
Green Party yasabiye abaganga kongezwa imishahara
Monday, 19 June 2023
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryasabye Leta kongera imbaraga mu bikorwa birimo kuzamura imishahara y’abaganga, no gushyiraho ikigega giteza imbere itangazamakuru mu rwego rwo kuryongerera ubushobozi. Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga inteko rusange y’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwibumbiye muri DGPR. Iyi nteko rusange yabereye mu Karere ka Kayonza, aho urubyiruko rwabanje guhabwa amahugurwa ku buringanire, banahabwa ikiganiro cyibanze ku mahame, imigabo n’imigambi by’iri shyaka. Mu mirongo migari y’iri shyaka yatangajwe ubwo ryiyamamarizaga kuyobora igihugu mu 2017, harimo bimwe mu byo bashyize imbere birimo kuzamura umushara w’abarimu, uw’ababarizwa mu nzego z’umutekano n’ibindi. Umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza, yavuze ko byinshi muri ibi Guverinoma y’u Rwanda yamaze kubishyira mu bikorwa, ku buryo iri shyaka ribyishimira. Yavuze ko hari n’ibitarashyirwa mu bikorwa birimo kuzamura umushahara w’abakora mu nzego z’ubuzima, ndetse no gushyiraho ikigo giteza imbere itangazamakuru ryigenga mu Rwanda. Ati Icyo twifuza cyane kurenza ibindi byose ni inzego z’ubuvuzi, abaganga abaforomo n’abaganga b’inzobere, barimo kuducika bajya mu bindi bihugu. Turifuza ko rwose nabo Leta yabyigaho ikabongerera umushahara vuba na bwangu, kugira ngo nabo bakore akazi bafite morale kuko ubu usanga rwose bitameze neza nk’iyo ugiye ku bitaro. Dr Habineza yakomeje ashimira Leta kuba yarongeje abarimu imishahara, akanasaba ko mu bushobozi bwayo yareba uko n’abaganga bakongezwa mu Ukuboza, ubwo ingengo y’imari ya Leta izaba igiye kuvugururwa. Yakomeje avuga ko muri iyo Manifesto bari bafitemo no guteza imbere itangazamakuru ryigenga, ngo kuko babona hari ibyo rikwiriye gufashwa kugira ngo ritere imbere kurushaho. Ati Twasabye ko hajyaho ikigega giteza imbere itangazamakuru ryigenga kuko irya Leta rifite ubushobozi. Turifuza ikigega itangazamakuru ryigenga ryajyamo rikabona amafaranga nubwo bayabonera ku nyungu iri hasi, ku buryo abantu bareka kujya muri banki ‘Lambert’. Ibitangazamakuru byinshi byagiye bibura ubushobozi bwo gukora bikanafunga, ndetse n’ibyandika bisohoka ku mpapuro byageze aho birahagarara kuko kujya mu icapiro birahenze. Dr Habineza yavuze ko ubundi ibitangazamakuru bisohoka ku mpapuro byatezaga imbere umuco wo gusoma, agasanga kuba bitakiri ku isoko ba nyirabyo barabitewe n’ubukene n’izindi mpamvu zitandukanye. Yavuze ko afite icyifuzo cy’uko RBA nk’igitangazamakuru cya Leta yahabwa ingengo y’imari ya Leta 100%, ikava mu kwamamaza ishakisha andi mafaranga, kuko bituma isarura amafaranga yose bikabangamira ibitangazamakuru byigenga, ari nayo mpamvu ibyinshi bibura amafaranga. Dr Habineza yavuze ko mbere y’uko amatora ya Perezida atangira mu 2024 bazongera bagashyira hanze Manifesto nshya, izaba irimo ibikorwa byinshi bifuza kugenderaho byateza imbere abanyarwanda, mu kubaka igihugu cyiza. Source: Green Party yasabiye abaganga kongezwa imishahara | IGIHE
Read more →
Green party yari yangiwe gukora inama biyambaza ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza
Monday, 19 June 2023
Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera Ibidukikije mu Rwanda Green party ryangiwe gukora inama n’imwe mu mahoteri yo mu ntara y’iburasirazuba muri Kayonza bisaba ko umuyobozi waryo yiyambaza ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza. Iyi hoteri yitwa MIDLAND MOTEL Kayonza, yakiriye amafaranga y’iri shyaka ibihumbi 300 000frw mu minsi ishize,babasigaramo ibihumbi 100 000frw yagombaga gutangwa ku munsi wo gukora inama, kuko bari baciwe ibihumbi 400 000frw ariko uyu munsi abarwanashyaka bahageze bangirwa kwinjira banabwirwa ko badashobora kuhakorera inama, ndetse babamenyesha ko barabasubiza amafaranga bari babahaye. Uyu muyobozi yahise abwira umuyobozi w’ishyaka Green party ati” muratwihanganira twari twagize ngo ni Campany ariko twasanze ari ishyaka kandi twe ntabwo twakira amashyaka, ubwo rero twahisemo kubasubiza amafaranga yanyu.” Ibi byose byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena, umunsi nyine iri shyaka ryari ryagennye ko riri bukorane inama n’urubyiruko rw’iri shyaka rukomoka mu ntara y’Iburasirazuba. Umuyobozi w’irishyaka Dr Frank Habineza yahise yitabaza ubuyobozi bw’akarere ka kayonza, hanyuma umuyobozi w’akarere bwana Nyemanzi Bosco ahita ahamagara, ubuyobozi bw’iyi Hoteri hanyuma bahabwa uburenganzira bwo gukora inama. Nyuma y’igikorwa cyiza umuyobozi w’akarere yari amaze gukora,Dr Frank Habineza yahise yandika kuri Twitter ati “ turashimira Mayor w’akarere ka Kayonza bwana Bosco Nyemanzi kuba yakoze ibishoboka byose ngo inama ibe.” Iyi nama yanatorewemo abahagarariye abandi muri iyi ntara mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije. Source: Green party yangiwe gukora inama biyambaza ubuyobozi bw’akarere – Rwanda Tribune
Read more →
Kayonza: Motel ya Midland yanenzwe ku myitwarire yo kwanga kwakira ishyaka rya Green Party
Monday, 19 June 2023
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza Frank yanenze imyitwarire y’abayobozi ba Motel Midland yanze ko bahakorera inama kandi barakiriye amafaranga yabo mbere, ariko anashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije bagakora iyi nama ku buryo bugoranye. Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena nibwo bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ishyaka rya Green Party babwiwe ko batari bukorere inteko rusange y’urubyiruko bari bamaze icyumweru cyose barabateguje, abandi bakaza kubahinduka ku munota wa nyuma. Umwe mu bashinzwe gutegura ibikorwa bya Green Party avuga ko bavuganya n’ubuyobozi bwa Midland Motel, babemerera ko bazahakorera inama yabo, ndetse baboherereza amafaranga ya mbere bita “Avance” abandi nabo barayakira. Uyu mukozi wanaraye muri iyi Motel mu gitondo nka saa moya nibwo yabwiwe ko batabakira bashaka ahandi bakorera inama yabo. Perezida wa Green Party Dr. Habineza Frank avuga kuri iki kibazo yagize ati: “Twari twishyuye dukoresheje Momo, dufite na gihamya ko twishyuye twahageze batubuza kwinjira n’abari bamaze kwinjiramo barabasohora bababwira ngo ntabwo bajya bakira imitwe ya politiki, kandi ku mpapuro twari twaboherereje handitse Green Party, byabaye ikibazo gikomeye cyane twitabaza ubuyobozi bw’Akarere tuvugana na Meya w’Akarere na we avugana na nyiri Motel, yaje kwemera ku buryo bugoranye.” Perezida w’Ishyaka Green Party akomeza avuga ko nyuma yo gufashwa n’umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, ba nyiri Midland Motel baje kubananiza bababwira ko salle bari bayibahaye ku mafaranga ibihumbi 80, bagomba kuyishyura amafaranga ibihumbi 400, naho ibyo kurya by’abantu 60, buri umwe bari bamubariye ku mafaranga ibihumbi 6, bagomba kwishyura amafaranga ibihumbi 10Frw, ibi byatumye bajya gushaka ahandi bafata ifunguro, ahamya ko ibi biciro babwiwe ntaho byari byanditse ahubwo ko byakozwe nko kubananiza. Green Party irashima ubuyobozi bw’Akarere Perezida wa Green Party Dr. Habineza Frank yavuze ko ashima uruhare rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije kumvisha abari bababujije gukorera inama aho bishyuye, Yakomeje agira ati: “Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza kuba bwakoresheje imbaraga zose tukabasha kubona aho dukorera, ariko nk’uko mubyumva ntabwo twabonye serivisi nziza.” Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri telefone abajijwe kuri iki kibazo yagize ati: “Icya mbere twavuga ni ikibazo cy’imyumvire cya Hotel, Icya mbere ni uko Green Party bari barishyuye kuri iriya Hotel, icya kabiri nk’uko biteganywa n’amategeko Green Party bari baramenyesheje ubuyobozi gahunda ihari kandi nta kibazo, icyo twabonyemo nka Hotel ni ikibazo cy’imyumvire bari bafite”. Umuyobozi w’Akarere Nyemazi yakomeje asaba abakira abantu muri Kayonza gutanga serivisi nziza nk’uko bikwiye bakareka imyitwarire nk’iyo yakozwe na Midland Motel kuko itandukanye n’ubunyamwuga mu mitangire ya serivisi, ahubwo bakareba ko ibikorwa byose biba byubahirije amategeko. Ubuyobozi bwa Midland bubivugaho iki? Perezida w’Ishyaka Green Party avuga ko uwo bavuganye akamubwira ko muri Motel yabo batajya bakira imitwe ya Politiki ari umuyobozi wayo witwa Budeyi, nyamara uyu igihe abanyamakuru bamubonaga bashaka kumubaza kuri iki kibazo yavuze ko iyi Motel atari iye .[ ..] Nubwo byagoranye inteko rusange y’urubyiruko yari iteganyijwe yabaye Inteko y’urubyiruko rw’Ishyaka Green Party yari iteganyijwe kubera i Kayonza, yanatorewemo abayobozi b’urubyiruko ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yabaye. Umuyobozi w’iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr. Habineza Frank yagarutse ku kibazo cy’ibicanwa bikomeje kugora abaturage hirya no hino mu giturage by’umwihariko abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba. Dr Habineza yagize ati: “Kugira ngo dukemure ikibazo cy’ibicanwa dukeneye kubona Gaz zihendutse, iki kibazo mperutse no kukigarukaho mbaza aho gahunda yo kubaka ibigega bya Gaz igeze, kuko bari baratubwiye ko bazashyiraho ibigega bya gaz, kugira ngo bidufashe kugabanya ibiciro bya Gaz”. Ubu ibigega byatangiye kubakwa hakaba hari icyizere ko nibyuzura igiciro cya Gaz kizagabanywa ku buryo umuturarwanda wese azoroherwa no kuyibona, ku bwa Perezida w’Ishyaka Green Party Dr. Habineza Frank nta giti cyagombye gutemerwa gucanwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Mutesi Claudette ni we watorewe kuyobora urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba ruri mu Ishyaka rya Green Party, yemeza ko bimwe mu byo bagiye gukora nk’urubyiruko ari ukwigisha buri wese ko akwiye kurengera ibidukikije, yakomeje agira ati: “Mu ntego dufite muri Green Party ni ukubungabunga ibidukikije twashyiramo imbaraga tukigisha abaturage ko bakwiye gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya ubutayu muri iyi Ntara y’Iburasirazuba” Izi nteko z’urubyiruko zirimo zirakorwa, n’iri shyaka zatangiriye mu Ntara z’Amajyepfo, Amajyaruguru, hakazakurikiraho Intara y’Iburengerazuba. Source: Kayonza: Motel ya Midland yanenzwe ku myitwarire yo kwanga kwakira ishyaka rya Green Party – MUHAZIYACU
Read more →