda ukaba ari naho utabarizwa(Gushyingurwa) rivuga ko nta Mwami utabarizwa Ishyanga,Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko yababajwe n’itanga ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, ndetse ishimangira ko yiteguye gutanga ubufasha bwose bwa ngombwa ku bijyanye no kumutabariza(Gushyingura). Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira,2016 Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yababajwe no kumva inkuru y’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa wahoze ari Umwami w’u Rwanda, wirukanywe mu gihugu n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Ababiligi tariki 2 Ukwakira 1961 ahungira mu cyahoze ari Tanganyika, nyuma aza kuba muri Uganda na Kenya aho yaje kuva mu 1992 agahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agatanga ku ya 16 Ukwakira 2016. Ku bijyanye no gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa iri tangazo rikomeza rigira riti: Guverinoma y’u Rwanda ntiramenyeshwa n’umuryango we ibijyanye n’imihango yo kumusezera no kumushyingura, ariko nihamenyekana uko bifuza byakorwa, Guverinoma yiteguye gutanga ubufasha bwose bwa ngombwa. Source: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/leta-y-u-rwanda-yasubije-ishyaka-rya-green-party-ku-bijyanye-no-gutabariza

Read more
Ishyaka Democratic Green Party rirasaba Leta yu Rwanda gufasha ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa atabarizwa mu Rwanda

Ishyaka Democratic Green Party rirasaba Leta yu Rwanda gufasha ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa atabarizwa mu Rwanda

Monday, 17 October 2016

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rirasba Leta y’u Rwanda gufasha kuzana Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda ukaba ari naho utabarizwa mu cyubahiro nk’umuntu wigeze kuyobora igihugu, kandi akaba yaranaharaniye ubwigenge bwu Rwanda kuva m ubukoloni. Kuwa 31/05/2016 DGPR, yasabye Leta y U Rwanda korohereza Umwami gutaha mu Rwanda ariko akaba atanze bidakunze. Ishyaka DGPR ribabajwe niyo nkuru yichamugongo yo gutanga kw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa waguye muri Leta zunze ubumwe z’America aho yari yarahungiye, rikaba ryifatanyije mu kababaro hamwe n’umuyango we ndetse n’abanyarwada bose. Bikorewe Kigali, kuwa 17/10/2016. Dr Frank HABINEZA Umuyobozi mukuru wa DGPR

Read more
Rwandan Last Monarch has passed away in USA: DGPR Requests the Rwandan Government to Repatriate his body and accord him a state funeral.

Rwandan Last Monarch has passed away in USA: DGPR Requests the Rwandan Government to Repatriate his body and accord him a state funeral.

Monday, 17 October 2016

The Democratic Green Party of Rwanda, is very saddened to hear the bad news of the passing away, of the Last Rwandan Monarch, King Kigeli V Ndahindurwa, yesterday in the United States of America, where had been exiled. The party had requested the Rwandan Government to facilitate the King’s return to the country on 31st May 2016. The Democratic Green Party of Rwanda, would like to once again request the Rwandan Government to facilitate the repatriation of His Majesty’s body to his mother land and be accorded a state funeral, as a former head of state, and one who requested for the independence of Rwanda from the colonial administration. Done at Kigali, 17th October 2016 Dr.Frank Habineza President, DGPR For media inquiries, please call: +250788774757 or +46737588927

Read more
Rwanda: Ihuriro ry’amashyaka ya politiki ryanze impaka ku mpinduka zifuzwa n’ishyaka Democratic Green Party

Rwanda: Ihuriro ry’amashyaka ya politiki ryanze impaka ku mpinduka zifuzwa n’ishyaka Democratic Green Party

Saturday, 1 October 2016

Impinduka Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryifuza zishingiye ku itegeko ringenga amashyaka ya politiki n’irigenga amatora mu Rwanda. Zimwe muri zo zireba amashyaka ya politiki ni uko guverinoma yajya iha amashyaka ya politiki inkunga iyemerera yo gukoresha mu matora mbere y’uko amatora aba aho kuyayiha nyuma. Ikindi ni ukwemerera aya mashyaka kwakira inkunga y’imiryango mpuzamahanga no guhagararirirwa muri komisiyo y’amatora yose uko yakabaye. Gusa ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda ryanze ko habaho impaka kuri izi mpinduka. Mu nama yaryo yabaye kuri uyu wa kane, iri huriro ryabwiye ishyaka DGPR, ko ubusabe bwaryo atari ibibazo bijyanye n’imikorere n’inshingano z’ihuriro kandi atari n’ikibazo cya politiki rusange y’igihugu bityo rikaba risanga ihuriro nta ruhare ryabigiramo nk’uko biteganywa n’amategeko arigenga. Ni igisobanuro Ishyaka DGPR, rivuga ko ari urucantenge kuko ryemeza ko izi mpinduka zifitiye akamaro amashyaka yose ya politiki, imiryango ikorera mu Rwanda. Kuba iri huriro ryanze ko amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda ajya impaka kuri iki kibazo, bitumye inzira zose iki cyifuzo gishobora kuganirirwaho ku rwego rw’igihugu zirangira. Icyakora mu itangazo ishyaka DGPR ryashyize ahagaragara, riravuga ko rigiye gukomeza gukoresha izindi nzira zitagira uwo zihutaza, mu gushaka ibisubizo by’imbogamizi ryifuza ko zivaho. Umuyobozi w’iri shyaka DR.Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ,Umuryango.rw abajijwe inzira ishyaka ayoboye rigiye gukoresha kugira ngo ibyo ryifuza bishyirwe mu bikorwa yagize ati’’Turi kubyigaho nihagira undi mwanzuro dufata tuzabamenyesha’’ Ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda ryanze icyifuzo cy’ishyaka DGPR, nyuma ya Komisiyo y’amatora n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere nabyo byavuze ko izi mpinduka zitari ngombwa. Izi nzego ziyongera ku Nteko ishinga amategeko nayo yakiriye ubusabe bw’ishyaka DGPR busaba izi mpinduka, ariko ikariyobora mu biro bya minisitiri w’intebe, nabyo byariyoboye ku Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere. Inzira imaze imyaka isaga ibiri. Source: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ihuriro-ry-amashyaka-ya-politiki-ryanze-impaka-ku-mpinduka-zifuzwa-n-ishyaka

Read more